Ese ko inzego z'Ubuziranenge zisinziriye, zizakangurwa na nde?

U Rwanda rufite ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge RSB, ariko kitareba ubuziranenge bwa byose, kuko hari ahandi ubuziranenge burebwa na RURA, RGB n’izindi nzego zinyuranye. Muri iyi nkuru turareba bimwe muri byinshi bikeneye gukurikiranirwa hafi ku ireme ry’ubuziranenge bwabyo, cyakora ntituvuga buri kigo kibishinzwe, izo nzego ziriyizi . Ese kuba bimwe bibura gikurikirana, aho ntibyaba biterwa no […]

Amahugurwa y’abagabo nk’igisubizo ku ihohoterwa rikorerwa mu miryango- Pasiteri Desire

Kuganira, guhugurana, kwigishanya ndetse no gusangira ubunararibonye ni kimwe mu bisubizo by’amakimbirane yo mu ngo amaze kuba akarande muri iyi minsi ya none. Iyi ni imwe muri gahunda zifashishwa n’Umuryango Agakiza Men Ministry, mu gutanga umuti w’ibibazo byo mu ngo. Ni muri urwo rwego uyu muryango wateguye amahugurwa y’abagabo, afite intego igira iti: “Uruhare rw’umugabo […]

Biravugwa ko umuhanzi wafatanyije indirimbo na Urban Boyz yapfuye

Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo kuwa 15 Nzeri ni ay’urupfu rw’umuhanzi Jackie Chandiru yapfuye. Jackie Chandiru yakoranye indirimbo na Urban Boyz bise ‘Take it Off’ yakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda. Mu minsi yari yabanje hari amakuru yavugaga ko Chandiru yahunze ibitaro  nyuma yo kumva abaganga baganira uko bamuca ikiganza cye gifite […]

Nta buzima bwiza mfite, narimaze iminsi itatu ntarya- Umunye Congo umaze imyaka 50 mu Rwanda

Umukecuru utuye mu Murenge wa Gikondo, mu mudugudu wa Kabuye ya 1, avuga ko amaze imyaka myinshi asabiriza by’umwihariko akemeza ko abayeho nabi. Uyu mukecuru agaragaza ko ubuzima bumugoye, agasaba inzego z’ubuyobozi  ubufasha bw’ibiribwa n’imyambaro. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gikondo bwo buragaragaza ko atahabwa ubufasha kuko buvuga ko nta bwenegihugu afite. Uyu mukecuru yitwa Christine Nyereye. […]

Abifuza kwiga iby’ubushabitsi (business) bafunguriwe amarembo mu Ishuri Rikuru rya PIPR

Ishuri Rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda (PIPR) ritangaza ko rifite amashami y’ubushabitsi (Business) ku bifuza kuryigamo mu mwaka w’amashuri 2019/2020. Kuri ubu abifuza kwiga mu mashami ya business. Kuri ubu iri shuri rikuru rifite: – Logistics and Procurement Management — Travel and Tourism Management -Technical Accounting Kwiyandikisha muri iri shuri birakomeje muri uku kwezi […]

Uwari umugabo w’Umunyarwandakazi Fille yaguwe gitumo ari muri ‘ghetto’ arya igikomando n’igikoma

Ubuzima bigaragara ko butoroheye Mc Kats uherutse gutandukana n’Umunyanyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni. Katamba uzwi nka MC Kats, yaguwe gitumo ari kurya ibishyimbo na capati (Ekikomando),  ibiryo bifatwa nk’iby’abantu bakennye cyangwa se ingaragu zidafite uzitekera. Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga aragaraza MC Kats nk’uwivuguruza ku byo yari aherutse gutangaza ko kuba nta […]

Ibyamamare 10 byo muri Kenya bikurikirwa cyane kuri Instagram kurusha abandi

Lupita Amondi Nyong’o w’imyaka 36 y’amavuko, ni umunyakenya uri ku isonga ry’ibyamamare byo muri Kenya bikurikirwa ku rukuta rwa Instagram kurusha ibindi. 1.Lupita Nyong’o: Ni umukinnyikazi wa filimi wahawe igihembo cya Oscar akaba ari we wambere wabonye icyo gihembo ukomoka muri Kenya ndetse ni na we wa mbere wagitsindiye ufite ubwenegihugu bwa Mexico. Uyu mukobwa […]

Inzuki zakereje indege yari itwaye Minisitiri wa Bangladesh amasaha atatu

Uyu wa 15 Nzeri 2019, indege ya kompanyi ya ‘Air India’ yo mu Buhinde yavaga mu mugi wa Kolkata igana muri Agartala yakerejwe n’inzuki zateye abakozi bashinzwe iby’ingendo ku kibuga cy’indege. Inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ivuga ko izi nzuki zari nyinshi zinjiye mu cyumba cy’aba bakozi zinyuze mu idirishya. Bahanganye na zo bakoresheje umuyaga […]

Ba nyir’utubari n’amahoteri bashishoze neza – CP Kabera

Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda (RNP) itangaza ko yahagurukiye abantu banywesha abana batujuje imyaka 18 ibisindisha cyane mu tubari n’amahoteri. Umuvugizi wa RNP, CP Jean Bosco Kabera aganira na RBA kuri uyu wa 16 Nzeri, yavuze ko hari imikwabo ikomeje gukorwa mu tubari no mu mahoteri mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo. Ati “ Polisi ntizihanganira […]

Uganda yiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ya Angola-Minisitiri Sam Kutesa

Komisiyo y’u Rwanda n’iya Uganda yashyizweho mu rwego rwo kureba ishyirwamubikorwa ry’amasezerano ya Angola agamije kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda yahuriye mu biro bya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga i Kigali kuri uyu wa 16 Nzeri 2019. Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi komisiyo ihagarariwe na Amb. Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Uruhande […]