Perezida Magufuli yabuze amahitamo hagati ya Simba na Yanga

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, yabuze amahitamo y’ikipe agomba gufana hagati ya Young Africans na Simba SC, ahitamo kujya kureba umukino w’amakipe yombi yambaye umwambaro urimo amabara ya buri kipe. Ku cyumweru ku wa 08 Werurwe ni bwo Young Africans yari yakiriye Simba SC, mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ya Tanzania. Uyu […]

Umugabo wa mkuru wanjye ashaka ko turyamana- Nkore iki?

Umukunzi wa bwiza.com yatwandikiye atugisha inama aho afite ikibazo cyo kuba hari umugabo umureye nabi ngo baryamane kandi abizi neza ko afite urugo yubatse. Atwandikira yagize ati “Muraho neza ? Mfite ikibazo kinkomereye nashakaga kubagezaho ngo mungire inama, umubyeyi wanjye nari nsigaranye aheruka gupfa njya kuba kwa mukuru wanjye none umugabo we amereye nabi ngo […]

Gen. Muhoozi yagaye polisi yarebeye abahohoteye Bebe Cool

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba uri mu basirikare bakuru ba Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni agaya abapolisi barebeye abantu bahohoteye umuhanzi Bebe Cool mu gitaramo ndetse n’abakubise umugore bamuziza gukunda Se. Hari mu gitaramo cyateguwe n’umuhanzikazi Cindy, bamwe mu bari bitabiriye badukirikiye Bebe Cool usanzwe ari inshuti ya Museveni n’umuryango we, ubwo yari ku rubyiniro […]

Ese kwirinda Coronavirus birashoboka mu gihe abagenzi bagihekana muri za Shirumuteto?

U Rwanda kimwe n’Isi yose bikomeje gushyiraho ingamba zigamije kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana umubare w’abatari bacye cyane ko ubu kimaze kugaragara mu bihugu bisaga 100 ndetse hakaba hari n’impungenge ko gishobora no kuzagera mu bihugu byose bigize uyu mubumbe. Nyuma y’ingamba zitandukanye zagiye zifatwa n’inzego yaba iz’abikorera n’iza Leta, abatega imodoka zitwara abagenzi […]

Imibare igezweho ku ndwara ya Coronavirus ku Isi

list.jpg

Indwara ya Coronavirus (COVID-19) imaze kuzahahaza Isi kuva yakwibasira Ubushinwa mu Mpera z’umwaka wa 2019, mu gace ka Wuhan mu Ntara ya Hubei. Iyi ndwara yagiye ikwirakwira ku Isi binyuze mu kuyanduzanya hagati y’abantu. Kuri ubu nta mugabane wo ku Isi iyi ndwara itarageraho. Dore uko imibare ihagaze kugeza ubu nk’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga bibitangaza ndetse […]

Mwenda aragaruka ku buryo Gen. Tumukunde yigijeyo Gen. Kayihura akoresheje u Rwanda

Umunyamakuru Andrew Mwenda ashinja (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde kurangwa n’indimi zitandukanye ku nyungu ze za politiki, bikagera n’aho agonganisha ubuyobozi bw’igihugu cye n’amahanga ndetse no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho atibagiwe n’itangazamakuru. Kuri we, ni cyo gihe cyo kubyibuka byose mu gihe ashaka guhatana n’abarimo Museveni ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Inkuru ya PM Daily […]

Uturere twamburwe uruhare mu bizamini n’itangwa ry’akazi

Ikizamini cy’akazi mu burezi giherutse, cyakozwe tariki ya 10 Ukuboza 2019. Cyabayemo impinduka zirimo kuba cyarakorewe rimwe mu gihugu hose kandi cyarateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB). Izi mpinduka zari zigamije gukuraho amakimbirane yagiye agaragara mu nzego z’uturere n’abakandida bakoze ibizamini, kuko bazishinjaga uburiganya, gutonesha no korohereza abatanze ruswa, babyita ‘akarengane’. Bwiza.com yaganiriye n’abakandida bagize […]