Rusizi: Akurikiranweho gusambanya abana batanu abashuka ko “abakorera umuti”

Umugabo wo murenge wa Nzahaha ,amaze ibyumweru bibiri afungiye kuri Polisi ya Gashonga akurikiranweho gusambanya ku ngufu abana batanu bose bo mu mudugudu wa Ryarusaro, mu kagari ka Butambamo. Mu kubashuka ngo ababwira ko bagiye “gukora umuti”, akabaha ibiceri, ibisheke cyangwa akabereka televiziyo. Kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena, ku biro by’umurenge wa Gashonga […]

Mont Kigali: Urutare rwa Semafigi rugiye guturitswa

Amasosiyete NPD/COTRACO na China Road amaze igihe ari kubaka umuhanda wa Nyamirambo- Karama uzahuza ibi bice bya Giti cy’ Inyoni, mu rwego rwo kurushaho kwihutisha imirimo yiyemeje kumena urutare rwa Semafigi rwatumye imirimo y’umuhanda isa nk’ikomwa mu nkokora . Nyuma yo kumenyeshwa ko uru rutare ruzaturitswa kuwa 13 Kamena 2019 ,abaturage baruturiye batangiye kugira impungenge […]

Raporo ya Global Peace Index 2019 yashyize ibihugu byo mu karere mu myanya y’inyuma

Ibihugu bya Tanzania n’u Rwanda nibyo biza imbere mu karere mu bijyanye n’amahoro nk’uko byagaragajwe n’Igipimo cy’uko ibihugu bihagaze ku Isi mu Mahoro (Global Peace Index 2019), ariko muri rusange ibi bihugu byo mu karere bikaba biri mu myanya y’inyuma. Iki gipimo gisohorwa buri mwaka n’ikigo Institute for Economics & Peace cyo muri Australia gikora […]

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Hon. Mukabalisa yabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’akazi mu gihugu cya Tanzania, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon. Mukabalisa Donatille yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Rt Hon. Kassim Majaliwa bagirana ibiganiro ku gukomeza imibanire n’ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’ibihugu byombi. Aganira na Hon. Mukabalisa, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa yavuze ko Tanzania […]

Sam Gody mu banyamakuru 3 basigaye muri 70 barwanyaga Jenoside yakorewe Abatutsi

Nshimirimana Sam Gody , uyubora MIC, avuga ko mu banyamakuru basaga 70 bandikaga ibirwanya Jenoside bishwe n’ Interahamwe , ubu hasigaye abatarenze batatu we ubwe, Mugabo Justin na Adrien Rangira. Abo banyamakuru basaga 70  bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 bagiye bazira uko baremwe ndetse n’ ibitekerezo byabo byiza kuko bandikaga ibinyamakuru […]

Rwamagana: Abahinzi barishimira ko Kawa yabahinduriye ubuzima

Abahinzi ba Kawa mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana bishimira uburyo igihingwa cya Kawa cyahinduye imibereho yabo kikabafasha  kwikura mu bukene. Abahinzi ba kawa bo mu Kagari ka Byimana,  muri uyu Murenge wa Karenge babwiye Bwiza.com ko bishimira uburyo amakoperative y’abahinzi bayo   yabafashije kwikemurira ibibazo byabangamiraga imibereho yabo. Ntawumenyumunsi Cyprien,  umwe  muri aba […]

Ijambo Rose Kabuye yavuze akiyobora Kigali ritangiye kuba impamo

Lt. Col. Rose Kabuye yayoboye Umujyi wa Kigali (1994-1998) , ubwo wari ugizwe na Komine eshatu arizo Kacyiru, Kicukiro na Nyarugenge yakunze kumvikana abwira abaturage bifuza kuba mu Murwa wa Kigali batabifitiye ubushobozi ko bazawivanamo ntawubirukanye. Muri icyo gihe cya nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi , urugamba rwo kubohoza igihugu hagati ya MRND na FPR […]

Yafashwe asambana n’ihene avuga ko yabitewe n’umugore we

Umugabo witwa Efwena wo mu gihugu cya Ghana yaguwe gitumo n’abaturanyi asambanya ihene, avuga ko impamvu ari umugore we. Uyu mugabo yabwiye abari aho ko umugore we atajya amuha akanya ngo batere akabariro kuko ngo akenshi amubwira ko aba afite umunaniro aterwa n’akazi. Ikinyamakuru Ghana web kivuga ko Efwena yabwiye umuyobozi w’icyaro ko yari amaze […]

Kuba abafite ubushobozi bajyana abana babo kwiga hanze, nta kibazo mbibonamo- Ingabire Immaculée

Ni kenshi abantu benshi bakunze kwibaza ku bayobozi bakomeye mu gihugu cyangwa se abandi bifite, bajyana abana babo kwiga mu mahanga rimwe na rimwe bakiri bato, mu gihe bivugwa ko mu Rwanda ireme ry’uburezi rwazamutse. Ku bwa Ingabire, avuga ko nta kibazo abibonamo. Ingabire Marie Immaculée ni impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International […]