Rubavu : Ibihangano by’ababumbyi bimaze imyaka 10 byarabuze abakiriya
Abanyamuryango ba Koperative y’ababumbyi ikorera mu murenge wa Nyundo, mu karere ka Rubavu, baravuga ko ibibumbano byabo byiganjemo inkono , imbabura , imitako , vaze n’ibindi byinshi byakozwe mbere y’umwaka wa 2011 ariko kugeza ubu bikaba byarabuze abaguzi. Impamvu zituma ibi bihangano bitagurwa ngo nuko mu gihe akarere kabashyiriragaho iyi Koperative mu mwaka wa 2010 […]
Rucagu yahishuye uko abo mu muryango wa Kabuga bamusabye kumuvuganira kuri perezida Kagame
Rucagu Boniface uri mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, yahishuye ko Kabuga Felesiyani ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahoze ari umuntu mwiza, gusa akaza guhinduka nyuma y’uko yari amaze gushyingira Juvenal Habyarimana. Rucagu ni umwe mu Banyarwanda bake bashoboye gukorera Repubulika ya kabiri, magingo aya bakaba akiri muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Yabaye Perefe […]
Amerika yakumiriye ku butaka bwayo abanyamahanga baturutse muri Brésil
Leta zunze ubumwe za Amerika zakumiriye ku butaka bwazo abanyamahanga bose baturutse muri Brésil bamaze iminsi 14 bahaba. Ni nyuma y’uko bigaragaye ko umubare w’abanduye Coronavirs muri Brésil ukomeje gutumbagira, aho ababarirwa mu 320,000 ari bo banduye kiriya cyorezo, na ho abarenga 22,000 kikaba cyarabishe. Ibi bishyira Brésil ku mwanya wa kabiri ku Isi mu […]
Israel: Minisitiri Benjamin Netanyahu yagejejwe imbere y’urukiko akiri ku ntebe
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Yaruzalemu ejo ku Cyumweru ngo abashe kwisobanura ku byaha aregwa birimo n’ibya ruswa. Minisitiri Netanyahu akaba n’umuyobozi ukomeye mu ishyaka rye rya “Likud” abaye umuyobozi wa mbere mu bakomeye muri iki gihugu ugejejwe imbere y’ubutabera akiri ku ntebe y’ubuyobozi , ashinjwa ibyaha bitatu birimo ruswa, […]
Bisi ya Rayon Sports igiye gutezwa cyamunara
Company icuruza imodoka ya “Akagera Motors”, igiye kugurisha mu cyamunara imodoka nini (Bisi) yari yaragurishije ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’uko iyi kipe inaniwe kwishyura amafaranga yari yarasigaye iyigura. Mu Ugushyingo 2018 ni bwo iyi modoka yamuritswe, nyuma y’uko Rayon Sports yumvikanye n’Akagera kuyigura abarirwa muri 100,000,000Rwf. Mu gikorwa cyo kumurika iyi modoka, Muvunyi Paul […]
Agakiza k’Abanyarwanda ni ubukure bw’umutima
Umunyarwanda ati: “Hakura umutima, imyaka yo ni imibare”. Ha mbere mu muco wacu, ubukure bw’umuntu bwapimwaga n’imigirire ye cyane ko benshi batari bazi no kubara nk’uko tubara ubu ku buryo byari bigoye kubaza umuntu ngo wavutse ryari cyangwa se ufite imyaka ingahe ngo abigusubize nk’uko twe tubikora. Muri iki gihe cyacu, ishingiro ry’igenabikorwa byacu akenshi […]
Ibyorezo byabayeho mu mateka y’Isi bigahitana abantu benshi n’uburyo byagiye bikumirwa-IGICE CYA MBERE
Abahanga bavuga ko inzira ya muntu ari nk’uruziga, cyangwa inzoka yiruma umurizo. N’ubwo ushobora kudahita ubyumva byoroshye, iyo bavuze batya baba bashatse kuvuga ko umuntu avuka, agaca mu nzira ndende y’ubuzima ariko amaherezo akazongera akava ku Isi. Ni uko bigenda, ibyago bikaza mu Isi, bikagenda nyuma bikagaruka, urwo rugendo rukaba nk’uruziga (cycle). Nta muntu wihitiramo […]