Sugira yahesheje APR FC insinzi mu irushanwa rya gisirikare
Rutahizamu Sugira Ernest yafashije APR FC kwegukana amanota atatu mu mukino wa mbere yakinaga mu irushanwa ry’imikino ya gisirikare iri kubera mugihugu cya kenya. Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama ni bwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino wayo wa mbere n’ikipe y’ingabo ihagarariye Uganda mu irushanwa ry’imikino ya gisirikare ibera i Nairobi muri […]
Syria: Indege y'igisirikare cy'igihugu yarashwe, umupilote arafatwa
Tahrir al-Sham, umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri Al Qaeda watangaje ko warashe indege ya gisirikare ya Syria, Sukhoi 22, umupilote wayo wagerageje guhunga arafatwa. Iyi ndege yakorewe mu Burusiya yavaga mu birindiro by’ingabo z’igihugu mu ntara ya Homs, irasirwa muri Khan Sheikhoun ubwo yari hafi y’intara ya Idlib yiganjemo imitwe irwanya ubutegetsi, cyane nk’umutwe wa Tashrir […]
Uganda: Icupa rya 'Gaze' ryishe babiri, 6 biganjemo abana barakomereka
Uyu wa 14 Kanama mu gace ka Mikka mu karere ka Wakiso, abantu babiri bishwe n’icupa rya gaze yifashishwa mu guteka ryaturitse, abandi 6 biganjemo abana barakomereka. Ikinyamakuru The New Vision dukesha iyi nkuru kivuga ko abapfuye ari Tadeo Jagenda w’imyaka 51 y’amavuko na Suleiman Kinobe w’imyaka 73. Mu bakomeretse 6 harimo n’umwana w’amezi 6. […]
Uganda: Abarimu bahagaritse gahunda y'imyigaragambyo nyuma yo guhura na Museveni
Kuri uyu wa 14 Kanama 2019, abarimu bigisha muri kaminuza bahagaritse gahunda y’imyigaragambyo nyuma yo guhura n’umukuru w’igihugu, Yoweri Museveni. Museveni yahuriye n’abarimu bigisha mu byiciro bitandukanye mu ngoro ye iri muri Entebbe., baganira ku kibazo cy’imishahara yabo yatinze. Gutinda kw’imishahara kwatumye aba barimu bareka akazi, bapanga na gahunda yo kwigabiza imihanda, bagakora imyigaragambyo. Amakuru […]
U Burundi buteye ikirenge mu cy'u Rwanda, Tanzania na Kenya
Minisiteri ishinzwe kurengera ibidukikije yatangaje ko kuva tariki 22 z’uku kwezi bibujijwe kwinjiza no gukoresha amashashi atabora mu Burundi ndetse uzabirengaho azahanwa. U Burundi bukaba buteye ikirenge mu cy’ibihugu byo mu Karere, nk’u Rwanda, Tanzania na Kenya. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri, tariki ya 13 Kanama 2019, Minisitiri Dr Déo-Guide Rurema yavuze ko amashashi […]
Min.Busingye yahaye impanuro abagore bafungiye muri gereza ya Ngoma
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston ubwo yasuraga gereza y’abagore ya Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, yabahaye impanuro ko ubuzima bwa gereza butagomba kuba ubwabo bw’ibihe byose. Yasuye iyi gereza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019, mu rwego rwo kureberera hamwe iyubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amahame mpuzahamahanga yerekeranye n’abagororwa, […]
Mu Karere ka Nyaruguru harikangwa inzara ishobora kukibasira
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere, Bwana MUHAYIMANA Nelson yasezeranyije abahinzi bo muri aka Karere kubaha ishwagara, ifumbire ndetse n’imbuto z’indobanure kugira ngo ahumurize abakeka ko aka Karere gashobora guhura n’icyorezo cy’inzara nyuma y’aho igihembwe cy’ihinga gishize cyabahombeye. Ibi yabivuze nyuma y’uko aba baturage biganjemo abakora umwuga w’ubuhinzi bavuze ko hatagize igikorwa […]
Bataburuye imva ye bitewe n’imyenda ya Leta bamushyinguranye
Umuryango umwe wo mu gace ka Kakamega muri Kenya wasabwe gucukura imva y’umuntu wabo, Martin Shikuku Alukoye washyinguranwe imyenda y’akazi ka Leta. Shikuku Alukoye yari asanzwe ari umukozi wo mu nzego z’ibanze yapfuyekuwa 7 Kanama azize kugwa mu mugezi, ashyingurwa kuwa 11 nk’uko imigenzo y’ubwoko bwe (Abalushya) ibiteganya. Uyu mugabo yashyinguwe yambaye imyenda y’akazi. Kuwa […]
Rwamagana: Umusaza warokotse jenoside amaze imyaka Ine asembera atagira aho kuba
Gahamanyi Augustin ufite imyaka 77, utuye mu mudugudu wa Kabuye, mu Kagari ka Nkungu, Umurenge wa Munyaga, aratakamba asaba kubakirwa nk’utishoboye nyuma yo kumara imyaka Ine acumbikiwe mu z’abandi. Gahamanyi afite ubumuga, yemeza ko bwaturutse ku bugizi bwa nabi yakorewe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi 1994,yavuye mu nzu ye yabagamo ahungishijwe n’umuryango we watinyaga […]
Rusizi: Rwanda Revenue yiseguye ku muturage wari waciwe amande azira kutamenya gusoma
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiseguye ku muturage witwa Nsabimana Dominique wo mu Karere ka Rusizi wari waciwe amande y’amafaranga 2,000 kubera ko atazi gusoma agahabwa n’inyemezabwishyu ya RRA. Ni inyemezabwishyu yatangiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge w’icyaro wa Nyakarenzo mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda yerekanye iyi nyemezabwishyu kuri twitter […]