Manzi Thierry yasabye Rayon Sports kongera kuyikinira

Manzi Thierry wayoboye abakinnyi ba Rayon Sports kugeza ubwo yatwaye igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka, aherutse kwandikirwa ibaruwa imusezerera muri iyi kipe. Yasabye imbabazi ubuyobozi, asaba ko bwamureka akongera akayikinira mu mikino y’igikombe cy’amahoro. Manzi Thierry yatangiye ashimira ubuyobozi ku bw’amahirwe bamwifurije mu yindi kipe azajyamo, ashimira imibanire ye n’ikipe byayigejeje ku nsinzi. Yageze […]

Amadayimoni turayicaza, nkayafata nkayirukana: Umuvuzi gakondo w'i Kigali

Ni umuvuzi gakondo utuye mu mujyi wa Kigali, ni umukecuru witwa Nyirasafari Patricie, ufite imyaka 77 y’amavuko, akaba amaze imyaka myinshi avura gakondo. Avuga ko amadayimoni ahangana nayo, yaba ari mu muntu akayirukana akagenda. Ashimangira ko n’ubwo atanga imiti ituma ayo madayimoni agenda, ko anifashisha n’amasengesho. Ngo hari igihe umuntu aterwa n’amadayimoni yohererejwe n’abo mu […]

Umuryango nyarwanda ukwiye kongera ingufu mu kwita ku burere bw’abana-Minisitiri Nyirahabimana Sorina

Umuryango nyarwanda ukwiye kongera ingufu mu kwita ku burere bwiza bw’abana babo hatekerezwa ku cyagirira abana b’abanyarwanda akamaro kugira ngo ibibazo biri mu bana, bikumirwe kandi ingamba zifatwe zo gushaka ibisubizo bituma abana b’abanyarwanda bamererwa neza. “Ku gihugu, ingufu z’abana b’abanyarwanda nizo ziba zitegerejwe mu kuzasubukura ikivi abakuze baba batarushije. Abana , igihugu kiba kibatezeho […]

Abateguye jenoside babanje gusenya ubumuntu – Lt. Col. Sam Rwasanyi

Lt. Col. Sam Rwasanyi uyobora ingabo mu rwego rw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ku ikubitiro abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi babanje gusenya ubumuntu bagamije gutesha agaciro, asaba urubyiruko gusigasira indangagaciro muri bo kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi. Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Kicukiro yabisabye abanyeshuri n’abayobozi ba kaminuza […]

Paris:Nicolas Sarkozy , araregwa ruswa, uburiganya no kumviriza telefone ntaburenganzira

Ubutabera bwo mu Bufaransa bwemeje  ko Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’ Ubufransa mu gihe cya vuba yongera kwitaba urukiko kubera ibyaha akurikiranweho birimo ibya ruswa  no kumviriza telefone ni ibindi biri muri dosiye y’ umuherwe Bettencourt  . Iperereza ryakozwe n’ ubutabera ryagaraje ko Nicolas Sarkozy yajyaga avugana kuri telefone mu ibanga na Thierry Herzog […]

Minisiteri y'ubuhinzi irasaba abikorera kuyifasha gukwirakwiza imbuto n'inyongeramusaruro

Mu gihe abahinzi bakomeje kugaragaza ikibazo cyo kugerwaho n’imbuto igihe cy’ihinga cyarenze zanabageraho ngo zikabageraho zihenze, ikibazo bavuga ko kiri no ku nyongeramusaruro. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko iki kibazo kizakemurwa n’abikorera basabwa kwinjira mu bucuruzi bw’imbuto n’inyongeramusaruro bagafasha iyi Minisiteri.   Ikibazo cyo kutabona imbuto n’inyongeramusaruro, ni bimwe mu bibazo bikunze kugarukwaho n’abahinzi hirya […]

RDC: Abasirikare batatu n’abasivili babiri biciwe mu mirwano

Abantu batanu barimo abasivili babiri biciwe mu mirwano yadutse mu rukerera kuri uyu wa Kane hagati y’ingabo za Congo, FARDC n’abantu bitwaje intwaro ahitwa Nyamamba, igiturage giherereye mu birometero 7 uvuye Tchomia, ku nkengero z’Ikiyaga cya Albert. Biravugwa ko agatsiko k’abantu bitwaje intwaro gakondo ndetse n’iza kizungu, kagabye igitero gitunguranye mu giturage cya Nyamamba imvura […]

Mbaye nka Perezida namushyiramo- Hon. Tito Rutaremera avuga gushyira Frank Habineza muri Guverinoma

Nyuma y’aho Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party), ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Depite Franka Habineza atangarije ko rinyotewe kwinjira muri Guverinoma, Hon Tito Rutaremara ubarizwa mu Muryango wa FPR/Inkotanyi na Perezida Kagame abarizwamo, avuga ko mu gihe yaba yemera gushyigikira politiki ya Perezida, abaye ari nka we yamushyiramo. Mu kiganiro […]

U Burundi bwasubiye inyuma imyaka 30 muri demokrasi- Indorerezi

Nyuma yaho Perezida Pierre Nkurunziza yivuguruje akavuga ko aziyamamariza 2020 kongera gutegeka , indorerezi mpuzamahanga zikurikirana ubuzima bwa politike na demokrasi  by’ u  Burundi zivuga ko iki gihugu cyasubiye inyuma imyaka 30. Bemeza ko kimwe no mu myaka 30 irangiye , u Burundi bwagiraga ishyaka rimwe rukumbi kandi nta muntu warivuguruzaga.Ni muri urwo rwego basohoye […]

Iran yahanuye indege ya Drone  ya Amerika

Igisirikare cya Iran (Iran’s Islamic Revolution Guards Corps , ISRGC) cyatangaje ko cyahanuye indege ya Drone ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yinjiye mu kirere cyayo. Ibitangazamakuru bya leta muri Iran byanditse ko igisirikare cya Iran cyarashe iyo drone mu ntara ya Hormozgan iri mu majyepfo y’icyi gihugu. Iyi Drone yarashwe ikaba iri mu […]