Icyo bamwe mu baturage bavuga ku bipimo fatizo by'ikibanza cyagenewe inyubako yo guturamo

Leta y’u Rwanda yashyize ahagaragara ibipimo fatizo by’ikibanza cyagenewe inyubako yo guturamo. Gusa, ibi bipimo byerekana ko umuntu wifuza kubaka inyubako ifite agaciro kari hejuru ya miliyari 1 na miliyari 1,5 we yemerewe kubaka ku kibanza kifite ubuso bungana na hegitari imwe n’igice mu cyaro ndetse no mujyi. Uyu mwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri […]

Harmonize ft Magufuli: Harmonize yasubiyemo 'Kwangwaru', avuga ibigwi Magufuli-amashusho

Rajab Abdul Kahali, umuhanzi wo muri Tanzania uzwi nka Harmonize yasubiyemo indirimbo ye ya Kwangwaru, avuga ibigwi bya Magufuli. Iyi ndirimbo ivuga uburyo Perezida Magufuli yubatse ibikorwa remezo bitandukanye muri Tanzania. Agira ati: ” Nifuza kubona Magufuli, mfukame, mushimire mu ruhame…yatuvanye mu bibazo, ngewe nawe reba uburyo yubatse igihugu.” Amushimira kompanyi y’indege ya Air Tanzania, […]

Kenya: Abapasiteri batumiye 'Yesu' batawe muri yombi

Abapasiteri bo muri Kenya baherutse gutumira Michael Job, usa n’uwakinnye filimi ya Yesu, babeshya ko ari Yesu nyakuri. Ubu inzego z’umutekano zamaze kubata muri yombi. Michael Job yasabye abakirisitu gutura amafaranga kugira ngo azayifashishe abategurira aho bazaba (mu ijuru) mu buzima bw’iteka. Aya mafaranga ngo yashakaga kuzayaguramo amatafari, amabati n’ibindi bikoresho bikenerwa mu bwubatsi. Abapasiteri […]

Nick Minaj yahinduye izina

Umuhanzikazi Nick Minaj yahinduye izina rye agira irindi yongeraho. Kuri ubu Nick Minaj  ubusanzwe witwa Onika Tanya Maraj ku mazina ye hiyongereyeho irindi ari ryo “ Petty” Bivuze ko azitwa Onika Tanya Maraj- Petty nk’uko TMZ dukesha iyi nkuru ibitangaza. Iri zina ubusanzwe ni iry’umugabo bakundana witwa Kenneth Petty bateganya no gukorana ubukwe. Abantu ba […]

Nyamasheke/ Ruharambuga: Igitaramo cy'umuganura cyabaye n'umwanya wo kugaragaza ibyo bigejejeho

Abaturage b’umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke baravuga ko ibyo  bigejejeho ubwabo ntawe bategeye amaboko byerekana ko iyo imbaraga zishyizwe hamwe byose bishoboka. Ni bimwe mu byagaragarijwe abaturage b’uyu murenge ubwo bizihizaga igitaramo cy’umuganura ku mugoroba w’uyu wa 1 Kanama 2019, cyanabaye icyo kwesa imihigo no guhiga indi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge,  Dukuzumuremyi Ann […]

Umwana w'imyaka 7 bamusanzemo amenyo 526-amafoto

Umwana w’imyaka 7 y’amavuko mu Buhinde, yamaze igihe kinini aribwa mu kanwa ndetse bimuviramo no kubyimba amatama. Yajyanwe kwa muganga, baramupima, basaga afite amenyo 526, afite uburebure hagati ya milimetero 0.1 na 15 nk’uko Dr. Prathiba Ramani uhagarariye ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa n’amenyo mu bitaro bya Saveetha. Abaganga bavuye uyu mwana mu mpera […]

Umuntu wa Kane yasanzwemo Ebola mu Mujyi wa Goma

Umuntu wa kane bamusuzumye basanga afite virus ya Ebola mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubilika ya Demokarasi ya Congo. Iki cyorezo kimaze guhitana abantu barenga 1800 kuva cyakwaduka mu kwezi kwa munani umwaka ushize mu burasirazuba bwa Kongo mu Ntara ya Kivu ya ruguru. Uyu muntu wa kane, ni umugore w’umugabo wishwe n’iyi […]

Ibi byo ni ibiki byateye? Abagabo 3 bamaze kunsaba ifoto yanjye nambaye ubusa ngo bampe kashi

Nitwa Diane, mu rugo ni i Gatsibo ariko nkorera muri uyu mujyi wa Kigali, mfite imyaka 25, nkaba mfite n’ibiro 64. Maze guhura n’ibigeragezo kenshi biganisha ku busambanyi, none nimungire inama. Abasore bifuza ko turyamana ni benshi hamwe n’abagabo, mwese murabizi ibigeragezo igitsinagore duhura nacyo. Mu bihe bitandukanye abagabo bagiye bansaba ifoto yanjye nambaye ubusa. […]

Abarimu bafite umushahara mucye ariko hari  gahunda yo kubongerera- Min. Uzziel Ndagijimana 

Leta y’u Rwanda iratangaza ko igiye kongerera ubushobozi mwarimu uri mu burezi bw’ibanze mu buryo butandukanye nyuma yo guhabwa inguzanyo y’asaga miliyari 180 z’amafaranga y’u Rwanda na Banki y’Isi. Banki y’Isi yahaye leta y’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 180 z’amafaranga y’u Rwanda azishyurwa mu gihe cy’imyaka 38, itandatu […]