Uganda: Impunzi z’Abanyarwanda zigiye kwishinganisha mu nteko ishinga amategeko

Impunzi z’Abanyarwanda n’abazihagarariye kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko zijya kwishinganisha mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ku mpungenge ngo zifite zo gushimutwa n’abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda. Itsinda ry’izi mpunzi zitegerejwe muri iyi nteko ishinga Amategeko ya Uganda kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Ugushyingo, ku isaha ya saa tanu z’amanywa, aho zigomba kubonana […]

Kayonza: Yahisemo guca undi muryango mu nzu yabanagamo n’umugore amuhunga

Uwitwa Ngerageze Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza yafashe icyemezo cyo guca undi muryango mu nzu yabanagamo n’umugore we mu rwego rwo kumuhunga ngo kubera ubwumvikane bucye bafitanye. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, umugore yavuze ko uyu mugabo we afunze umutwe kandi ko yamucaga inyuma ntahahire n’urugo bityo ko bamaze imyaka […]

RDC: FARDC yisubije agace yari yakuwemo n’inyeshyamba

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kabiri, itariki 28 Ugushyingo cyigaruriye agace ka Kilembwe kari kamaze icyumweru mu maboko y’imutwe ya Mai-Mai Yakutumba na Mai-Mai Malaika. Amakuru aturuka mu gisirikare aravuga ko ku Cyumweru bari babanje kwigarurira bitabaruhije umuhanda uhuza agace ka Lulimba na Kilembwe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Naho mu ijoro ryo […]

Iyo inganzo gakondo nyarwanda irenze i Kanombe igira agaciro kanini- Intore Semanza JB

Abahanzi gakondo nyarwanda bagize amahirwe yo kwitabira amaserukiramuco mpuzamahanga batangazwa no kubona uburyo inganzo yabo yubahwa mu bihugu byo hanze ariko Abanyarwanda bakabifata nk’ ibisanzwe. Mu gihe cyose u Rwanda rwagiye ruhagararirwa mu bitaramo ndetse n’ amarushanwa mpuzamahanga, abahanzi gakondo nyarwanda ntibahwemye kwegukana ibikombe bya mbere. Mu rwego rwo kumenya impamvu inganzo gakondo nyarwanda igira […]

U Burusiya bwabuze icyogajuru nyuma y’amasaha make cyoherejwe mu kirere

Icyogajuru cy’u Burusiya cyagenewe gukora iby’iteganyagihe cyari kimaze amasaha make cyoherejwe kimaze kuburirwa irengero mu isanzure ry’ikirere,ni amakuru yemezwa n’abahanga bo mu kigo Roscosmos bagikurikiraniraga hafi .   Iki cyogajuru Meteor-M Nº 2-1 cyoherejwe mu kirere giturutse ahitwa Vostochny Cosmodrome, ngo cyamaze gutakaza itumanaho n’Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe iby’ibyogajuru bita ‘Russia State Space Corporation Roscosmos […]

Uganda: Umukuru w’igipolisi mu karere n’umukuru wa CID birukanwe bazira kwiba inka

Umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura yirukanye umuyobozi w’igipolisi n’uwari ukuriye iperereza mu karere ka Sheema bazira kwiba inka z’umuntu wakekwagaho ibyaha. Aba bapolisi bakuru birukanwe ni SP Innocent Mubangizi ndetse n’ukuriye CID witwa Paddy bashinjwa n’uwitwa John Bashara kumutwarira inka kandi ntibahanwe. Uyu akaba yaratakambiye IGP Kayihura amusaba kumurenganura. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu butumwa […]

CAF: Umugande Denis Onyango ni we ugaragara ku rutonde rw'abahatanira ibihembo udakina hanze ya Afurika

CAF (Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika), yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi bazatoranywamo umwiza w’umwaka ku mugabane wa Afurika, ndetse bazanatoranywamo umukinnyi w’umwaka ariko mu bakina imbere mu bihugu byabo ku mugabane wa Afurika, Umugande Denis Onyango akaba ari we wenyine udakina hanze ya Afurika ururiho. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nkuko bisanzwe bigenda abakinnyi batoranwa n’abagize akanama k’inzobere […]

Rubavu: Inyenyeri imurikira Bugeshi, irakira inzora isi yose

Mudenge Boniface, impirimbanyi y’ubumwe n’ubwiyunge ubu arabarizwa I New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho agiye gushyikirizwa igihembo yagenewe n’umuryango Search for common ground we n’abandi batanu baharaniye ko amahoro arambye atashingira ku ivangura. Uyu Mudenge, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko aza gushinga umuryango Inyenyeri itazima, agamije imuri nyinshi z’iyo nyenyeri zakungikanya […]

Abagabo barongora babaye ab’ibura, muri Islande umwimukira urongoye umukobwa waho ahabwa 5 000 $

Kubera ibura ry’abagabo mu gihugu cya Islande kiri ku mugabane w’i Burayi, Leta yashyizeho amafaranga ku muntu uzajya arongora umukobwa waho, akazajya ahembwa buri kwezi. Ibihumbi 5 by’amadorali ya Amerika, niyo umwimukira uzajya arongora umukobwa wabo azajya ahembwa na Guverinoma buri kwezi, ushyize mu manyarwanda asaga miliyoni 4 buri kwezi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ikinyamakuru The Spirit […]