Muhima: Hari abaturage bamara umwaka n’undi ukaza barara ku gasozi

Iyo utembereye mu Midugudu itandukanye yo mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, ugenda ubona abantu baryamye ku mabaraza z’inzu abandi munsi y’ibiti ndetse no mu busitani, aba bantu bamwe bakaba bavuga ko batagira ho baba, ko barara hanze, ubu akaba aribwo buzima biberamo. Bwiza TV yatambagiye muri uyu murenge badutangariza ubuzima […]

Abaganga ntibemeranya na Minisitiri wabujije abakobwa guca imyeyo

Bamwe mu baganda muri Uganda ntibemeranya na Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango, Peace Mutuuzo watangaje ko umugenzo wo guca imyeyo ugira ingaruka ku mwana w’umukobwa. Aba baganga bashingira ku bushakasatsi bakoze kuri uyu mugenzo wo gukwedura kamwe mu duce tugize igitsina cy’abagore, bwagaragaje ko nta ngaruka na nkeya bahura nazo. Dr. Adam Kimala uzobereye mu kubaga yagize […]

Haruna na Kagere mu bakinnyi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu karere

Urutonde rwa rusange

Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima na Meddy Kagere, bari mu bakinnyi 25 bakomoka mu karere k’Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Aba basore bombi bakina muri shampiyona ya Tanzania, gusa mu makipe abiri atajya imbizi. Haruna akina muri Young Africans, mu gihe Kagere akina muri mukeba Simba Sports Club. […]

Abayobozi b’u Rwanda na Uganda bagiye guhura mbere ya Kagame na Museveni

Komisiyo igizwe n’abaminisitiri bashyizweho ngo bakurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda n’abandi bayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, bazahurira mu nama izabera ku mupaka wa Gatuna ku wa Gatanu w’iki cyumweru, mbere y’indi izahuza abakuru b’ibihugu ku wa 21 z’uku kwezi. Ni inama izaba isuzuma intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa imyanzuro […]

Lil Wayne yasabye abagabo ibitangaje ku bijyanye no kubana n’abagore

Icyamamare mu njyana ya Rap muri Amerika no ku isi muri rusange, Dwayne Micheal Carter Jr. uzwi nka Lil Wayne araburira abasore bakibyiruka bakunda abagore cyane (biruka inyuma y’abagore) kuko bibicira icyerekezo cy’ubuzima. Lil Wayne kimwe n’abandi bahanzi bagenzi be bahuriye kuri iyi njyana, bavugwaho amakuru yo gukunda itabi, ubusinzi ndetse no gukunda abagore. Gusa […]

Abacamanza 47 birukanwe mu kazi

Ubushake bwashyizweho n’ubutabera bw’u Rwanda mu guhashya ruswa, wasize Abacamanza 47 birukanwe mu kazi kabo hagati ya 2005 na 2019, nyuma ko kugaragaraho ibyaha bya ruswa. Ni ibyahishuwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Faustin Nteziryayo ku munsi w’ejo ku wakabiri, muri raporo yashyizwe ahagaragara. Nteziryayo yavuze ko ubutabera bwahaye agaciro kanini ibirego bariya bacamanza baregwagamo, bugakora […]

Musanze: Abasaga igihumbi bagiye gukora ikizamini cy’ubuyede, bataha amara masa

Iri ni itangazo rya MASS Build risaba ubufatanye mu itangwa ry'akazi

Abantu barenga 1000 batuye mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze kuri uyu wa 12 Gashyantare 2020 babyutse bajya mu kizamini cy’akazi ko gufasha abubatsi (ikiyede) ku kigo cy’ubushakashatsi cya Dian Fossey Gorilla Fund’s Ellen Degeneres Campus, kigiye kubakwa mu Kagari ka Kampanga, bose bataha amara masa. Kuva mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo kugeza […]

Byinshi ku iraswa ry’umuturage ryabereye mu Rwampala

Ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yarashe umusore utaramenyekana amazina bivugwa ko yacuruzaga urumogi ahita apfuye. Ibi byabereye mu mudugudu wa Rwampara, mu kagari ka Rwampara ho mu murenge wa Nyarugenge mu masaha y’ijoro. Abatuye hafi y’aho uwo musore yarasiwe, bavuga ko yakomokaga ahitwa mu […]

Ingaruka zigutegereje niba ujya urigata igitsina cy’umugore

Abantu benshi bakora ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gushimishanya hagati y’umugabo n’umugore mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina kugira ngo igende neza. Hari abakoresha uburyo bwo kurigatana ibitsina mu rwego rwo gukomeza gushimishanya muri icyo gikorwa nyamara ubushakashatsi bwerekana ko bifite ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu. Twagerageje gukusanya ibibazo umuntu ashobora guhura na byo mu gihe […]

Nyaruguru: Imwe mu mirima y’icyayi yabaye nk’ibihuru

icyayi_cyakuze_kigasumba_abasoromyi.jpg

Imwe mu mirima y’icyayi iri ahitwa mu ishyamba rya Kongo. yabaye nk’igihuru kubera kudasarurwa bitewe n’uko abasoromyi babaye bake. Bamwe mu rubyiruko rukora akazi ko gusoroma icyayi mu Karere ka Nyaruguru babwiye Bwiza.com ko icyayi cyabaye cyinshi kandi amafaranga inganda zitanga ku basoromyi ari make bityo imirima badashobora kujyamo kubera ko icyayi cyakuze kikabasumba. Icyayi […]