Rwanda: Hagaragaye abandi barwayi ba Coronavirus 9

eud0njwwaaspbeh.jpg

Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangaza ko mu Rwanda hagaragaye abandi barwayi ba Coronavirus 9, bose hamwe baba 50. Abarwayi batanu muri aba bageze mu Rwanda baturutse mu mugi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bahita bashyirwa mu kato. Umurwayi umwe yageze mu Rwanda aturutse muri Amerika, ahita ashyirwa mu kato. Undi ni uwaturutse mu Buholandi […]

ONU isaba ibihugu gufungura imfungwa byihuse kubera Coronavirus

Mu rwego rwo kurinda ko icyorezo cya Coronavirus cyakwirakwira mu magereza, Umuryango w’Abibumbye urasaba ibihugu byose gufungura byihuse imfungwa n’abagororwa, cyane cyane izikuze, izirwaye n’izifite intege nke. Ibi byatangajwe n’Intumwa y’Uburenganzira bwa Muntu muri uyu muryango, Michelle Bachelet kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Werurwe 2020 nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Figaro mu nkuru cyasohoye […]

Perezida Kagame yifatanyije n’abayobozi ba G20 mu nama yigaga kuri COVID-19

Kuri uyu wa 26 Werurwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), yifatanyije n’abakuru b’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi (G20) mu nama idasanzwe yigaga ku cyorezo cya Coronavirus. Ni inama Perezida Kagame yitabiriye ari muri Village Urugwiro, abayitabiriye […]

Abarenga 1000 bahuye n’abanduye Coronavirus bamaze kubarurwa, abarenga 900 barakurikiranwe

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel kuri uyu wa 26 Werurwe 2020 yavuze ko hamaze kubarurwa abantu barenga 1000 bahuye n’abarwayi 41 ba Coronavirus bagaragaye mu Rwanda, abarenga 900 muri bo bamaze gukurikiranwa. Ni mu kiganiro uyu muyobozi ari kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, akaba asobanura imiterere y’iki cyorezo mu Rwanda. Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 25 […]

Musanze: Utubari tw’inzagwa twimukiye mu ngo z’abaturage

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyizeho ingamba zikomeye mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona, hari abaturage bo mu murenge y’akarere ka Musanze basigaye bihisha bakanywera inzagwa mu ngo. Uwahaye Bwiza aya makuru, yavuze ko mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, iyo hari nk’umuturage wamanuye urwagwa, atumira inkoramutima ze zikarunwa ku […]

Kigali: Umubyeyi wugarijwe n’ibibazo ageze n’aho kwibagirwa nimero ye ya Telefoni

Uwimbabazi Aline, umubyeyi w’abana batanu utuye mu Mudugudu wa Runyinya, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko umutwe we utakibasha no kwibuka ibintu bimwe na bimwe birimo na nimero ye ya Telefoni bitewe n’ibibazo bimwugarije. Uwimbabazi, umugabo we yamutanye abana batanu ajya kwishakira undi mugore, muri aba bana umuto muri […]

Umugore asigaye andaza mu modoka-Umugabo w’ i Kigali

Umugabo witwa Nkusi (izina ryahinduwe nk’uko yabisabye) avuga ko atuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ariko ngo asigaye arara mu modoka kubera inkeke ashyirwaho n’umugore we. Nkusi yandikiye Bwiza.com kuri info@bwiza.com avuga ko muri ibi bihe atorohewe n’umugore umushinja kumuca inyuma. Avuga ko umugore we yarakajwe n’uburyo ngo yabonye Nkusi ahobera umugore […]

Kagame yashimiye Canada na Ethiopia urukundo bagaragarije u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Ahmed Abiy na mugenzi we wa Canada, Justin Trudeau ku nkunga ku rukundo bakomeje kwereka u Rwanda muri ibi bihe Isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ku neza bagiriye u […]

Uganda: Pasiteri yatanze imfashanyo ku miryango 500 muri ibi bihe bya Coronavirus

Pasiteri witwa Robert Kayanja wo mu gihugu cya Uganda yashyikirije inkunga y’ibiribwa imiryango isaga 500 mu kuyifasha guhangana n’ibihe bigoye bya Covid-19 iki gihugu kirimo. Mu gihe bamwe mu bashumba b’amatorero bakomeje gutungwa agatoki kuba bakomeza kwaka amaturo abakirisitu babo bagereranywa n’intama baragiye, Pasiteri Kayanja wo mu gihugu cya Uganda ufite itorero ryitwa Robert Kayanja […]

Umukecuru w’imyaka 97 yakize Coronavirus

Mu gihe Covid-19 ikomeje guhitana umubare munini w’abatuye isi cyane cyane abageze mu za bukuru, umukecuru w’imyaka 97 wo mu gihugu cya Koreya y’Epfo yabaye undi mu bantu bake bakize iyi ndwara bari mu bakuze cyane ku isi. Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa (Xinua) byari byatangaje ko umusaza w’imyaka 100 yakize Coronavirus, uyu […]