Sudani y’Epfo: Umunyamakuru wavuze ku mubonano wa Museveni na Omar Bashir ari mu mazi abira
Umunyamakuru wo muri Sudani y’Epfo ukorera televiziyo y’igihugu yatawe muri yombi azira gutangaza ko perezida wa Sudani, Omar al-Bashir yaba arimo kureshya abanyapolitiki bo mu karere ngo bamufashe kongera kugira Sudani zombi igihugu kimwe. Uyu munyamakuru witwa Poth Johnson Matur Akec, ukorera SSBC (South Sudan Broadcasting Corporation), yatawe muri yombi kuwa 20 Ugushyingo n’inzego z’umutekano […]
Ubushakashatsi buvuga iki ku kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina?
Kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina byajyaga bifatwa nka bumwe mu buryo bushobora gufasha kwirinda indwara zifata imiyoboro y’inkari (UTI), abahanga mu buvuzi bw’izo ndwara bagaragaje ko ahubwo byongera ibyago byo kuzandura. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abaganga b’indwara zifata imiyoboro y’inkari (Urologist) bagaragaje ko iki kibazo cyibasira cyane abagore kurusha abagabo. David Kauffman, ukorera i New York […]
Ikinamico : Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta ya Nkurunziza mu biganiro kandi ayikorera
Kuva ku wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017, muri Tanzania, hatangiye ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo by’u Burundi bishingiye kuri politiki, ariko bamwe ntibashyira amakenga abatumirwa, ko haba harimo abari mu kwaha kwa Leta kandi biyita abayirwanya. Ibi biganiro byitabiriwe n’abahagarariye imitwe ya politiki n’imiryango ariko byunze ubumwe na Leta y’u Burundi n’abandi bavuga […]
Padiri Ubald yakoze filimi igiye kurushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda
Padiri Ubald Rugirangoga wo muri Kiliziya Gaturika umaze kumenyerwaho kugira uruhare mu bwiyunge no gutanga ubutumwa bukiza, yashyize ahagaragara filimi mbarankuru amaze igihe ategura ivuga ku kuntu Abanyarwanda bemeye kubabarirana nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi filimi yiswe mu Cyongereza “ Forgiveness the Secret of Peace ”, ugenekereje mu Kinyarwanda ukaba wavuga, “Kubabarira […]
Muhanga: Imibare y’abo akarere kagaragaza ko bahawe amashanyarazi igaragaramo itekinika
Ubwo abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda, basuraga akarere ka Muhanga, banenze imwe mu mikorere n’imikoranire hagati y’inzego zishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere, imibare batanga ntihura, ibi bakaba babifata nk’itekinika. Muri ibi biganiro abasenateri bagaragaje raporo iyi komosiyo yavanye muri Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) igaragaza ko abaturage bangana na 39,4% aribo […]
New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda
Depite Golriz Ghahraman uhagarariye ishyaka Green Party mu Nteko Ishinga Amategeko ya New Zealand yibasiwe bikomeye anengwa kubera uruhare yagize mu kunganira abashinjwaga uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu rukiko rwa Arusha. Umunya-New Zealand mugenzi we, Phil Quin wabaye mu Rwanda imyaka 3 ni umwe mu bakomeje kunenga abunganiraga abagize uruhare muri jenoside ndetse akanenga […]