Rwanda: Abarwayi ba Coronavirus bamaze kuba 70

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 29 Werurwe 2020 yatangaje ko mu Rwanda Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus 10, bose hamwe baba 70. Muri aba barwayi harimo: Batandatu baturutse i Dubai bahita bashyirwa mu kato. Babiri baturutse muri Afurika y’Epfo bahita bashyirwa mu kato. Unwe waturutse muri Nigeria, ahita ashyirwa mu kato. Undi ni uwakoreye ingendo […]
Koreya y’Epfo irashinja iya Ruguru gukora ibisasu mu gihe Isi ihanganye na Coronavirus
Koreya y’Epfo yongeye gushyira mu majwi Koreya ya Ruguru iyishinja kuba yo idahangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi yose ahubwo yo ikaba igishyize imbere gahunda zo kwikorera ibitwaro bya kirimbuzi. Ni nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Koreya ya Ruguru igerageje kohereza ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa roketi mu Nyanja y’Ubuyapani bikaba […]
Kenya: Umumotari yishwe na moto ahunga polisi yamwirukagaho
Polisi yo mu gihugu cya Kenya irashinjwa kuba inyuma y’urupfu rw’umumotari wapfuye atwaye moto nyuma y’uko imwirutseho imuhora kutubahiriza ibwiriza ryo kuguma mu rugo muri ibi bihe byo guhangana na Coronavirus. Ibi byabereye ahitwa Isiolo muri Kenya ubwo polisi ya Kenya ikomeje gushinjwa gukoresha imbaraga z;umurengera mu guhana abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus yirutse […]
Musanze: Inzu zicururizwamo ibiribwa mu gasoko kakubitiwemo DASSO zarafunzwe

Abacuruza ibiribwa n’amabutike mu gasoko kitwa ‘Ku Ngagi’ gaherereye mu kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze barafungiwe nyuma y’aho bagenzi babo bakubise umukozi w’urwego rw’umutekano rwa DASSO wabasabaga kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Tariki ya 25 Werurwe 2020 ni bwo DASSO witwa Maniriho Martin yagiye muri […]
Gisagara:Umugabo ari gushakishwa nyuma yo gutema abantu batatu
Umugabo witwa Nzirorera Emmanuel utuye mu karere ka Gisagara,umurenge wa Ndora,akagari ka Cyamukuza,mu mudugudu w’Urusenyi ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gutema umugore we,umwana muto yari ahetse ndetse n’umugabo w’umuturanyi warutabaye. Iri bara ryaguye kuri iki Cyumweru ahagana saa 15:30 bikaba bivugwa ko uyu Nzirorera yarasanzwe agirana ibibazo n’umufasha we gusa ikirego umugore yari yaratanze […]
Rusizi: Bamwe mu bakozi b’amashuri yigenga bafite impungenge zo kutazabona imishahara ya Werurwe
Bamwe mu bakozi b’amashuri yigenga akorera mu Karere ka Rusizi barimo n’abarimu, bavuga ko badafite icyizere cyo guhembwa imishahara yabo ya Werurwe kuko iyo babajije abayobozi babo bababwira ko abenshi mu banyeshuri batashye batishyuye kandi guhembwa biterwa n’uko abanyeshuri baba bishyuye neza, bamwe bakaba bahembwaga bitarenze tariki 25 z’ukwezi, kugeza n’ubu bakaba ntacyo babwirwa bikabatera […]
Menya Abanyarwanda Amerika yashyiriyeho miliyoni $40 ngo bafatwe

Urwego rushinzwe gushakisha abakurikiranweho ibyaha by’intambara, jenoside ndetse n’ibyibasira inyokomuntu rumaze imyaka 18 ruhiga Abanyarwanda 8 bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rukaba rwarashyizeho miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika; arenga miliyari 38 z’Amafaranga y’u Rwanda azahabwa umuntu/abantu bazatanga amakuru atuma bafatwa. Aba ni: Bizimana Augustin, Kabuga Félicien, Mpiranya Protais, Kayishema Fulgence, Ndimbati Aloys, […]
Kigali: Umusore yafashwe akekwaho ubujura ariko Imana yakinze akaboko yari apfuye
Ahishakiye Jean Bosco, ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nkomane, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, akaba avuga ko aba mu Gatsata, mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, yafashwe ku manywa y’ihangu n’abaturage bo mu gace ka Kiruhura, mu Murenge wa Kigali, bamushinja kwiba imyenda aho yari yanitse mu gipangu cy’umuturage afatanyije […]
Niyonzima Salomon wakubiswe ashinjwa kwiba igitoki yitabye Imana
Umusore witwa Niyonzima Salomon wo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, yitabye Imana mu ijoro ryakeye nyuma yo gukubitwa n’abaturage bamushinja kwiba igitoki. Ku wa gatanu, tariki 27 Werurwe, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’abaturage bakubitiraga Niyonzima mu kirere ku wa 25 Werurwe, bamushinja kwiba igitoki. Muri iyo Videwo abaturage bumvikanaga […]
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yandikiye ibaruwa buri rugo rwo mu gihugu cye
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson yandikiye urwandiko Abongereza aha kopi yarwo buri rugo ababurira ku cyorezo cya Coronavirus aho yabasabye gukomeza kwitwararika kuko ngo ibintu bizarushaho kuba bibi muri iki gihugu mu gihe cy’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere. Minisitiri Boris kuri ubu wishyize mu kato nyuma yo gusuzumwa bagasanga yaranduye iki cyorezo yakomeje gusaba […]