Abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba batanu

etlm75twoae-n9x.jpg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane banduye icyorezo cya Coronavirus bituma abamaze kwandura iki cyorezo mu gihugu baba batanu. Itangazo Minisante imaze gushyira ahagaragara, rivuga ko bane bashya bagaragaweho Coronavirus bwarimo Abanyarwanda batatu ndetse n’Umugande umwe. Aba barimo Umunyarwanda w’imyaka 34 wageze mu Rwanda tariki ya 06 […]

Rusizi: Abaturage 130 batishoboye bahawe ingurube zo korora

Bamwe muri aba baturage ni ubwa mbere bagiye korora itungo

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubukene muri bamwe mu baturage b’umurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, abaturage 130 bafite abana bafashwa n’umushinga RW 0318 uterwa inkunga na Compassion International bashyikirijwe ingurube basabwa kuzitaho kugira ngo na bo bazabashe koroza abandi mu bihe biri imbere. Bamwe mu bazishyikirijwe babwiye Bwiza.com ko kutagira itungo na rimwe […]

Umurwayi wa Coronavirus yabonetse muri Brazaville

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira ku Isi no ku mugabane w’Afurika, Repubulika ya Kongo yiyongereye mu mubare w’ibihugu by’Afurika bimaze kugaragaramo iyi virusi. Guverinoma ya Repubulika ya Kongo (Congo Brazzaville) yatangaje ko ku butaka bwayo habonetse umurwayi wanduye Coronavirus, akaba ari umuturage w’imyaka 50 wavuye i Paris mu Bufaransa ku itariki ya 01 […]

CHUB yahakanye gukwirakwiza indangamuntu y’Umuhinde washinjwe kuzana Coronavirus mu Rwanda

Ibitaro bya Kaminuza ya Butare CHUB, byahakanye amakuru avuga ko ari byo byashyize ku karubanda indangamuntu y’Umuhinde witwa Sharma Guljari Lal yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari we winjije Coronavirus mu Rwanda. Ku wa 14 Werurwe ni bwo Minisiteri y’ubuzima yasohoye itangazo rivuga ko mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Virusi […]

Havutse umutwe wigamba kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Ibi ni ibirango bya FIAR

Hari amakuru avuga ko muri teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo haherutse kuvuka umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda witwara gisirikare. Ibitangazamakuru byiganjemo ibyo hanze y’u Rwanda bivuga ko uyu mutwe witwa FIAR (Force Impartiale pour l’Avenir du Rwanda), ugizwe n’urubyiruko rubarizwa mu Rwanda, mu karere no ku […]

Goma: Abarundi barimo impunzi bagera ku 1400 bagiye gusubizwa iwabo

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane mu mugi wa Goma buhangayikishijwe n’Abarundi bagera ku 1400 bageze kuri ubu butaka kugeza mu ijoro rya tariki ya 13 Werurwe 2020 nta byangombwa bafite, bukaba bwanzuye ko bugiye kubasubiza iwabo. Aba Barundi basakaye mu nkengero ndetse no hagati mu mugi wa Goma, aho zagiye zigera ziri mu […]

Uganda:Pasiteri wakiriye Bobi Wine mu rusengero yatawe muri yombi

Umushumba w’urusengero rwitwa True Worship Centre mu gihugu cya Uganda, Pasiteri Andrew Muwanguzi yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha inama itemewe. Uyu mushumba akimara gufatwa yabanje gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jinja aho yamaze isaha imwe nyuma akimurirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamuli. Mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka ushize wa 2019 uyu mushumba […]

Gukumira abafana ku bibuga byatumye bamwe bahitamo gufanira mu biti

img-20200315-wa0009.jpg

Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemeje ko imikino yose ritegura igomba kujya ikinwa nta mufana uri mu kibuga kubera icyorezo cya Coronavirus cyameze kugera mu Rwanda, abenshi mu bakunzi ba ruhago kwihangana kubaho batareba umupira byabananiye bahitamo kurira ibiti n’urukuta rukikije ikibuga. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo […]

Yasabye abasirikare kumusubiza umugabo we uri muri Boko Haram, bakwanga akiyahura

Asma’u Musa, umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wabohowe mu 2016 n’ingabo za Nigeria mu bari barashimuswe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram arashaka gusubira kureba umugabo we akunda, bitaba ibyo akiyahura. Asma’u ari mu bakobwa bashimuswe n’abarwanyi ba Boko Haram mu myaka ibiri ishize. Avuga ko yagezeho akundwa cyane n’umwe mu bahagarariye aba barwanyi maze bakundana […]