Amavubi ashobora kutitabira CHAN 2020 n’amajonjora ya CAN 2021
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yamaze kubwira amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu gihugu ko aba ahagaritse gahunda zose yari afite zo kwitabira imikino mpuzamahanga izakinirwa hanze y’u Rwanda, mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus gikomeje gushegesha isi. Umwe mu myanzuro wafatiwe mu nama yabaye kuwa kane w’icyumweru twashoje mu rwego rwo gukumira no […]
Perezida Kagame yashyizeho abacamanza bashya b’Urukiko rw’Ikirenga n’urw’Ubujurire
Kuri uyu wa 10 Werurwe 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Abacamanza bashya b’urukiko rw’ikirenga n’urw’ubujurire. Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiriri w’Intebe rivuga ko: MUHUMUZA Richard yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, NYIRANDABARUTA Murorunkwere Agnes akagirwa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, KAMERE Emmanuel yagizwe umucamanza mu rukiko rw’ubujurire, UMUGWANEZA Gelaldine we yagizwe umucamanza mu rukiko […]
Irushanwa rya Miss Burundi 2020 ryahagaritswe
Irushanwa rya Miss Burundi 2020 ryamaze guhagarikwa nyuma y’ibiganiro byahuzaga Minisitiri w’ubucuruzi,inganda n’ubukerarugendo w’u Burundi, Jean Marie Niyonkindi n’urubyiruko rwari rwarashyiriweho gutegura iri rushanwa. Minisitiri w’ubucuruzi,inganda n’ubukerarugendo Jean Marie Niyonkindi yamaze gutangaza ko irushanwa rya Miss Burundi 2020 ryahagaritswe ndetse ritakibaye uyu mwaka ku mpamvu zitatangajwe. Minisitiri Niyokindi yabwiye urubyiruko rwateguraga iri rushanwa ko rwambuwe […]
Kigali: Kwinjira mu modoka ni ukubanza gukaraba intoki
Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Corona Virus gikomeje gushegesha Isi, Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza yo gukaraba intoki mbere y’uko abagenzi binjira mu modoka zibatwara. Ni amabwiriza yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 10 Werurwe 2020. Amashusho yiriwe azenguruka agaragaza abaturage mu bigo bitandukanye abagenzi bategeramo imodoka bakaraba intoki, mbere yo kwinjira […]
Nyanza: Umurambo w’umwe mu bapfiriye mu buvumo ukomeje kubura
Umurambo umwe mu y’abantu batanu baheruka gupfira mu buvumo bwo mu Karere ka Nyamagabe bari gusenga, ntabwo uraboneka kugeza magingo aya. Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo bariya bantu uko ari batanu bahitanwe n’umuvu w’amazi, ubwo imvura yagwaga ari nyinshi bikarangira umuvu w’amazi ubasanze mu buvumo bari bari gusengeramo. Bari bari hamwe n’abandi batandatu. […]
RDC: Minisitiri w’Ubuzima yemeje ko hagaragaye umurwayi wa Coronavirus
Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye mu mugi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bikaba byemejwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2020 nyuma y’ibyavuye mu kizamini. Radiyo Top Congo dukesha aya makuru yahamirijwe na Minisitiri w’Ubuzima w’iki gihugu, Dr. Eteni Longondo, ivuga ko uyu murwayi yageze i Kinshasa aturutse mu Bubiligi, akaba yarahise […]
Rusizi: Umurenge wose wa Gitambi nta soko ugira

Abaturage b’Umurenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi bavuga ko ikibazo cy’ibikorwa remezo birimo isoko n’imihanda ibafasha kugera ku yandi masoko bikomeje kubadindiza mu iterambere, kuko beza byinshi bakabiburira abaguzi. Aba baturage babitangarije Bwiza.com ubwo muri uyu murenge haberaga imurikabikorwa aho abaturage bagaragaza aho bageze mu mihigo n’ibyo bagezeho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa byabo. Aha berekana […]
Urubanza rw’abari abayobozi muri FDLR rwasubukuwe
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020 urukiko rukuru, urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu karere ka Nyanza rwasubukuye urubanza ruregwamo Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bahoze ari abayobozi bakuru muri FDLR. Aba bombi bakurikiranweho ibyaha birimo iby’ubugambanyi, kurema umutwe w’ingabo […]
Yishe mukuru we ubwo yamufataga asambana na nyina
Umusore w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kegati mu gace ka Kiisi muri Kenya yishwe na murumuna we wari umaze kumufatira mu cyuho ari mu buriri bumwe na nyina, bikekwa ko basambanaga. Tariki ya 8 Werurwe saa tatu z’ijoro, ni bwo uyu muvandimwe wishe mukuru we yagiye kureba nyina mu rugo, ntiyahamusanga, arongera asubirayo […]
Akuma kifashishijwe bakata ku gitsina cya wa mukobwa wa Kimisagara kerekanwe, Zaina yarahari n’abandi 6
Nyuma y’inkuru imaze iminsi mu bitangazamakuru ivuga ko hari umukobwa wahohotewe mu Murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali na bagenzi be barimo uwitwa Zaina bapfaga umugabo, mu iburanisha ryabaye ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2020, herekanwe akuma ka jirete bifashishije bamwogosha imisatsi ndetse n’insya, byakozwe mu rwego rwo kumuhohotera. Abashinjwa […]