Guverinoma yasabwe kugaragaza intambwe yatewe mu ngamba yafatiye ibibazo biri mu itangwa ry’akazi

Inteko Rusange ya sena y’u Rwanda , kuri uyu wa 10 Gashyantare 2020 yasabye guverinoma kugaragaza ingamba yafatiye ibibazo byagaragaye mu itangwa ry’akazi n’imicungire y’abakozi. Ni mu isuzumwa rya raporo ya komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu ku isuzuma rya raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba leta y’umwaka wa 2018/2019 na gahunda […]
Rusizi: Abaturiye ikibaya cya Bugarama ntibakibasha kugera ku bitaro bya Mibilizi

Abaturage b’Imirenge ya Butare,Gikundamvura, Nyakabuye,Gitambi, Muganza na Bugarama mu karere ka Rusizi baratabaza akarere, Minisiteri y’ubuzima n’iy’ibikorwa remezo kubera kutabasha kugera byoroshye ku bitaro bya Mibilizi kwivuza kuko umuhanda Mashesha-Mibilizi wabafashaga kuhagera ugiye gucikamo kabiri,kugeza ubu akaba nta modoka ishobora kuwunyuramo n’abamotari batangiye kuwanga kugera ku bitaro bikaba ari iby’umugabo bigasiba undi. Uyu muhanda wavuzwe […]
Nigeria: Hadutse ubujura bw’amakariso y’abagore
Minisitiri w’Imirimo n’Imiturire muri Nigeria, Babatunde Fashola atangaza ko hari ubucuruzi bwadutse bw’amakariso y’abagore bikekwa ko ngo azana amahirwe yo kwinjiza amafaranga muri iki gihugu. Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 44 yateguwe n’umuryango United for Change, yigaga mu kurwanya ibyaha mu mpera z’icyumweru gishize. Yavuze ko hari imihango amakariso y’abagore akorerwaho […]
Kwirukanwa kwa Jacques Matand kwakuruye umwuka mubi muri Congo, IBUKA ishimira BBC
Tariki ya 7 Gashyantare 2020 ni bwo BBC, ishami ry’Igifaransa rifite icyicaro muri Senegal yirukanye umunyamakuru w’Umukongomani, Jacques Matand Diyambi, azira ibiganiro yagiranye n’umwanditsi w’umushakashatsi Charles Onana, nyir’igitabo ‘Rwanda: Ukuri kuri Operasiyo Turquoise’ yanditse mu rurimi rw’Igifaransa. Uyu mwanditsi afatwa nk’umuhakanyi wa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iki cyemezo cyishimiwe n’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside, […]
Nyamasheke : Bamaze imyaka 8 basiragira ku ngurane z’ibyabo byangijwe

Imiryango 10 ituye mu mudugudu ya Kamabuye na Kamonyi,akagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharabuga mu karere ka Nyamasheke iravuga ko imaze imyaka 8 isiragizwa buri gihe ku ngurane y’amafaranga yagombaga guhabwa nyuma yo kwangirizwa ibyayo n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi, aho bahamagarwa buri gihe ngo bajye gusinyira amafaranga yabo mu mezi 3 bazayahabwa aho kuyahabwa bagahamagarwa […]
Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
Ntibisanzwe kumva umuntu nka Marcelline (wahinduye amazina ku bwo kurinda ubuzima bwe bwite) wiyemereye ko yashatse gutanga ruswa y’igitsina kugira ngo abone akazi, gusa abanza gusaba uburenganzira umugabo we, na we amubera ibamba ariko ngo byarabateranyije. Marcelline yarangije amashuri yisumbuye, akomereza muri kaminuza aho yarangije icyiciro cya kabiri. Yashakatse akimara gukora ibirori bya ‘graduation’. Yashakanye […]
Gasabo : Umukozi wo mu gikoni yoherejwe guhagararira ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye

Umuyobozi w’Ishuri, Groupe Scolaire Musave n’abarimu batanu bamaze koherezwa mu bindi bigo kugira ngo hahoshwe umwuka mubi wari umaze imyaka ibiri muri icyo kigo. Usibye imicungire mibi bapfaga, byaje gukomera ubwo umuyobozi yoherezaga umukozi wo mu gikoni ngo ajye guhagararira ibizamini bya Leta kandi abarimu bahari. GS Musave ni ikigo cy’amashuri kiri mu Murenge wa […]
Kicukiro : Umusekirite wa ISCO yirashe arapfa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Umusekirite wa kompanyi icunga umutekano ya ISCO wakoreraga ku ishami rya Banki ya Kigali rya Kicukiro, witwa Ntatinya Audace yirashe, arapfa. Uyu uvuka mu Karere ka Gicumbi ufite inkomoko mu karere ka Gicumbi yirashe mu ma saa tatu n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 […]
Niba uri mu rukundo irinde kubwira umukunzi wawe aya magambo
Akenshi usanga abantu babana nk’umugore n’umugabo cyangwa umusore n’umukobwa bari mu rukundo hari imirongo ngenderwaho biha cyangwa amwe mu mahame bagenderaho kugirango urukundo rwabo rugende neza. Iyo hatabayeho ubwumvikane rero usanga umuriro uhora waka mu ngo cyangwa abakundana bagahora bashwana. Hano hari urutonde rw’ibintu 10 abashakashatsi basanze atari byiza ko umugore abibwira uwo bashakanye cyangwa […]
Umusekirite Minisitiri Evode yahohoteye yavuze uko byagenze n’uko yamwishyuye telefone

Umusekirite witwa Mukamana Olive yasobanuye uko byagenze ubwo yahutazwaga n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Me Evode Uwizeyimana bigakurura impaka ku mbuga zitandukanye. Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, uyu musekirite witwa Mukamana Olive yavuze ko ubwo Me Evode yamuhutazaga, yinjiriye aho abantu basohokera, amubwiye ko agomba kunyura aho abandi binjirira, ntiyabyemera ahubwo aramusunika. Ngo […]