Nduhungirehe avuga ko inama ya Gatuna itagamije gufungura imipaka
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko inama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na RDC ku mupaka wa Gatuna/Katuna kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 itagambiriye gufungura imipaka. Ni mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu mu rurimi rw’Igifaransa nyuma y’amakuru yavuzwe na benshi ko amahirwe menshi […]
2020: Udukingirizo miliyoni 33 ni two tuzatangwa mu Rwanda
Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, barateganya gutanga udukingirizo tw’abagabo miliyoni 33 muri uyu mwaka wa 2020. Umubare w’udukingirizo tuzatangwa uyu mwaka wiyongereyeho miliyoni eshatu zatwo, ugereranyije n’Imana ushize ahari hatanzwe udukingirizo miliyoni 31.4. Udukingirizo dutangwa ku isi yose buri mwaka tubarirwa muri miliyoni 600. Mu tuzatangwa uyu mwaka harimo miliyoni enye zizatangwa n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe […]
Izina ry’icyubahiro rishya kuri Perezida Nkurunziza ryateje impaka mu nteko ishinga amategeko
Habayeho ukudahuza izina ry’icyubahiro rishya rigomba guhabwa Perezida Nkurunziza Pierre ari ryo Imboneza y’amahoro yo kuzirikana gukunda no gukundisha igihugu. Abadepite bo mu Ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD bashyigikiye iki gikorwa, mu gihe abo ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’iri shyaka bo babyamaganira kure. Mu kwezi kwa Mbere 2020 inteko ishinga amategeko yamuhaye amashimwe ndetse imusabira […]
S.A: Umwana w’imyaka 6 yakubitishijwe ishoka na nyirakuru
Umwana w’imyaka 6 y’amavuko muri Afurika y’Epfo (S.A) avugwaho gukubitishwa ishoka na nyirakuru tariki ya 14 Gashyantare 2020, ubwo yari avuye kwiga mu ishuri ribanza. Aya makuru yamenywe bwa mbere n’umwe mu barimu, ubwo yashakaga gukinga iri shuri, abanza kureba ibisigaye bitari ku murongo, ni bwo yasanze uyu mwana wari ucyambaye impuzankano y’ishuri, atitira, afite […]
Menya impamvu udakwiriye gukoresha impapuro wihanagura nyuma yo kwituma
Abantu benshi bakunze gukoresha impapuro ziswe iz’isuku bivugwa ko zagenewe kwihanagura mu kibuno nyuma yo kwiherera. Kuba zitwa iz’isuku mu mitwe y’abazikoresha byabaye icyizere ko nta kibazo zatera. Umuganga Dr. Olufunmilayo wo muri bimwe mu bitaro byo muri Nigeria avuga ko gukoresha izi mpapuro bifite ingaruka ku buzima bw’uzikoresha. Uyu mugore ukunze kugira inama abantu […]
Urunturuntu hagati ya Rayon Sports na SKOL rushobora gutuma ubufatanye buhagarara
Hari umwuka mubi uri hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’umuterankunga mukuru, SKOL ushobora gutuma ubufatanye hagati y’impande zombi buhagarara. Uyu mwuka uje nyuma y’aho umuyobozi wa SKOL, Ivan Wulffaert yagiranye inama n’abakozi b’uru rwengero kuri uyu wa 19 Gashyantare 2020, anenga Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate avuga ko ari umuntu udafite ubushobozi bwo […]
Huye/Simbi: Hasigaye iminsi itanu ngo abaturage birukanwe mu masambu bavuga ko ari gakondo yabo
Abaturage bo mu Midugudu ya Umurera na Kigarama mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye baratabaza inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubera ko hasigaye iminsi itanu ngo birukanwe mu masambu bavuga ko ari gakondo y’ababyeyi babo. Aba baturage bakirukanwa n’uvuga ko hahoze ari iwabo mbere y’1959 ngo afatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze n’abashinzwe umutekano nyuma yo gutsindwa […]
Urukiko rwategetse ko Dr. Stella Nyanzi watutse Perezida Museveni afungurwa
Urukiko Rukuru muri Uganda rwategetse kuri uyu wa 20 Gashyantare 2020, ko Dr. Stella Nyanzi, wari umushakashatsi akaba na mwarimu muri kaminuza ya Makerere yarekurwa nyuma yo gutsinda ubujurire ku cyaha cyo gituma Perezida Museveni n’umubyeyi we. Amakuru ku ifungurwa ry’uyu mwarimu tuyakesha The Independent. Dr. Nyanzi yari yarakatiwe igifungo cy’amezi 18 nyuma yo guhamwa […]
Ese birashoboka ko idini ryasenya ingo?
Umuhanga mu bumenyi bw’ubuzima bw’umuryango mugari (sociology), Umufaransa Émile Durkheim, mu gitabo cyitwa ‘Durkheim on Religion’ yashyize hanze mu 1912 yasobanuye idini nk’uburyo buhuriye ku myizere imwe y’ikintu bafata nk’icyera, ibikorwa bimwe, imiziro ihuriweho, ibi byombi bigahuriza abantu mu muryango umwe witwa itorero. Uyu muryango ahantu uhurira usangira ibijyanye n’imyemerere yawo ni ho hitwa isinagogi, […]
Burera: Umubyeyi ntarabona abana be bigaga muri Uganda kuva imipaka yafungwa
Umubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa utuye mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera avuga ko amaze hafi umwaka wose adaca iryera abana be babiri b’abakobwa biga muri Uganda kuva imipaka yafungwa kuwa 27 Gashyantare 2019. Uyu mugabo yavuze ko abana be kugeza na n’ubu bacyiga muri Uganda aho umwe yiga mu wa Gatanu […]