Inama ya Gatuna, Dr Kayumba na Kizito Mihigo mu nkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 17 Gashyantare kirangira tariki ya 23 Gashyantare 2020. Cyaranzwe n’inkuru za politiki y’ububanyi n’amahanga, ubutabera n’inkuru zidasanzwe mu buzima bwa buri munsi. Inkuru za siporo n’imyidagaduro na zo zigaruka muri iki cyegeranyo. Rwanda-Uganda: Inama ku mupaka wa Gatuna/Katuna Inama ya kane ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika […]
Kenya: Polisi yajyanye ku bitaro abakekwaho Coronavirus, abaganga baratoroka
Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2020, polisi ya Kenya yajyanye ku bitaro bya Makueni Abashinwa batanu bakekwagaho indwara y’icyorezo ya Coronavirus, abaganga bakibimanya baratoroka, bava mu kazi. Inkuru ya Daily Nation ivuga ko aba baganga/bavuzi bavuraga abandi barwayi ariko bakimenya iby’aba Bashinwa, bagiye barahera amasaha arashira. Umuganga umwe wahunze yabwiye iki kinyamakuru ati: “Ubwoba bwadutashye […]
Rayon Sports irasaba umuyobozi wa SKOL ibisobanuro ku magambo ivuga ko ayisebya
Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2020 habaye inama ya komite yaguye y’umuryango wa Rayon Sports yafatiwemo imyanzuro irimo gusobanuza umuyobozi wa SKOL, Ivan Wulffaert amagambo yavuze ivuga ko ayisebya. Ni nyuma y’aho tariki ya 19 Gashyantare, Ivan Wulffaert yakoresheje inama n’abakozi ba SKOL avugiramo amagambo anenga ubuyobozi bw’iyi kipe, gusa umwe muri abo bakozi yamufataga […]
Tour du Rwanda 2020: Umunya-Kazakhstan ni we utwaye agace ka mbere

Umunya-Kazakhstan Yegveniy Fedorov ukinira ikipe ya Vino-Astana Motors yo muri icyo gihugu ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 yatangiye kuri uyu wa 23 Gashyantare. Uyu mukinnyi atwaye aka gace ka Kigali-Rwamagana-Kigali yari amaze igihe kinini ari kumwe n’Umunyarwanda Uhiriwe Renus ukinira Benediction Club ndetse na Maral-Erdene Batmunkh ukinira ikipe ya […]
Uganda: Gen. Elwelu asaba ko abataka ubukene bajya bafungwa
Lt. Gen. Peter Elwelu uyoboye ingabo za Uganda zirwanira ku butaka avuga ko abaturage bavuga ko ari abakene bagomba gufungwa. Gen. Elwelu yatangaje aya magambo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, ubwo hizihizwaga isabukuru y’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi mu gace ka Kamuda kari mu karere ka Saroti. Uyu musirikare avuga […]
ADEPR/Nyarugenge: Byinshi wamenya kuri Korali Hoziana ifite amateka y’ imyaka isaga 50
Amateka ya Korali Hoziana ahera mu mwaka wa 1967, ikaba itsinda ry’abaririmbyi ribarizwa mu itorero rya ADEPR/ Nyarugenge ariko igakora umurimo w’Imana mu bice bitandukanye. Iyi Korali itambutsa ubutumwa bwa Yesu kirisito haba mu ndirimbo ndetse no mu bindi bihangano byabo. Ifite amateka aturuka mu mwaka wa 1967, muri uyu mwaka nibwo Rev. Kayihura Jacob […]