Uzahagararira Afurika y’Epfo mu Rwanda yagizwe ibanga
Hari amakuru avuga ko Afurika y’Epfo igiye kohereza ambasaderi wayo mu Rwanda gusa nta ruhande rushaka kwerura ngo rutangaze amazina y’uwo mudipolomate. Ni nyuma y’aho mu Kuboza 2018, Afurika y’Epfo yari yasabye ko ambasaderi wayo Twala yaba asubiye mu gihugu cye bitewe n’ibibazo bya diplomasi. Ibi byakuruwe ahanini n’ibyo Afurika y’Epfo yavuze ko u Rwanda […]
Inama ya NRM yajemo kirogoya
Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) ritangaza ko hari abantu batewe inkunga kugira ngo badobye inama yaryo yabereye ku kibuga cya Nambole kuri uyu wa 25 Mutarama 2020. Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama bateje akavuyo ubwo bavugiraga mu ijambo ry’Umunyamabanga Mukuru wa NRM, Kasule Lumumba. Mu itangazo NRM yahise ishyira ahagaragara, yamaganye iki […]
Namenye ko nanduye SIDA mbanza kwihagararaho nk’Imbwa irya uruhu- Ingabire waryamanye n’abasaga 100
Ingabire Chadia ni umubyeyi w’abana batatu utuye mu Mudugudu wa Nyagakoki, Akagali ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, avuga ko abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ariko akaba atajya amenya amakuru y’amashyirahamwe abandi bahuriramo ngo na we abe yabisunga. Uyu mubyeyi avuga ko ari umuzunguzayi, umugabo we arafunze, ni we […]
Umunyarwanda Ndengeyingoma yagarutsweho mu bitangazamakuru byo muri Kenya
Umunyarwanda akaba n’umukire, Barry Ndengeyingoma yongeye kugarukwaho mu itangazamakuru ryo muri Kenya nyuma y’aho umudepite witwa Babu Owino arasiye umusore uvanga imiziki (DJ) mu kabari ke kitwa B Club. Ikinyamakuru The nation kivuga ko Ndengeyingoma atajya agira ukwizigama mu kwerekana ubutunzi bwe. Kivuga ko yageze muri Kenya mu 2015 azanye imodoka ze zihenze cyane, Lamborghini […]
Uganda: Sheikh washyingiranwe n’umugabo mugenzi we atabizi yafunzwe
Sheikh Mohammed Mutumba, wayoboraga umusigiti Kyampisi Masjid Noor wari aherurse gushyingiranwa n’undi mugabo atabazi afungiwe muri Gereza ya Ntenjeru ku bw’iki gikorwa kinyuranyije na kamere muntu. Sheikh Mutumba yafunzwe nyuma y’aho kuwa 24 Mutarama yari yagejejwe imbere y’umucamanza mu rukiko rwa Mukono. Urubanza rwe nk’uko Daily Monitor ibitangaza, ntirwabaye kuko umucamanza, Juliet Hatanga atari ahari. […]
RDC: Ramazani Shadary na Chisambo bangiwe kujya i Bujumbura bitewe n’ibyangombwa bitagikora bitwaje
Amakuru akomeje gucicikana muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko umunyamabanga uhoraho w’ishyaka rya PPRD ndetse na Marcelin Chisambo wigeze kuba guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo bahagarikiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili i Kinshasa bitwaje ibyangombwa by’inzira (passports diplomatique) bitagikora. Scoop RDC ivuga ko Shadary wiyamamarije umwanya w’umuuru w’igihugu na Chisambo bombi bari […]
Bruce Melodie ndamukunda cyane ariko Igitsina ntacyo namuha- Gisele uvuga ko akiri isugi
Ni umubyeyi w’abana babiri uzwi ku izina rya Gigi [Gisele], mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV yavuze ko n’ubwo bwose amaze kubyara kabiri akiri isugi, by’umwihariko akaba afana bya cyane umuhanzi Nyarwanda, Bruce Melodie. Uyu mugore avuga ko kubera urukundo akunda uyu muhanzi, yamuha ibyo afite byose uretse kimwe aricyo ‘kuryamana na we’. Yemera ko […]
Uko umukobwa yavuye i Kigali asuye umuhungu i Rusizi agasanga ni ikiremba
Umukobwa witwa Diane Umutesi (amazina yahinduwe) avuga ko yigeze kujya i Rusizi avuye mu Mujyi wa Kigali aho yari agiye gusura umusore bari barahuriye kuri facebook. Uyu yatwandikiye avuga ko uyu muhungu bamenyanye mu 2019 ndetse ngo bakaganira byinshi bitandukanye. Avuga ko ku bwo kuganira kenshi kuri facebook bageze aho bahana nimero za telefoni. Avuga […]
Cambodia: Umukobwa utangiye gukura, se amwubakira akazu ke ngo ajye yakiriramo abasore
Umwana w’umukobwa yaba akiri muto cyangwa yaramaze gukura yitabwaho n’ababyeyi benshi. Ibi byose bigaragazwa n’igitsure babashyiraho igihe babonye atangiye gutandukire cyangwa se agana muri iyo nzira. Kwita ku mukobwa ahahoze ari mu bwami bwa Cambodia ni ukumurekere ubwisanzure mu gihe yakuze. Icyo bisobanuye ni uko iyo yamaze kwitwa mukuru, umubyeyi we (se) amwubakira akazu k’ibyatsi […]
America yatangaje ko abasirikare bayo 34 bakomerekeye mu gitero cya Iran
Ibiro by’ingabo z’America, Pentagon, byatangaje kuri uyu wa 24 Mutarama 2020 ko abasirikare bayo bangirikiye ubwonko mu gitero cya misile Iran yagabye ku birindiro byabo muri Iraq mu ntangiriro za Mutarama, amakuru aje ahabanye n’ayo Perezida Donald Trump yatangaje. Tariki ya 8 Mutarama ni bwo ingabo za Iran zarashe misile zirenga 12 ku birindiro 2 […]