Igisirikare cya Uganda cyagabweho igitero

Abantu bitwaje intwaro gakondo mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 6 Werurwe, bagabye igitero ku kigo cy’Igisirikare cya Uganda (UPDF) kiri mu gace ka Zombo. Umuvugizi wa UPDF, Brig. Richard Karemire avuga ko “abateye bari bitwaje imipanga, imiheto n’imyambi.” Brig. Karemire yabwiye Chimpreports ko “mu bagabye igitero hishwemo benshi mu gihe UPDF yatakaje abasirikare batatu.” […]

Uburundi buratangira gushyira abantu mu kato

Leta y’u Burundi yatangaje ko guhera uyu munsi abagenzi bajya mu Burundi bavuye mu bihugu bimwe birimo coronavirus bashyirwa mu kato k’iminsi 14 bakurikiranwa mu kwirinda ko igera mu Burundi, u Rwanda rusaba abaturage “kugabanya ingendo zitari ngombwa” mu bihugu irimo. Iki gihugu gitangaza ko nta muntu wari wakigaragaramo wanduye ubu bwoko bushya bwa coronavirus. […]

Byinshi ku mukobwa ushenye urugo rwa Tanasha na Diamond

Amakuru yagiye ahagaragara avuga ko Tanasha Donna wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz, yatangiye gutakarizwa ikizere amaranye mu rukundo n’uriya muhanzi amezi atanu ndetse ahakaba hari umukobwa ubu ushyirwa mu majwi nk’umusimbura we. Amakuru ari hanze avuga ko nyina wa Diamond atigeze akunda Tanasha, bijyanye n’uko hari ikizungerezi cyo mu gihugu cya Oman yari yaramaze […]

Umusore w’Umunyarwanda yaba yambikanye impeta y’urukundo n’umugabo mugenzi we

efc5994f-d0c7-4201-83aa-e9bb6b4f48ef.jpg

Hari amakuru avuga ko umusore w’Umunyarwanda witwa Amaan Dhurkifr Habarugira, yambikanye impeta n’umugabo mugenzi we bakemeranya kuzabana akaramata. Amakuru ataremezwa n’impande bireba agera kuri Bwiza.com avuga ko uyu mugabo wambitse impeta yitwa Fidèle, akaba ari Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yahungiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Fidèle ngo […]

Pasiteri yabujije abagore kuryamana n’abagabo babo mu mwijima

Umugore w’umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria wiyita umuhanuzi, Patience Akpabio yasabye abagore kudatera akabariro n’abagabo babo igihe hari umwijima kuko ngo bigira ingaruka ku bana babyaye. Akpabio yateje impaka kuri Facebook muri Nigeria avuga ko ” umwana uvutse ababyeyi be barateye akabariro mu gihe cy’umwijima, aba afite ikibazo mu kubona uko Isi ikora n’ingufu […]

Nyaruguru: Mukecuru Nyirampayimana aryama atizeye kuramuka

128ace5c-5d71-4a3d-8ab9-1a8059bd5b7b.jpg

Umukecuru Nyirampayimana Christine wo mu Mudugudu wa Kigona, mu Kagari ka Nyange, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyarurguru avuga ko iyo bwije ataba yizeye ko bucya bitewe n’imiterere y’inzu aba agiye kuraramo. Uyu mukecuru yatangarije Bwiza.com ko inzu abamo iri hafi kumugwaho kubera gusaza bityo ikaba yarangiritse cyane. Ati ” Njyewe navutse mu nzara […]

Umugabo wanjye iyo yanyoye inzoga atera akabariro ntarangize nkore iki?

Ndi umugore wubatse vuba ariko ntabwo nywa inzoga mu gihe umugabo wanjye we asomaho nubwo atari cyane. iyo tugeze mu gikorwa cyo kubaka urugo, umugabo wanjye ntajya arangiza. Umugabo ashobora no kumara isaha yose kandi njye birambangamira kuko mba narushye kandi ntaba ashaka kurekeraho. Iyo yagasomyeho ni bwo aba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane, kandi […]

Polisi yatabaje FERWAFA iyisaba kuyirenganura ku ‘karengane’ yakorewe ikina na APR

barua.jpg

Ikipe ya Police FC yandikiye ubuyobozi bw’Ihyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWFA) isabwa kurenganurwa ku karengane yakorewe ikina na APR FC. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku wa 04 Werurwe 2020. Igitego cya Danny Usengimana ni cyo cyatandukanyije impande zombi, kinahesha ikipe […]

Ngoma: Kuva VUP yatangira abayikoramo ntibarahembwa amafaranga yuzuye

Abakora muri gahunda ya VUP bo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, bavuga ko kuva iyi gahunda yatangira mu murenge wabo nta na rimwe barahembwa amafaranga yose baba bakoreye. Bavuga ko kuva iriya gahunda yatangira bahora babasigaramo imibyizi y’iminsi 30. Umwe muri bo yabwiye TV 1 ko ” Niba dukora nk’amakenzeni atatu, baraduha […]

Uganda ikomeje kubura Ben Rutabana

Iburanisha mu rukiko rwo muri Uganda ryahagaze kuri uyu wa Kane tariki 5 Werurwe nyuma y’aho Ben Rutabana wo mu ishyaka RNC ritavuga rumwe n’u Rwanda atabonetse mu rukiko. Byari biteganyijwe ko Umunyarwanda Ben Rutabana yerekanwa mu rukiko Rukuru rw’igihugu i Kampala na Leta ya Uganda kuwa Kane tariki 27 Gashyantare. Icyo gihe ntibyakunze, byimurirwa […]