Mu myaka ibiri inyeshyamba zishe abasivili 1,900 zishimuta abasaga 3000 muri Kivu — HRW
Raporo nshya yasohowe kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Kanama, y’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, yafatanyije n’Itsinda ryiga kuri Congo rifite icyicaro muri Kaminuza ya New York, iragaragaza ko imitwe yitwaje ibirwanisho yishe abasivili 1,900 igashimuta abandi 3,300 hagati y’ukwezi kwa Kamena 2017 na Kamena 2019 mu Ntara za Kivu. Ibipimo bigaragaza […]
Wa musore wirirwa azenguruka Kigali yambaye impu z'inyamaswa yavuze impamvu atemera Yesu
Avuga ko yitwa Cyambarantama Umwami w’umuco, ni umusore w’imyaka 28 wemeza ko mu myemerere ye, yemera ko ashobora kwemera umukurambere akamuha imbaraga zo gutsinda abanzi. Ashimangira ko Imana yatumye Ruganzi Ndori akora ibitangaza ariyo yemera. Ati “Nk’uko umuntu avuga ngo nizera ko Yesu ansindira abagome nanjye nizera ko Ruganzu ansindira abanzi banjye, niba wangambiriyeho ikintu […]
Wendy Waeni wahuye na Perezida Kagame arashinjwa kuba imbata ya filimi z’urukozasoni
Umwana w’umukobwa uzwi mu mikino ngororamubiri, Wendy Waeni arashinjwa n’uwahoze ari manaja we, Joe Mwangi kuba imbata yo kureba filimi z’urukozasoni. Wendy arazwi cyane mu Karere ndetse no ku Isi. Aheruka guhura na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda mu 2016. Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo yitwa Ktn kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, yavuze ko manaja […]
Nyamasheke: Umugabo waharitse umugore we yatawe muri yombi bisabwe n'Umuvunyi mukuru
Mu ruzinduko amazemo iminsi ibiri mu karere ka Nyamasheke akemura ibibazo by’abaturage, Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB guta muri yombi umugabo witwa Bernard Mfashabahizi, ushinjwa n’umugore we gusesagura umutungo w’urugo. Ni nyuma y’aho umugore we, Uwashema Francoise atanze ikibazo cy’uko uyu mugabo yamuharitse, yarangiza akanasahura umutungo w’urugo. Uyu muryango utuye mu […]
Goma: Umubyeyi n'umwana we bari barwaye Ebola bavuwe barakira
Abarwayi babiri ba Ebola bari bamaze ibyumweru bigera muri bibiri bavurirwa mu Kigo kivura Ebola cya Goma, mu burasirazuba bwa Congo, batangajwe ko bakize iyi ndwara bakaba basubiye mu iwabo kuri uyu wa Kabiri, itariki 13 Kanama. Ababishinzwe batangaje ko gukira kwabo kwatewe n’akazi ko kubakurikiranira hafi kakozwe n’itsinda ry’ubuvuzi ryabashije no gutahura no gukingira […]
Rwanda Day yasubitswe
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda itangaza ko yasubitse Rwanda Day yari iteganyijwe kubera mu Budage kuwa 24 Kanama uyu mwaka. Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi minisiteri rivuga ko iri subikwa ryaturutse ku mpamvu zitunguranye. Abanyarwanda n’inshuti zarwo basabwa kwihanganira izi mpinduka. Itariki Rwanda Day yimuriweho, izatangazwa vuba aha.
Pasiteri yafashwe asambana n'indaya yiregura avuga ko yayikuragamo imyuka mibi
Pasiteri Adewale Dochamo wo mu gace ka Uyo gaherereye muri Leta ya Akwa Ibom mu gihugu cya Nigeria kivugwamo indaya nyinshi, yafatiwe muri Lodge iri i Makoko, agace kegereye umurwa mukuru wa Lagos, ubwo yasambanaga n’indaya y’umukobwa, abonye nta kundi kwiregura abeshya ko basengaga ndetse agambiriye kuyivanamo imyuka mibi yari iyirimo. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Ingentaconnect.com, […]
U Rwanda rurateganya gusura abimukira muri Libya
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububabanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko iki gihugu cye gifite gahunda yo gusura abimukira bari muri Libya. Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ruri mu buganiro na Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Leta ya Libya ku ngingo yo kohereza abimukira bagera kuri 500 mu Rwanda. Aganira na KT […]
RIB yashyikirije Interpol BMW 3 zibwe mu Burayi zafatiwe mu Rwanda – Amafoto
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kabiri, rwashyikirije Ibiro bya Interpol I Kinshasa moto eshatu zo mu bwoko bwa BMW zafatiwe ku mupaka wa Rubavu nyuma yo kwibwa mu Burayi. Nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabitangaje ku rukuta rwarwo rwa Twitter, izi moto zafatiwe ku mupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na Congo zimaze kwinjizwa […]
Espagne yimye ubuhungiro abana 31 b'abimukira b'Abanyafurika
Leta ya Espagne yangiye ubuhungiro abana b’abimukira 31 b’Abanyafrika. Dosiye yabo yari yagejejwe ejo kuwa mbere muri Ambasade ya Espagne mu Kirwa cya Malte n’ishyirahamwe ryo muri Espagne ryitwa Proactiva Open Arms. Uyu munsi, umwe mu bagize guverinoma ya Espagne yatangaje kuri televiziyo ko badashobora kubona ubuhungiro kuko dosiye yabo yatanzwe “mu buryo bunyuranije n’amategeko.” […]