Ingendo hagati y’Intara na Kigali zizasubukurwa Gicurasi irangiye

img-20200518-wa0046.jpg

Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2020 hateranye Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yigaga ku ngingo zirimo ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, yanzura ko ingendo hagati y’Intara ndetse n’Umujyi wa Kigali zizasubukurwa guhera tariki ya 1 Kamena 2020. Ni nyuma y’amezi hafi abiri ingendo zihagaritswe nk’uko biri mu itangazo […]

Hon. Sebaba: Hakenewe agapfukamunwa, agapfukamazuru n’agapfuka ibitekerezo bibi

Akumiro karagwira! Maze iminsi itari mike nibaza iby’iki cyorezo gikomeje kuyogoza Isi, cyahawe amazina atagira ingano. Mwarabyumvise n’ubu mukibyumva aho hari abacyita “Koroneri Faburisi”, Koronariyusi, Koronaniyusi….bene nk’ayo mazina n’andi ntazi nsanga ku mbuga nkoranyarubanda. Ariko maye ntawabagaya kuko icyo cyorezo kitavuye iwacu ngo tukimenyere amazina nka Mugiga, Macinya, Umuhaha, ifumbi n’andi nk’ayo. Abahanga bo ntako […]

Imibare ya Covid-19 mu Rwanda: Habonetse abanduye bashya 5, hakize 6

img-20200518-wa0042.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 18 Gicurasi 2020 yatangaje ko habonetse abantu 5 banduye Covid-19 mu bipimo 1744. Umubare w’abakize wakomeje kwiyongera, ubu wageze kuri 203 barimo 6 b’uyu munsi. Muri rusange, umubare w’abamaze kugaragaraho iki cyorezo mu Rwanda ni 297, abasigaye bakirwaye ni 94.

Ibiro 2.6 by’umutsima byatunga umuntu mu minsi 10-Museveni

eytkdhpwoam53jn-1.jpg

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 18 Gicurasi 2020 yasobanuye ukuntu ibiro 2.6 by’umutsima byatunga umuntu umwe mu minsi 10 muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19. Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yasabye ababishinzwe guteka ikiro kimwe cya kawunga kivuye ku mfashanyo bari guha abaturage bakeneye ibyo kurya muri ibi bihe, agamije kumenya ikiva […]

Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye

Sagamba Faustin y'imyaka 28 y'amavuko yasanzwe mu nzu yapfuye.

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko witwaga Sagamba Faustin wakoraga muri Access bank mu mujyi wa Rusizi yasanzwe mu cyumba cy’ubwogero mu nzu yabagamo yapfuye kugeza ubu icyamwishe kikaba kitaramenyekana. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na nyir’igipangu yabagamo Muzeyi Anicet, ngo uyu musore ukomoka mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu wibanaga mu nzu ya wenyine mu mudugudu […]

Menya uko abayobozi bamenyekanisha umutungo nuburyo bikorwa

Kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka amakuru agaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi b’igihugu kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku rwo hasi n’abandi bakozi bateganywa n’Itegeko nayo ni indi nshingano nyamukuru Urwego rw’Umuvunyi rufite yiyongera ku zindi. Muri iyi nyandiko turagaruka cyane kuri iyi nshingano ijyanye no kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka amakuru agaragaza imitungo […]

Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b’Abatutsi

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 18 Mata mu 1994, Leta yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Kuri iyi tariki ya 18 gicurasi 1994, Jenoside yari yaramaze guhitana Abatutsi benshi hose mu gihugu, hasigaye ahantu hake aho bari bakirwanaho cyangwa se batarabica bose kubera impamvu zitandukanye. Komisiyo y’igihugu yo […]

Qatar yashyizeho igifungo cy’imyaka itatu ku muntu utambaye agapfukamunwa

Mu gihe mu bihugu bitandukanye hari abaturage bakomeje kugaragaza kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi cyane cyane kwambara udupfukamunwa, Guverinoma ya Qatar yashyizeho igihano gikakakaye ku muntu uzafatwa atambaye agapfukamunwa ku butaka bw’iki gihugu aho agiye kujya ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu ndetse n’amande y’amafaranga. Ibihugu bitandukanye ku isi byashyizeho gahunda yo kwambara […]

Kenya: Umugabo yashyize urusenda, umunyu na ‘super glue’ mu gitsina cy’umugore we

Umugabo wo mu gace ka Kamatungu muri Kenya yashyize urusenda, umunyu, umusenyi, igitunguru na ‘super glue’ mu gitsina cy’umugore we, bikekwa ko yamuhoye kumuca inyuma. Umuyobozi wa polisi ya Tharaka aka gace gaherereyemo, Kiprop Rutto yavuze ko uyu mugabo yahohoteye umugore we ubwo yari avuye i Nairobi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bitemewe muri iki […]