Inkomoko y’iyi foto y’umwana wahogoye ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Ku mbuga nkoranyambaga nk’urwa Facebook hiriwe hakwirakwira ifoto y’umwana w’umuhungu wishwe n’amarira, iteza urujijo ku buryo hari abifuje kumenya inkomoko yabo bikabananira. Ni ifoto abantu bahererekanyaga mu buryo butandukanye mu matsinda y’abakoresha Facebook, bamwe ugasanga bayihinduyemo umuryango w’umugabo n’umugore n’abana basa nk’intobo bahogoye, mu gihe abakunzi ba ruhago batatinyaga gufata umutwe w’uriya mwana bakawuhinduramo ikipe […]
Musanze: Umwarimu yakubiswe na diregiteri amuziza ko yanze ko baryamana
Umwarimu mu ishuri ry’Incuke ku kigo cy’amashuri cya Gahondogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, Josiane Umutesi avuga ko yakubiswe n’umuyobozi w’ishuri, Alex Nsabimana amuziza ko yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina. Flash FM yasanze uyu mwarimu aho atuye hafi y’ishuri. Ivuga ko yasanze yabyimabagatanye mu maso ndetse n’ijisho rye rimwe risa n’iritareba neza. […]
Nkunda cyane umugore tubana mu gipangu kandi afite umugabo- Nkore iki ngo mbyikuremo?
Umusore witwa Fils Gatete (amazina yahinduwe nk’uko yabisabye) atangaza ko yaje kwisanga akunda umugore ufite umugabi baba mu gipangu kimwe muri umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyarugenge Gatete yifashishije urubuga info@bwiza.com yanditse asaba inama kuri iki kibazo. Ati ” Nitwa (…) amazina yakuwemo, ntuye muri Nyarugenge. Mfite ikibazo cy’uko nisanze nkunda umugore ufite abana batatu, […]
Rusizi: Urubanza rw’uwasambanyije abana batanu barimo n’uwe ruzasomwa nyuma y’ukwezi
Umugabo wo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi amaze amezi arindwi afungiwe gusambanya abana batanu harimo n’uwe. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mutarama nibwo urukiko rw’ibanze rwa Rusizi rwamuburanishije, umwanzuro ukazasomwa tariki ya 19 Gashyantare 2020. Ari kumwe na bagenzi be barenga icumi baregwa ibyaha bijyanye no kwangiza abana, Sibomana Joseph […]
Tanzania: Umunyeshuri yatawe muri yombi azira gushyira hanze ifoto y’abavomyi benshi
Umunyeshuri witwa Magaya Tungu wo muri Tanzania yatawe muri yombi bikekwa ko azira gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yafashe y’umurongo muremure wa bagenzi be bari kuvoma. Aya makuru dukesha BBC avuga Magaya Tungu akimara gusangiza iyi foto ya bagenzi be b’abanyeshuri bavomeshaga indobo, n’abandi bahise bayasakaza ku mbuga nyinshi. Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu […]
Nyanza: Abarwanashyaka ba FDU bakatiwe gufungwa, abandi bagirwa abere
Urukiko ruburanisha ibyaha ndengamipaka n’iby’iterabwoba rukorera mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa 23 Mutarama 2020, rwakatiye igifungo ku bantu 11 barimo umugore umwe baregwa ibyaha by’ubugambanyi no kurema umutwe w’igisirikare utemewe na Leta biganjemo abo mu ishyaka ritaremerwa mu Rwanda (FDU-Inkingi). Muri uru rubanza rwatangiye saa yine n’iminota 26 za mugitondo, bamwe mu baregwa […]