Gasabo/Remera: Ukekwaho ubujura yafatiwe mu cyuho na camera yo mu biro

Hari ku wa gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2019, saa 12h34 ubwo CCTV Camera yafataga amashusho bivugwa ko ari aya Muheshi ari kwiba muri ibi biro

Imfatamashusho yo mu biro(Office CCTV Camera) yafashe ukekwaho ubujura witwa Muheshi Mouhamed mu kigo cy’ikoranabuhanga cyitwa ‘Pascal Tech’ kiri mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali uyu munsi tariki ya 18 Mutarama 2020. Uyu Muheshi avugwaho kuba umujura ruharwa wari wayogoje ibiro bitandukanye biri mu murenge wa Remera. Nk’uko bigaragara mu […]

RPL: Rayon Sports inyagiye Espoir FC, APR FC itsikirira i Rubavu

Imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda yabaye kuri uyu wa gatandatu, isize ikipe ya Rayon Sports inyagiye Espoir FC ibitego 3-0, mu gihe mukeba wayo APR FC inganyirije na Etincelles FC igitego 1-1. Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, iyihatsindira ibitego 3-0. Ni […]

Rusizi: Hacicikanye amakuru ko abagore bishwe bakuwemo nyababyeyi

Hari amakuru yacicikanye mu baturage bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko abagore babiri baherutse kwicwa n’abagizi ba nabi bataramenyekana, bagiye bakurwamo nyababyeyi. Aya makuru yakwirakwiye nyuma y’aho ishyamba ry’ahazwi nko mu Nyagatare hagaragaye imirambo y’abagore babiri bishwe mu bihe bitadukanye, abagore bo mu bice byo mu Mirenge ya Gihundwe na Giheke n’ubwo yasakaye nta […]

Umuhanzi Mr. Flavour na D’banj barataramira abanya-Kigali ku buntu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ubwo haza kuba hasozwa inama ya Creative Africa Exchange (CAX) yiga ku buhanzi n’umuco, igihangage mu muziki wa Nigeria Mr. Flavour na mwene wabo Oladapo Daniel Oyebanjo uzwi nka D’banj, barataramira Abanya-Kigali mu gitaramo kwinjira biza kuba ari ubuntu. Ni igitaramo kiza no kugaragaramo abahanzi b’Abanyarwanda nka Diva […]

Libya: Byagaragaye ko hari ibihugu by’Afurika byohereza abacanshuro bo gufasha Gen. Haftar

Mu mpera z’Ukuboza mu mwaka ushize byatahuwe ko abasirikare b’abacancuro (mercenaries) bo muri Chad na Sudan bajya gufasha Gen. Khalifa Haftar wigometse ku butegetsi bwa Fayez Mustafa al Sarraj, bwemewe n’Umuryango w’Abibumbye. Kuva mu 2011, ubwo Muammar Qaddafi yahirikwaga ku butegetsi yishwe, Libya nta mutekano urayirangwamo kuko yahise icikamo ibice biri; harimo icy’ubutegetsi buriho buvugwa […]

Umugabo yasabye gatanya nyuma yo kubagwa amaso akabona isura y’umugore yashatse

Umugabo wo muri Nigeria utatangajwe amazina wari ufite ubumuga bwo kutabona aravugwaho gusaba gatanya nyuma yo kubagwa amaso akongera akabona, ariko akisanga ngo yarashatse umugore yita “mubi” kuko ngo atabonaga. Iby’aya makuru byamenyekanye nyuma y’aho umugore w’uyu mugabo witwa Cynthia yifashishije imbuga nkoranyambaga, akavuga ko umugabo we ashaka ko batandukana kandi yaremeye gushyingiranwa na we […]

Abanya-Uganda batatu bafatiwe mu isoko ryo mu Rwanda

Hari amakuru avuga ko Abanya-Uganda batatu aribo: Gordon Tugumisirize, Zabulon Komunda na Marvelous Naturinda, basanzwe batuye mu cyaro cya Bwaya mu Karere ka Kabale bafatiwe mu isoko rya Kivuye riri mu Karere ka Burera kuwa Kane tariki 16 Mutarama 2020. Aba baturage bafatiwe muri iri soko aho bagurishaga amasaka nk’uko Jasper Twinamatsiko, ufitanye isano n’aba […]

Ubuhinde: Umugabo yishwe n’isake imuteye icyuma

23528624-0-image-a-2_1579276279146.jpg

Umugabo wo mu gihugu cy’Ubuhinde yishwe n’imwe mu sake zari mu murwano, nyuma yo kumukomeretsa mu nda bikomeye yifashishije icyuma bari bayiziritseho ngo itsinde uriya murwano. Uyu wishwe n’isake ni umufana wari wizihiwe n’umurwano w’amasake yari yaterekeweho imitungo na ba nyirayo. Ni umurwano waberaga ahitwa Pragadavaram mu Burengerazuba bw’agace ka Godavari gaherereye muri leta ya […]

Mauritania: Menya impamvu iwabo w’umugore bakora ibirori mu gihe yatandukanye n’umugabo

Umugore n’umugabo bahitamo kwitwa abo ngabo kuko bakundanye, bagashima ko babana mu rugo rumwe, bakarara ku gitanda kimwe, bagafatanya imirimo itandukanye iteza imbere urugo. Iyo badahuje, buri wese abona ibyo yari yiteze ku wundi, hari ubwo babyumvikanaho bagatandukana ariko hari n’ubwo umwe agenda, undi atabizi, ibyo nakwita kwahukana. Muri Mauritania, uba ari umunsi w’ibirori iyo […]

Kigali: Umuturage yakomerekeye mu guterana amabuye hagati y’Abanyerondo n’abazunguzayi

Umuturage utamenyekanye amazina yakomerekeye mu bushyamirane bwaranzwe no guterana amabuye hagati y’abazunguzayi n’abashinzwe irondo ry’isuku mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ahitwa kwa Mutwe. Uku guterana amabuye kwabereye ku muhanda w’amabuye uri werekeza ku rugabano rw’umurenge wa Rwezamenyo na Gitega ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Mutarama. Umwe mu […]