Madamu Jeannette Kagame avuga ko umusanzu w’abana ari ingenzi mu muryango
Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu iterambere ry’umuryango nyarwanda n’umusanzu w’abana ari uw’ingenzi. Ni ubutumwa yatanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa 20 Kamena 2019, ubwo mu Rwanda hizihizwa Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, akaba anashishikariza kwimakaza umuhate wo gushaka ubumenyi mu bana b’u Rwanda ari nako hakomezwa umuryango. […]
Pasiteri yahanuye umusore ngo yeretswe ko tugomba kubana ndamwanga none sinorohewe mu muryango-Nkore iki?
Mbanje kubiseguraho kuko ntabwo nifuje ko amazina yanjye atangazwa, iwacu ni mu Karere ka Kamonyi, muri Runda. Ndi umukobwa w’imyaka 27. Ndi umukirisito ariko nabwo ndongera kubiseguraho kuko nirinze kuvuga itorero nsengeramo. Ubwo rero turi mu materaniro, Pasiteri aba arihanikiriye arampanuriye, aba avuze ko mfite ubukwe vuba. Ubwo bukwe bwabaye nk’ubuntunguye cyane, kuko yavuze umusore […]
Burundi: Abapolisi babiri barasiwe mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro
Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2019, bagabye igitero muri Komini Gihanga, Intara ya Bubanza, barasana n’abapolisi, babiri muri bo bakomeretswa n’amasasu. Abagabye igitero baturutse mu ishyamba kimeza rya Rukoko. Imibare itangazwa na Leta y’u Burundi ikagaragaza ko aria bantu batanu bakomeretse barimo abapolisi babiri. Nk’uko bitangazwa na RPA, ngo […]
Musanze: Umubyeyi ufite abana bane arara mu gisambu
Umubyeyi w’abana bane, Ntamfurayishavu Speciose, utuye mu Murenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze, avuga ko amaze icyumweru aba mu Rutoki, nyuma y’aho aho yari yakodesherejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge bahamwirukanye bitewe n’uko yari amaze amezi 3 atishyura. Ni muri metero icumi uvuye ku muhanda Musanze-Vunga, niho Ntamfuyishavu Speciose yashinze ibiti bito asesekamo ibirere hejuru asasaho inzitiramibu.Uyu […]
Umusaza w’imyaka 70 ari mu mazi abira azira gutera ibuye imodoka ya Museveni
Umusaza w’imyaka 70 y’amavuko yafatiwe mu gace ka Arua, muri Uganda akaba ashinjwa gutera ibuye imodoka yari itwaye Perezida Museveni, riyimena ikirahuri. Polisi yatumyeho uyu musazwa witwa Omar Risasi Amabua ku wa Kabiri w’iki cyumweru, kugira ngo akorerwe dosiye kuri iki kibazo cyabayeho mu mezi 10 ashize. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Dailymonitor, ngo umuyobozi wa Polisi, […]