Umuhanzi Ali Kiba yahakanye amakuru avuga ko ari mu rukundo na Hamisa Mobetto

Umunyamuziki wo muri Tanzania, Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, yahakanye ibyo yise ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba ari mu rukundo n’umunyamidelikazi Hamisa Mobetto wahoze akundana na Diamond Platnumz ndetse bakanabyarana umwana. Abantu batandukanye batangiye kuvuga ko Ali Kiba na Hamisa Mobetto bari mu rukundo nyuma y’uko bagaragaye muri video y’indirimbo uyu […]

Karekezi Olivier yagarutse gutoza muri shampiyona y’u Rwanda nk’umutoza wa Kiyovu

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumvikana na Karekezi Olivier, imusinyisha amasezerano yo kuyibera umutoza mukuru mu myaka ibiri iri imbere. Ni nyuma y’uko impande zombi zari zimaze igihe mu biganiro byatangiye mu kwezi gushize. Amakuru avuga ko amasezerano ya Kiyovu Sports na Karekezi azatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 01 Nyakanga. Imwe mu ngingo ikubiye […]

Imitego bamwe mu b’igitsina gore mu kubika imbehe z’ibikomerezwa byiganjemo abagabo

Muri iki gihe, uw’igitsina gore afatwa nk’umunyembaraga, ufite uruhare runini mu iterambere ry’umuryango ndetse n’igihugu. Gusa hari ibyagaragaye ko hari aho ajya yifashishwa mu kugusha bamwe mu b’igitsina gabo mu mitego. Mu myanya y’ubutegetsi ndetse no zindi mpande z’ubuzima bw’ubwamamare nk’umuziki ndetse n’imikino. Uyu mutego wafashe benshi, usimbuka benshi ndetse hari abafite icyizere gike ko […]

AU yishimiye ifatwa rya Kabuga ugezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa kabiri

Ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, bwatangaje ko bwishimiye ifatwa ry’umunyemari Kaguba Felesiyani ugezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa kabiri, buvuga ko rikwiye kwibutsa ibihugu kongera imbaraga mu guhiga n’abandi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni mu itangazo uyu muryango wasohoye binyuze muri Perezida wa Komisiyo yayo, Moussa Faki Mahamat. Uyu muyobozi yavuze […]

Umuhungu wa Perezida Kagame yahawe umwanya muri Leta

Umuhungu w’imfura wa Perezida w’u Rwanda, Ivan Kagame yagizwe umwe mu bagizwe inama y’ubutegetsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB). Uku guhabwa umwanya k’uyu musore w’imyaka 30 ni umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 18 Gicurasi 2020. Mu bandi bayobozi bashyizweho ni Umuyobozi Mukuru, Itzhak Fisher, Evelyn Kamagaju, Umuyobozi Mukuru Wungirije. Abagize inama y’ubutegetsi: Alice Nkulikiyinka […]

Rusizi: Umwana w’imyaka 13 y’amavuko yapfuye yiyahuye bikekwa ko yiganaga filime

Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 y’amavuko witwaga Kwizera Alfred, wigaga mu wa 6 ku ishuri ribanza ry’uruganda rwa CIMERWA ryitwa l’Educateur mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, yapfuye yiyahuje ikiziriko cy’ihene, bikekwa ko yiganaga filime yakundaga kureba. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shara muri uyu murenge wa Muganza, Ntawukimara Samson, ngo uyu […]

Umunyamakuru yasabye ko abagize uruhare mu kwihisha kwa Kabuga bakurikiranwa by’umwihariko

Umunyamakuru witwa John Allan Namu wo muri Kenya, yavuze ko n’ubwo itabwa muri yombi rya Kabuga Felicien wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryagezweho, n’abamufashije kwihisha iyi myaka yose na bo bakwiye gukurikiranwa bakaburanishwa ukwabo. Kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi nibwo Urwego rwasigariyeho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT rwatangaje ko Kabuga Felicien yafatiwe mu Bufaransa. […]