Iraq: Ibirindiro by’ingabo za Amerika n’Ubwongereza byarashweho ibisasu
Minisiteri y’Umutekano w’imbere muri Iraq yatangaje ko ku birindiro by’ingabo z’Amerika n’iz’Ubwongereza bya al-Taji muri Baghdad hamaze kuraswaho ibisasu bya ‘rocket’ birenga 12 mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Mutarama 2020. Daily Mail ivuga ko ibyangiritse, abakomeretse cyangwa se abaguye muri iki gitero [niba bahari] ntibaratangazwa. Iki gitero kigabwe nyuma y’amasaha make indege 6 […]
Perezida Museveni yatijwe uburoso bw’ amenyo

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni avuga ko urugendo rwo kubohora Uganda rutari rworoshye kugeza ubwo yasigaye nta buringiti agira bwo kwitwikira ndetse nta n’uburoso bw’amenyo afite, akabuhabwa n’umwe mu bo bari kumwe. Yabitangarije mu rugendo rw’ibirometero 168 rwiswe ‘Afrika Kwetu’ rwatangiye ku Cyumweru tariki ya 6 Mutarama ubwo yari ageze ahitwa Kagogo mbere yo […]
Muhanga: Abanyeshuri biga mu Kigo cya Nyabisindu baratabaza
Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyabisindu [G.S Nyabisindu], giherereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bakubitwa, bakagaburirwa amafunguro make kandi batishimiye. Ikibazo n’ababyeyi babo bashimangira bakanongeraho ko basibizwa bakanabuzwa gukora ibizamini mu gihe batarishyura amafaranga arimo n’amaturo. Bwiza Tv ubwo yageraga muri iki Kigo […]
RDC: Abarwanyi ba FDLR barwanye n’aba NDC-R, 25 bahasiga ubuzima
Abarwanyi b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’aba Nduma Defense of Congo Rénové (NDC-R) barwaniye mu matware ya Bwito muri teritwari ya Rutshuru kuri uyu wa 6 Mutarama 2020, abarenga 25 barimo aba FDLR 20 bahasiga ubuzima. Umuvugizi wa NDR-R, Désiré Ngabo yaganiriye n’itangazamakuru, avuga ko amakuru y’agateganyo agaragaza ko muri 25 bapfuye, harimo […]
Uganda: Urukiko rwa gisirikare rwarekuye Abanyarwanda barindwi
Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye muri Uganda rwarekuye Abanyarwanda barindwi, kuri uyu wa 7 Mutarama 2020, iba imwe mu ntambwe nziza itewe ku mubano w’ibihugu umaze imyaka irenga ibiri utameze neza. Iby’aya makuru byamenyekaniye ku kinyamakuru The New Vision cyavuze ko aba bose bafunzwe mu 2018, bakurikiranweho icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amatageko, […]
Bimwe mu bigo by’amashuri byari byatangiye kwishyuza amafaranga y’umwaka wose

Mu gihe amasomo y’igihembwe cya mbere mu mashuri abanza n’ayisumbuye yatangiye kuri uyu wa 6 Mutarama 2020, hari amashuri yari yatangiye kwishyuza amafaranga y’umwaka wose, bihabanye n’ibisanzwe aho ababyeyi bishyura ay’igihembwe kimwe. Aya makuru amenyekaniye ku rubuga rwa Twitter, aho umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, abimenyesha abarimo Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) n’Umunyamabanga […]
Amnesty yongeye gusaba ko Jackie Umuhoza ukekwaho ubugambanyi n’ubutasi yafungurwa

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, ishami ry’Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa 6 Muatama 2020 wongeye gusaba ko Jackie Umuhoza watawe muri yombi akekwaho ubugambanyi n’ubutasi afungurwa. Ku rubuga rwa Twitter, Amnesty yanditse iti: “Hashize iminsi 40 Jackie Umuhoza afunzwe. Agomba guhita agufungurwa niba nta cyaha mpuzamahanga kizwi kimuhama.” Ubu butumwa bwari kumwe […]
Ushaka kurasa Diamond azahere kuri njye-murumuna wa Ali Kiba

Umuvandimwe w’Umuhanzi Ali Kiba witwa Issa Azam atangaza ko akunda mukeba wa mukuru we, Diamond Platnumz ku buryo uwakwifuza kumurasa ari we yaheraho. Azam yakuranye na Ali Kiba ahitwa Hombo mu Ntara ya Kigoma ariko baza gutandukana nyuma y’aho Ali Kiba yimutse akajya kuba mu Murwa Mukuru wa Tanzania, Dar Es-Salaam. Uyu musore kuri ubu […]
Rusizi: Urubyiruko ruvuga ko ruhangayikishijwe n’ubukene bukabije rurimo

Bamwe mu basore n’inkumi bo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi barimo abarangije kaminuza, ayisumbuye n’abayacikirije bavuga ko ubushomeri no kubura isoko rihagije ry’ibyo bamwe muri bo bakora no kutitabwaho bihagije kubagerageza kwihangira imirimo bo mu bice by’icyaro bikomeza kubaheza mu bukene bukabije butumwa bamwe muri bo bishora mu ngeso mbi, bagashima abafatanyabikorwa […]