Perezida Kagame yavuze ko ibihe bya Coronavirus bitakuraho Kwibuka

Mu ijambo yageneye Abanyarwanda n’inshuti ku munsi wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26, kuri uyu wa 7 Mata 2020, Perezida Kagame yavuze ko ibihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya Coronavirus bitabuza abantu kwibuka. Perezida Kagame yavuze ko uburyo bwo kwibuka muri iki gihe bugoye ku barokotse, umuryango […]

Ubutumwa Loni yageneye Isi mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 26

Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 26, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteres, yasabye abatuye Isi kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma ubwicanyi nk’ubwakorewe Abatutsi bwongera kubaho. Ni mu butumwa Bwana Guteres yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Umunyamabanga w’umuryango w’Abibumbye yagize ati”Abarenga miliyoni imwe bishwe mu buryo bwateguwe […]

Jenoside yakorewe Abatutsi: Ingaruka zayo no kongera kwiyubaka

U Rwanda n’Isi muri rusange baribuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ubwo inzirakarengane zisaga miliyoni zicwaga amahanga arebera kugeza ubwo RPF yahagarikaga ubu bwicanyi, bimwe mu butazibagirana mu mateka y’Isi bwabaye mu kinyejana cya 20. Urwego n’ubugome ubwo bwicanyi bwakoranywe byashenguye Isi yose, ariko nta gihugu na kimwe cyagize ubushake […]

Mukingo: Inama yo gutangiza jenoside yabaye Interahamwe zitegereje amabwiriza

Tariki ya 7 Mata 1994 mu cyahoze ari Komini ya Mukingo muri Prefecture ya Ruhengeri kwa Nzirorera Joseph wari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya MRND ku rwego rw’igihugu, habaye inama yo gutangiza jenoside. Ni inama yitabiriwe n’abarimo Col. Setako Ephrem na Harerimana Emmanuel wari Bourgmestre wa Komini ya Mukingo, Col. Bizimungu Augustin, Casimir Bizimungu, Nyabusore Jean […]

Abubatse ku Mupaka wa Bweyeye bambuwe za miliyoni

Abakozi bagera kuri 200 bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko rwiyemezamirimo, Alphonse Twagiramungu yabambuye agera kuri Rfw miliyoni ijana. Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) mu 2015, cyahaye Twagiramungu akazi ko kubaka umupaka muto wa Bweyeye uhuza u Rwanda n’Uburundi gusa abahakoze baracyishyuza n’ubwo imirimo yose yarangiye. Mu bishyuza harimo abakozi n’abasutereta bavuga ko bafitiwe ideni […]

Ubuhinde:Abayobozi bakuru bazigomwa 30% by’umushahara mu gihe cy’umwaka

Muri ibi bihe bya coronavirus mu Buhinde,Minisitiri w’Intebe Narendra Modi,mu nama yagiranye n’abayobozi bakuru b’igihugu bafashe umwanzuro wo kugabanya 30% by’imishahara yabo uhereye kuwa 1 Mata 2020 bikazamara umwaka mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya coronavirus. Uretse imishahara, amafaranga yahabwaga abagize inteko Nshingamategeko mu gushyira mu bikorwa imwe mu mirimo iri mu nzego bayobora, na […]

Umunya-Kenya w’imyaka 19 ari gushaka umuti wa Coronavirus

Umusore wo muri Kenya, Dr Walter w’imyaka 19 avuga ko agiye gushaka umuti w’icyorezo cya Coronavirus imaze guhitana benshi ku Isi. Uyu musore yatangarije ibinyamakuru byo muri Kenya ko azi neza ko bitoroshye, gusa akemeza ko azagera ku ntego ye. Uyu muganga ukorera Scientific invention muri Kenya ati ” Ndimo ndashaka umuti wa Coronavirus. Biragoye […]

OMS na yo yamaganye ibyo kugeragereza urukingo rwa COVID-19 ku Banyafurika

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), yamaganye amagambo y’ivangura aherutse gutangazwa n’abaganga babiri b’Abafaransa bifuje ko urukingo rwa Coronavirus rwageragerezwa ku Banyafurika. Abo baganga ni Jean Paul Mira, umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Cochin by’i Paris mu Bufaransa, na Prof. Camille Locht, umuyobozi w’ubushakashatsi mu […]