Rwanda: Nta murwayi wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo 806 byafashwe

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 7 Mata 2020 yatangaje ko nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo 806 byafashwe. Ibi byatumye umubare w’abagaragayeho iki cyorezo uguma ku 105, muri bo 7 bakaba barakize. Abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa; nta n’umwe urembye. Abenshi muri bo nta bimenyetso bya Coronavirus […]
Burundi: Abashyizwe mu kato muri hoteli bafunzwe babuze ayo kwishyura

Abantu bane barangije iminsi y’akato k’abakekwaho Coronavirus muri Hoteli Nazareth iri mu gace ka Kobero muri Komine ya Mutihinda mu Ntara ya Muyinga kuri uyu wa 6 Mata 2020 batawe muri yombi nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura. Aba batawe muri yombi na polisi ikorera muri Kobero barimo ab’igitsina gabo batatu ndetse n’uw’igitsina gore umwe. […]
Koreya y’Epfo: Abari barakize Coronavirus bongeye kugaragaza ibimenyetso
Ubwoba ni bwinshi muri Koreya y’Epfo nyuma y’aho abantu 51 bari barakize indwara y’icyorezo ya Coronavirus mu mugi wa Daegu bongeye kugaragaza ibimenyetso. Igitangazamakuru cyo mu Bwongereza , Daily Mail kuri uyu wa 6 Mata 2020 cyatangaje ko aba bantu bashyizwe mu kato ahabugenewe nyuma yo gukira iyi ndwara, abaganga bongeye kubapima hashize iminsi mike, […]
Nyabihu: Batandatu barimo na mudugudu basanzwe mu kabari begeranye
Mu karere ka Nyabihu, umuyobozi w’umudugudu n’abandi bantu batanu basanzwe mu kabari banywa inzoga ndetse banicaye bacucitse, binyuranyije cyane n’amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya vovid-19. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 06 Mata 2020 mu masaha ya saa 21:00, ni mu gasantere ka Jenda, mu murenge wa […]
Inzu y’Urukiko rukuru rwa Musanze igiye guhindurwamo urwibutso rwa Jenoside
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatangaje ko buri mu nzira zo gusenya ahahoze urukiko rukuru rwa Musanze hakubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyemezo cyo kubaka uru rwibutso hariya hantu nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubivuga, cyafashwe mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi biciwe mu cyumba cya ruriya rukiko mu 1994. Ku wa 15 Mata mu 1994 ni […]
Australiya: Cardinali Pell wahamijwe ihohotera yagizwe umwere
Urukiko Rukuru rwo muri Australiya ari rwo rusumba izindi zose muri iki gihugu, rwagize umwere Cardinal George Pell wahoze ari umujyanama wa Papa mu by’icungamari nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ihohotera agakatirwa gufungwa imyaka 6. Nkuko Voa ibitangaza mu mwaka wa 2018, yari yahamijwe ibyaha by’ihohohotera rishingiiye ku gitsina ryakorewe abana b’abahungu babiri baririmbaga muri korali […]
Mont Kigali: Abayobozi batangaga ibiribwa nijoro barwanye n’abaturage bamwe barakomereka

Mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Ruliba, Umurenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, umuyobozi w’Umudugudu afatanije n’abashinzwe umutekano barwanye n’abaturage ngo bashakaga kubambura imfashanyo bari bafite ikubiyemo ibyo kurya biza kurangira bafatanye mu mashati bamwe barakomereka. Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mata 2020, abaturage bavuga ko […]
Kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside ntibikwiye guharirwa u Rwanda gusa: AU
Kuri uyu wa 7 Mata 2020, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat mu izina ry’uyu muryango yavuze ko kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi atari inshingano zo guharira u Rwanda gusa. Ni ijambo yageneye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri iki gihe hatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka abatutsi bazize jenoside ku […]
Kenyatta arifuriza Guverineri wishe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 gufungwa imyaka 10
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, yatangaje ko ari gusenga Imana ngo Visi-Guverineri w’intara ya Kilifi, Gideon Saburi, uheruka gutabwa muri yombi azira kwica amabwiriza yo kwirinda Coronavirus azahabwe imyaka 10 y’igifingo. Yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo yaganiraga n’imwe muri Radiyo zo muri Kenya. Ku wa 03 Werurwe ni bwo Bwana Saburi […]
Muyaga: Imvugo yakoreshejwe mu kugabanya uburemere ku imeneshwa ry’Abatutsi
Inyito “Muyaga” yatangiye gukoreshwa mu Gushyingo 1959 ubwo hatangiraga imvururu zo gutwikira Abatutsi mu Rwanda. Nkuko umwanditsi Antoine Mugesera mu gitabo cye IMIBEREHO Y’ABATUTSI KURI REPUBULIKA YA MBERE N’IYA KABIRI (2004) avuga, izi mvururu zabanje kwitwa “ Muyaga”. Uyu mwanditsi avuga ko iyi mvugo ari yo yaje guhindurwamo icyiswe revolusiyo (impinduramatwara) yo mu 1959 na […]