Byinshi ku kirwa cya Ibiza cyigaruriye imitima y'ibyamamare ku Isi
Niba warumvishe indirimbo yitwa ‘We are going to Ibiza’ cyangwa se ‘Tugiye kuri Ibiza’ ndagusuhuje. Nawe utarayumva cyangwa se ngo uyirebe, nkurarikiye kubikora. ” Tugiye kuri Ibiza, dusubiye ku kirwa, turagirira ibirori mu nyanja ya Mediterane.” Aya ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo ibyinitse mu buryo bunyura buri wese uyumvishe. Ibiza ni kimwe mu […]
Mnangagwa yahishuye uburyo Perezida Kagame yagejeje kuri G7 igitekerezo cyo kuvana ibihano kuri Zimbabwe
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 30 Kanama, Perezida wa Zimbabwe, Emerson Mnangagwa yahishuye uburyo Perezida Kagame yagejeje ku bari bahagarariye ibihugu mu nama ya G7 igitekerezo cyo kuvanaho ibihano kuri Zimbabwe. Perezida Kagame yitabiriye inama y’ibihugu 7 bikize ku isi (G7): USA, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubudage, Ubuyapani na Canada, yabereye muri Canada ku […]
Kwizera washyingiranwe n'umurusha imyaka 27 yakatiwe imyaka 10
Ku wa 30 Kanama, urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye Kwizera Evariste washyingiranwe na Mukaperezida imyaka 10 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana akanamukuramo inda y’ibyumweru 12. Kwizera w’imyaka 21 y’amavuko yarezwe n’umubyeyi w’uyu mwana (wavutse mu 2004) witwa Gwizimpundu Alice wavuze ko iki cyaha cyakozwe ku wa 3 Mata 2019. Yahakanye iki cyaha […]
Nyamasheke: Basabwe kutakira abana bo kurera babategerejeho indonke
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko,kubera impamvu nyinshi zitera abana kwisanga nta babyeyi cyangwa n’abo bafite babafashe nabi cyane ku buryo bisaba ko umwana agira umuryango umwitaho arererwamo, hari abana bisaba ko bagira ababyeyi b’impuhwe bitwa ba Malayika murinzi babafata bakajya kubarera nk’ababo ngo babashe kubaho neza,hakaba ariko na bamwe muri aba babyeyi bashobora kwibwira […]
RDC: Inyeshyamba zirimo izikomoka muri Uganda zasabwe kureka kwica abaturage
Umunyamabanga Mukuru w’Umunyarwango w’Abibumbye, Antà³nio Guterres, kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2019, ubwo yari muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, yasabye inyeshyamba zirimo iza ADF zikomoka muri Uganda, gushyira intwaro hasi, zigahagarika ubwicanyi zikorera abaturage Yagize ati “Monusco n’abafatanyabikorwa bayo ba FARDC na PNC, bakomeje gukorera hamwe kugira ngo hagarurwe amahoro n’umutekano […]
Twagiramungu Faustin avuga ko atatsinzwe ahubwo yagize ibyago mu myaka 28 amaze muri Politiki
Umunyapolitiki, Twagiramungu Faustin w’imyaka 74 y’amavuko, avuga ko mu myaka 28 amaze muri Politiki, atigeze atsindwa muri uyu mukino wa politiki ahubwo ko ari ibyago yagize. Twagiramungu, ni umunyapolitiki wakunze kuza ku ntonde z’abanyapolitiki batagiye banyurwa na Leta z’ibihugu byabo muri Afurika, akaba yaragiye aza ku ntonde zimwe na Etienne Tshisekedi warwanyije Leta ya Mobutu, […]
USA: Umugabo witwaje imbunda yahitanye byibuze abantu batanu mu mijyi ibiri
Byibuze abantu batanu kuri uyu wa Gatandatu bishwe n’umugabo warashe ku bashoferi b’imodoka mu mijyi ibiri yo muri Taxas ari yo; Odessa na Midland, mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y’uko nawe araswa n’abapolisi. Biravugwa ko kurasa byatangiriye kuri bariyeri ya polisi. Uwarashe yahise arasa no ku bandi bashoferi bari muri uwo […]
Tanzania: Mu nkambi hatowe inyandiko zikangurira impunzi z’Abarundi kwitegura kongera guhunga
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ushize impunzi z’Abarundi mu nkambi za Nduta, Mtendeli na Nyarugusu mu gihugu cya Tanzania zabyutse zitoragura inyandiko zitariho imikono y’abazanditse (Tract) zihamagarira izi mpunzi kwitegura guhungira mu bindi bihugu byo mu karere birimo u Rwanda. Izi nyandiko zivuga ko kubera ko Guverinoma ya Tanzania ishaka kubacyura ku ngufu, […]
Umugabo andisha umubiri, mbabazwa n'uko atakinyikoza mu buriri ngo narabyibushye- Nkore iki?
Umugabo wanjye tumaranye imyaka 8 tubana, dufitanye abana babiri, twiyemeje ko tuzabyara undi umwe ariko ndabona arimo kuntera umubabaro cyane. Nkurikije ubutumwa bwcishijwe hano, ari umudamu uvuga ko na we umugabo we atakimwikoza kubera umubyibuho, rwose byatumye nanjye ngisha inama, kuko ubu nanjye ntabwo akinyikoza. Ntuye mu mujyi wa Kigali, rwose ubu ibiro byambanye byinshi […]
U Rwanda rwegukanye imidali 46 mu marushwana ya EAPCCO – AMAFOTO
Mu gitondo cyo kuri uyu 31 Kanama, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yitabiriye umuhango wo gusoza amarushanwa ya EAPCCO yaberaga muri Kenya. EAPCCO ni amarushanwa ahuza amakipe atandukanye ya Polisi y’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Iburasirazuba. Aya marushanwa ya EAPCCO yatangiye tariki ya 28 Kanama, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe n’amakipe 6 ariyo […]