Umunyabigwi mu muziki w’Amerika yapfiriye ku rubyiniro
David Charles Olney, umunyabigwi mu muziki wa leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana ubwo yari ku rubyiniro ataramira abakunzi be. Uyu mukambwe w’imyaka 71 y’amavuko yazize indwara y’umutima nk’uko amakuru abivuga. Amakuru y’urupfu rw’uyu mukambwe wari n’umwanditsi w’indirimbo, yemejwe na Amy Rigby bafatanyaga kuririmba muri kiriya gitaramo cyaberaga muri Leta ya Florida. Uyu mugore […]
Ibyo kumenya ku muco wo kumviriza abashakanye batera akabariro
Mu gihe umusore yashakanye n’umukobwa, bashyingiwe mu rusengero cyangwa bisanzwe (civil marriage), hari imihango isanzwe ikorerwa muri urwo rugo rushya n’ubwo ititabirwa n’abantu benshi. Iyo ibamo guha ikaze umukobwa, bikaba bikorwa n’abandi bakobwa baturanye n’umuryango w’uwo musore, bamuganiriza, bakamubwira ko ahantu aje ari heza, mu bantu beza. Hari undi muhango kandi na wo usa n’uw’ibanga, […]
RDF-FARDC: Operation Umoja Wetu, ibitero bitageze ku ntego yabyo neza uko byari byitezwe
Tariki ya 20 Mutarama 2009 i Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza RD Congo (FARDC) zitangije ku mugaragaro igikorwa cyo kugaba ibitero byahawe izina ry’Igiswahili , ‘Umoja Wetu’, mu Kinyarwanda bisobanuye ‘Ugushyira hamwe kwacu’. Icyo gikorwa cyangwa operasiyo cyari kigamije kurandura (burundu) imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda […]
Umuhanzi Judith Babirye yamaze gutana n’umugabo we

Urugereko rw’imanza z’imiryango rw’urukiko rukuru rwa Uganda rwanzuye ko umuhanzi wigeze no kuba umudepite, Judith Babirye atandukana na mugenzi we, Paul Musoke Ssebulime bari bamaranye igihe kigeza ku mwaka umwe. Ubukwe bwa Babirye na Sebulime bwabaye kuwa 27 Nyakanga 2018 ahitwa Bunga muri Kampala. Mu mwaka washize ni bwo Ssebulime yagejeje ikirego cye mu rukiko […]
La Tropicale Amissa Bongo: Areruya Joseph na bagenzi be ntibahiriwe n’agace ka mbere

Areruya Joseph na bagenzi be bafatanyije guhagararira u Rwanda mu isiganwa ry’amagare rya La Tropicale Amissa Bongo rizenguruka igihugu cya Gabon, ntabwo bahiriwe n’agace ka mbere k’iri siganwa. Kuri uyu wa mbere abasiganwa bari bahagurutse ahitwa Bitam berekeza mu gace ka Ebolowa twombi duherereye mu gihugu cya Cameroon, ku ntera ingana na Kilometero 149. Abakinnyi […]
Abagabo 22 ba mbere bakize ku isi barusha Abanyafurikakazi bose ubutunzi
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta ukorera hirya no hino ku isi wa 0xfam, bwagaraje ko ubutunzi bw’abagabo 22 bakize kurusha abandi ku isi buruta ubwa miliyoni 326 z’Abagore batuye ku mugabane wa Afurika. Ni ibyatangajwe muri raporo uyu muryango washyize ahagaragara, igaragaza buryo ki hari ubusumbane bukabije hagati y’ubukungu bw’abagabo n’abagore, yasohotse mbere gato […]
Gen. Sejusa avuga ko igisirikare gisahuye mu gihe cy’urugamba kitaba gikoze icyaha
Gen. David Sejusa wahoze ayobora ubutasi bwa Uganda avuga ko ubusahuzi biri mu bikorwa biba bigize intambara, bityo nta cyaha kirimo kuba igisirikare kibikora. Ibi yabivuze mu rwego rwo kugaragaza icyo atekereza ku birego byahamye igisirikare cya Uganda (UPDF) ko mu myaka ya za 2000 bibye busahuzi imitungo kamere muri Republika Iharanira Denukarasi ya Congo. […]
Umugabo yishe umwana we amwokeje amuziza kwituma mu buriri
Polisi mu Ntara y’Akagera ikurikiranye umugabo witwa Juma Daniel ku bwo kwica umwana we w’imyaka ibiri, Bahati Juma amuziza kwituma mu buriri. Ibi byabereye mu gace kitwa Rubanga muri Keza ho mu Karere ka Ngara. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Akagera, Revocatus Malimi avuga ko iperereza bakoze ryerekana ko uyu mugabo ari we wareraga uwo […]
Nyamasheke: Ingo zirenga 600 ziba mu makimbirane

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo kiri mu bihangayikishije buhanganye na byo,aho kugeza ubu ingo zirenga 600 zibana mu bwumvikane buke bukurura ibibazo by’ingutu birimo ihohoterwa rigaragaramo n’imfu ryagiye rikorerwa abagore, kwaya imitungo y’ingo kw’abagabo bamwe na bamwe no kuyihezaho abagore babo, kwiga nabi kw’abana bitewe n’ayo makimbirane, n’ibindi byose […]
Niba wubatse urugo ukwiye kumenya aya mabanga
Abantu benshi ntibakunda kurara bambaye ubusa, ndetse n’ubigerageje ntabwo akunze gufatwa neza.Nyamra ubushakashatsi bwerekanye ko kimwe mu Bizana amahoro, ibyishimo n’umutekano mu bashakanye, kurara mwambaye ubusa no gushyira ibiribwa kure y’uburiri ngo ni ibya mbere. Ku bantu 1000 bakoreweho ubushakashatsi mu Bwongereza , 57% bafite ibyishimo mu ngo zabo ni abarara bambaye ukuri. Ikigo Cotton […]