Inkuru y’ubuzima bubabaje bwa se wa Cristiano Ronaldo
Izina Cristiano Ronaldo rizwi cyane mu mupira w’amaguru, ku buryo abenshi badatinya kumugira umwe mu bakinnyi b’ibihe byose bawukinnye, nyuma y’urugendo rukomeye yatangiriye muri Sporting club de Lisbonne, akarukomereza muri Manchester United, Real Madrid na Juventus kuri ubu akinira. Ukwamamara kwa Cristiano Ronaldo ni kimwe, gusa iyo bigeze ku buzima bubi yabayemo akiri muto bitewe […]
Ibyo wamenya ku ijoro ry’ubugabe(Layilat Al Qadr) ryamanutsemo Qoro’an
Mu myemerere ya Kislam, ijoro ryubahitse kandi rihambaye kurusha ayandi ni ‘Ijoro ry’Ubugabe’ ari ryo Laylat al Qadr mu rurimi rw’Icyarabu. Ubuhambare bw’iri joro ahanini buterwa no kuba ari ryo ryamanuwemo igitabo gitagatifu cya Qoro’an bwa mbere gihishuriwe intumwa Muhamad [Imana imuhe amahoro n’imigisha]. Iri joro riboneka mu minsi 10 ya nyuma y’ukwezi kwa Ramadhan […]
Musanze: Abaturage basizwe iheruheru n’ibiza (Amafoto)

Amaganya n’agahinda ni byinshi ku batuye imirenge itandukanye y’akarere ka Musanze, nyuma y’uko ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane ikabasiga iheruheru. Abaganiriye n’umunyamakuru wa Bwiza bagaragaje impungenge z’uko inzara ishobora kuzabica mu minsi iri imbere, bijyanye n’uko imyaka yabo yangijwe n’inkangu. Nko mu mirenge ya Remera […]
Rubavu: Inzego z’umutekano zishe zirashe abantu babiri bikoreye urumogi undi aracika
Abantu babiri bishwe barashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, undi aracika ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Nyakabanda, mu Kagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe bikoreye imifuka y’urumogi. Umwe mu baturage utashatse gutangaza imyirondoro ye yatangarije Bwiza.com ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira demukarasi ya congo. Uyu […]
Amerika ntizashyira mu gisirikare abakize Coronavirus

Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Pentagon) ntizakira abajya mu gisirikare bigeze kurwara COVID-19 bakaza kuyikira nk’uko ibitangazamakuru bikomeje kubigarukaho. Itangazo rito ryasohowe n’urwego rushinzwe ibyo kwinjiza abaturage mu gisirikare, ayo makuru yakwirakwiye ku rubuga rwa Twitter avuga ko “ Uwaba yarapimwe na labolatwali cyangwa ivuriro ariko bikagaragara ko yanduye COVID-19 ntabwo yemerewe.” […]
Covid-19 n’ibiza; ihurizo rikomereye Leta y’u Rwanda
Mu gihe u Rwanda n’Isi bakomeje guhangayikishwa n’icyorezo cya Covid-19, Leta y’u Rwanda yakiriye undi muzigo w’ibiza na wo igomba kwikorera ifasha abaturage bayo guhangana n’ingaruka zabyo. Ni nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hari hamaze iminsi humvikana ibiza, byaje guhindura isura mu ijoro ry’itariki ya 5 rishyira iya 6 Gicurasi 2020. Imibare ya […]
Rutahizamu wa Tottenham Hotspur amaze iminsi mu myitozo ya gisirikare-amafoto

Umunya-Koreya y’Epfo ukinira ikipe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ya Tottenham Hotspur ku mwanya wa rutahizamu, Heung-min Son amaze iminsi mu myitozo ya gisirikare mu gihe Shampiyona zahagaze kubera icyorezo cya Covid-19. Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mukinnyi yagiye muri iy myitozo azamaramo ibyumweru bitatu, akaba amaze iminsi ari kumwe n’abandi biga kurasa […]
COVID19: Destiny Art Media yashyize igorora abakiriya ibasanga aho batuye cyangwa bakorera

Destiny Art Media ni kompanyi izwiho ubuhanga no kugira ibikoresho bigezweho mu gukora impano no kwandika ku bintu binyuranye hano mu Rwanda. Izwiho gukora imitako mu buryo bugezweho bwo kwandika ikoze mu rubaho , mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo n’abayigana, serivise nziza kandi zijyanye n’igihe yashyizeho uburyo bwo kubashyira mu ngo aho batuye hagamijwe […]
Uko umuyobozi mwiza akwiriye gucunga abo ashinzwe
Niba hari ikibazo gikunze kutavugwaho rumwe mu micungire y’abakozi ni imyitwarire yabo n’iy’umuyobozi wabo. Impaka zikunzwe kugibwa buri ruhande rukurura rwishyira maze rukabura gica, amaherezo abakozi akaba aribo babigenderamo rimwe na rimwe bakirukanwa, bakagabanywa mu gihe habaye amavugurura cyangwa ubwabo bagasezera ku mirimo. Mu mateka y’umurimo uko kutabona ibintu kimwe hagati y’abakoresha n’abakozi byahozeho. Ibi […]
Nyaruguru: Abakora umuhanda bafite impungenge ko bashobora kudasubira mu kazi
Abakozi basaga 700 bakorera Kampani y’Abashinwa “Sino Hydro”, ikora umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Ngoma bavuga ko bari mu gihirahiro cyo kutamenya niba bazasubira mu kazi n’igihe bazagasubiraho. Ni nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isubukuye imirimo imwe n’imwe nk’iy’ubwubatsi yari yarahagaritswe kubera gukumira Covid-19. Kubera ko nta makuru y’impamo bafite, abakozi bavuga ibitandukanye. Bamwe ngo Abashinwa bagiye […]