Abanyonzi bagiye guhabwa ibirimo impushya zo gutwara n’ubwishingizi

Ni uku amatara aranga icyerekezo yaka munsi y'itebe y'umugenzi

Abatwazi b’amagare bazwi nk’abanyonzi bagiye kujya batwara abantu cyangwa imizigo ari uko bafite impushya z’agateganyo (Permit Provisoire) ndetse bahabwe n’ibindi byangombwa bijyanye n’igihe cy’iterambere bizatuma akazi kabo kitwa ak’umwuga. Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo kumurikira amakoperative y’abatwazi ikorabuhanga riranga icyerekezo ryitwa Tuza LED Indicators ry’ikigo cya Beno Holdings kuri uyu wa 24 Mutarama 2020 mu […]

U Rwanda ntirukozwa ibyo kwitabira inama y’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Umwe mu bantu batatangajwe amazina wo mu Ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda (FPR-Inkotanyi) yahakanye ko iri shyaka rizitabira inama yateguwe n’iriri ku butegetsi muri Uganda (NRM) nk’uko byagiye bigarukwaho na bimwe mu bitangazamakuru. Ibitangazamakuru byo muri Uganda, by’umwihariko byagiye bitangaza ko hari abantu bagera kuri 20 bazitabira inama ya “National Resistance Movement” (NRM) iteganyijwe […]

No kwicara ni akazi- umuturage abwira abadepite ko hari ababihemberwa

Umuyobozi w’ikigo REG mu ntara y’uburengerazuba Paul Muhire,yabwiye abadepite bagiriraga uruzinduko ku ruganda rutanganya nyiramugengeri mu Karere ka Rusizi ko hari abakozi bahembwa bicaye kuko ngo nabyo ari akazi. Itsinda ry’abadepite riheruka mu ruzinduko rwari rugamije gusura bimwe mu bikorwa by’ibanze bigenewe guteza imbere abaturage,ryanenze byimazeyo uburyo abakozi bakora ku ruganda rutunganya Nyiramugengeri ruherereye mu […]

America ya ruguru na Siberia: Bagurana abagore ngo bajijishe imyuka mibi

Urushako ni ikintu gikomeye mu buzima, gituma umugore n’umugabo bashaka inzira zose zatuma rubahira, mu gihe bitagenze neza bakabyita amahirwe make (imyaku) kandi byizerwa na bamwe ko aturuka ku myuka mibi. Mu majyaruguru y’umugabane w’America ndetse na Siberia y’Uburasirazuba (mu Burusiya), hari abantu bizera ko kugurana abagore mu gihe runaka bijijisha ya myuka mibi izana […]

Nigeria: Pasiteri yakaswe umutwe na Boko Haram

Umupasiteri witwa Lawan Andimi wari warafashwe n’intagondwa za Boko Haram muri Nigeria, yishwe akaswe umutwe nyuma y’iminsi mike ashimuswe. Muri videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Pasiteri Andimi agaragara yinginga abo muri Boko Haram ngo bamubabarire. Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yavuze ko uburyo Pasiteri Andimi yishwemo ari ubwa kinyamaswa kandi ko bubabaje. Boko Haram kandi […]

Iby’u Rwanda na Uganda byaba byongeye gusubira irudubi

Ambasaderi Nduhungirehe asubiza Winnie Banyima na Dr. Mateke

Inkuru yatambutse mu minsi mike ishize kuri Bwiza.com, yasabaga buri ruhande bireba kwirinda gukoma rutenderi bitewe n’icyizere cyari gitangiye kugaragara kuko hari intambwe ebyiri zari zimaze guterwa n’u Rwanda ndetse na Uganda ku bijyanye no gusubiza ibuzima umubano w’ibi bihugu byombi bimaze imyaka irenga ibiri utameze neza. Iyi ntambwe yatewe yishimiwe n’abatuye muri ibi bihugu […]

La Tropicale Amissa Bongo: Abanyarwanda bagowe cyane n’agace ka gatanu

Abakinnyi ba Team Rwanda bari mu gihugu cya Gabon bagowe n’agace ka gatanu ka La Tropicale Amissa Bongo, isiganwa ry’umukino wo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu cya Gabon rimaze iminsi itanu rikinwa. Kuri uyu wa gatanu abasiganwa birukanse intera ireshya na kilometero 82, bava ahitwa Lambarene bari bashoreje agace ko ku munsi w’ejo berekeza ahitwa […]

“Ni bwo buzima bw’amabandi” Umugore warashwe

23653174-7909353-image-a-15_1579559206563.jpg

Umugore wo mu gace ka Chattanooga muri leta ya Tennesse ho muri Amerika, yagaragaye asekera imbere ya Camera anakora ibimenyetso by’abarara, nyuma gato agaragara yarashwe mu gihe incuti ye yatambutsaga imbonankubone ibyabaga byose ibinyujije kuri Facebook. Amashusho yasohotse agaragaza inkuru y’uriya mugore, yerekana umugore umwe afata amashusho mugenzi we wari wambaye umupira ujya gusa umutuku, […]