Ambasaderi wa Zimbabwe muri Tanzania yashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano rwa Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize Ambasaderi wa Zimbabwe muri Tanzania, akaba yarahoze ari general mu gisirikare, ku rutonde rw’abantu bafatiwe ibihano kubera kwica abasivili batandatu mu myigaragambyo yakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka ushize. Uyu wahoze ari akuriye umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, Anselm Sanyatwe, niwe wari uyoboye ingabo zarashe ku baturage bigaragambyaga […]

Burundi: Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri akaba n’uwa CNDD-FDD arashinjwa gusambanya abana

Abarimu batatu bo mu kigo cy’amashuri (lycée communal Murungurira) bandikiye umuyobozi ushinzwe uburezi muri Komini Ntega, Intara ya Kirundo, mu Majyaruguru y’u Burundi bamumenyesha ko gufata abana ku ngufu bikabije kandi ko umuyobozi w’ikigo abiri inyuma. Aba barimu bamwandikiye bamusaba gukora iperereza ryimbitse kuri ubu busambanyi bukabije bukoreshwa abana ndetse n’ibindi bikorwa bihakorerwa by’ubusambanyi. Umuyobozi […]

Uwigeze kuba umuyobozi muri FDLR yafatiwe muri Uganda ararekurwa

Uwigeze kuba Umuvugizi w’Umuyobozi w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda (FDLR), Anastase Munyandekwe yarafashwe nyuma aza kurekurwa ubwo yari muri Uganda. Munyandekwe yabaye umuvugizi wa Ignace Murwanashyaka uherutse kugwa mu Budage aho yari afungiwe. Uyu mugabo nk’uko TNT dukesha iyi nkuru ibitangaza, akunze kuza muri Uganda cyane. Ubwo yafatwaga na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu minsi mike […]

Ibibazo,ibitekerezo n'ibyifuzo nyuma y'aho indirimbo 'Rwagitima' igiriye hanze-amashusho

Abakunzi b’umuziki nyarwanda cyane abafana ba Nsengiyumva Franà§ois (Igisupusupu) bari bategereje indirimbo yise ‘Rwagitima’. Inkuru ibyukiye ku mbuga nkoranyambaga ni iyo kujya hanze kw’iyi ndirimbo, mu majwi no mu mashusho. Mu gihe gito cyane igeze ku rubuga rwa YouTube, imaze kurebwa n’abantu hafi 7000, ibtekerezo, ibyifuzo n’ibibazo byayiherekeje na byo biba uruhuri. Intego abakunzi ba […]

Uganda: Dr Stella Nyanzi yavuze n'akarimurori amaze guhamwa n'icyaha cyo gutuka Museveni

Umwarimu wa kaminuza Dr Stella Nyanzi yahamwe n’icyaha cyo gutuka akoresheje murandasi Perezida Yoweri Museveni, urukiko ntabwo rwahise rutangaza ibihano. Madamu Nyanzi aregwa ibyaha bibiri; gutukanira kuri murandasi no kwibasira umuntu mu itumanaho, iki cya nyuma ntabwo kimuhama. Umunyamakuru wa BBC i Kampala avuga ko nyuma yo gusoma uyu mwanzuro, Stella Nyanzi wari kumwe n’abantu […]