Rwanda: Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus babiri

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 2 Mata yatangaje ko habonetse abandi barwayi ba Coronavirus babiri, bose hamwe baba 84. Aba barwayi bombi baherutse kugirira ingendo mu bihugu bitandukanye. Abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa; nta n’umwe urembye. Abenshi muri bo nta bimenyetso bya Coronavirus bakigaragaza. Hanashakishijwe kandi abahuye n’abarwayi bagaragaye […]
Ibyo ukwiye kwitwararika mu gihe uteganya kurushinga
Gushaka ni byiza bifite agaciro kandi gushaka ni igikorwa Imana yateguriye umuntu. Ni byiza rero kumenyana neza cyane cyane ku bashakanye. Impamvu ni uko mu buzima bwabashakanye, kumenya bihagije umuntu bigira uruhare runini mu bibazo by’ubuzima bwabo, byaba ibibazo by’iterambere, iby’uburwayi, n’ibindi. Iyo umaze kumenya ibyerekeye uwo mwashakanye ugomba no kugira ubushobozi bwo gutuma mufatanya […]
RDF yatangaje ko abasirikare batatu bakurikiranweho ibyaha bikomeye
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango yatangaje ko abasirikare batatu bakurikiranweho icyaha cy’ihohotera bashinjwa n’abaturage batuye mu mudugudu wa Kangondo II, akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Mu nkuru dukesha Radio Ijwi ry’Amerika, abaturage bavuga ko bamaze igihe bakubitwa n’abasirikare bari ku irondo; bamwe muri bo baba basinze. Si […]
Yirukanwe ku kazi ku bwo gutinda ku musarani
Umugabo w’Umunya-Malawi yirukanwe ku kazi yakoraga muri Hoteli yitwa Amaryllis iri mu Mujyi wa Blantyre bitewe no gutinda mu bwiherero. Uyu mugabo utatangajwe amazina na Nyasa Times dukesha iyi nkuru, umukoresha we yaje kumureba ku kazi uwo bakorana amubwira ko yagiye mu bwiherero. Bosi yaramutegereje kuko yamushakaga cyane, undi ngo yamaze nk’iminota 30. Igihe aziye […]
Bamwe mu mfungwa muri za kasho n’amagereza bagiye gufungurwa
Ubushinjacyaha Bukuru bwafashe umwanzuro wo kugabanya imfungwa muri za kasho no mu magereza mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bugiye gukora urutonde rw’abantu bafungiye muri za kasho bashobora gufungurwa mu kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo muri za gereza, bitewe n’uko zimaze kugaragaramo ubucucike kandi imirimo y’inkiko yarahagaze abari muri […]
Ubushinwa: Umujyi wa Shenzhen wahagaritse kurya inyama z’imbwa n’iz’injangwe
Shenzhen yabaye Umujyi wa mbere mu gihugu cy’Ubushinwa uhagaritse ubucuruzi bw’inyama z’imbwa n’iz’injangwe, nyuma y’uko bigaragaye ko icyorezo cya Virusi ya Corona cyugarije Isi cyakomotse mu nyamaswa z’agasozi. Itegeko ryo kurya inyama z’imbwa n’iza nyirahuku muri Shenzhen rizatangira kubahirizwa guhera ku itariki ya 01 Gicurasi uyu mwaka. Umuryango Humane Society International uvuga ko muri Aziya […]
Kenya iri imbere mu kugira abantu benshi banduye COVID-19 muri EAC
Umubare w’abanduye coronavirus muri Kenya wazamutseho 29 bituma umubare rusange w’igihugu ugera ku 110. Ibi kandi byatumye iki gihugu kigira abantu benshi banduye muri EAC ugereranyije n’ibindi bihugu. Nkuko citizen ibitangaza Minisitiri w’ubuzima Mutahi Kagwe , yavuze ko kuri uyu wa kane abagera kuri 29 bapimwe , basanzwemo coronavirus. Ibi byatumye Kenya iyobora akarere ka […]
Haravugwa kubeshyerwa k’umunyeshuri wa UR watawe muri yombi akurikiranweho ihohotera rishingiye ku gitsina
Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Huye witwa Izabayo William yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu tariki ya 30 Werurwe 2020 akurikiranweho gusambanya abakobwa babiri b’abavandimwe; umwe w’imyaka 17 n’undi w’imyaka 20 y’amavuko [nk’uko byatangiye bivugwa], gusa amakuru yo kuri uyu wa 1 Mata avuga ko habayemo kubeshyerwa no guharabikwa. Izabayo ni […]
COVID-19: Uganda irashinja u Rwanda kuregeza imipaka, Amb. Nduhungirehe aravuga ko ari ibinyoma
Leta ya Uganda irashinja u Rwanda kuregeza imipaka yarwo, ibyo ivuga ko bituma abaturage baturutse i Kigali no mu bindi bice by’igihugu binjira ku butaka bwayo muri iki gihe cyo gukumira icyorezo cya Virusi ya Corona. Minisitiri Nduhungirehe yabwiye bwiza.com ko ibyo Uganda ivuga ari ibinyoma Ni nyuma y’igihe iki gihugu kimennye abasirikare ku mipaka […]
Kwibuka26: Abazagira ihungabana bazafashirizwa mu ngo kubera Coronavirus
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizabera mu ngo ku bwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus , ariko kubazagira ihungabana bazafashirizwa mu rugo hifashijwe uburyo butandukanye. Mu itangazo CNLG yashyize ahagaragara, rivuga ko “ Abaturage bazibukira mu ngo babifashijwemo n’ibiganiro bizahita mu itangazamakuru: Radiyo, Televiziyo, imbuga […]