Ese gutera inda umukobwa bivuze kumugira umugore?
Muri iki gihe usanga mu bukwe bwinshi bwo gushyingiranwa, hagaragarama abageni b’abakobwa bakunze kuba batwite. Nyamara iyo ugenzuye, uretse kuba barakoze ikosa ryo kuryamana batarabyemererwa bikabaviramo guterana inda, hari ubwo usanga aba baba bagiye gukora ubukwe nta gahunda bigeze bagirana yo kubana. Aha rero ikibazo kibazwa na benshi ni ukwibaza niba iyo umuhungu ateye umukobwa […]
Juliana Kanyomozi yahakanye ibivugwa ko yabyaranye n’umuhungu wa Museveni

Icyamamare mu muziki wa Uganda ndetse no muri Afurika,Juliana Kanyamozi,yahakanye ibihuha byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko umwana aherutse kwibaruka yaba yaramubyaranye n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba. Juliana w’imyaka 39 y’amavuko wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Kibaluma”, aherutse kubyara umwana gusa nyuma yo kuva mu bitaro yabyariyemo yatangaje iyi nkuru nziza mu […]
Imibare ya Covid-19 mu Rwanda: Habonetse abanduye 7 n’uwakize 1

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 27 Gicurasi 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 7 banduye Covid-19 mu bipimo 2059 byafashwe. Abakize iki cyorezo bageze kuri 245 barimo 1 w’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki gihugu ni 346, abantu 101 ni bo bakirwaye.
Isomwa ry’urubanza rw’abasirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu ryimuriwe kuwa Gatanu
Urukiko rwa Gisirikare rwimuriye isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abasirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu,rikaba riteganyijwe kuwa 29 Gicurasi 2020. Abaregwa ni abasirikare batanu bato ari bo Pte Ndayishimiye Patrick, Pte Nishimwe Fidele, Pte Gatete François, Pte Gahirwa John, Pte Twagirimana Theoneste ndetse n’umusivili witwa Ntakaziraho Donat. Mu byaha aba baregwa birimo […]
Ubukangarumbaga bwakozwe mu bahutu mu byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku itariki nk’iyi mu myaka 26 ishize, Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaratangiye guhagarikwa mu bice byinshi ingabo za FPR-Inkotanyi zari zaramaze gufata, gusa hari ibice yari igikorwamo ku buryo byanatumye Leta yayikoraga ikora byose kugira ngo yihutishwe. Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, isobanura ko hagati y’itariki ya 25 n’iya 30 Gicurasi, Leta yari iyobowe […]
Kabuga yavuze ko ibyaha ashinjwa ari ‘Ibinyoma’
Umunyemari Kabuga Felicien uheruka gutabwa muri yombi ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ibyaha ashinjwa byose ari ‘ibinyoma’. Uyu mukambwe ashinjwa ibyaha birindwi byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubwo Kabuga w’imyaka 84 (we avuga ko afite 87) yagezwaga imbere y’urukiko rw’i Paris kuri uyu wa gatatu, yavuze ko […]
Ibiza na Covid-19 byadindije imikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2019/2020 mu Ntara na Kigali
Intara z’igihugu n’Umujyi wa Kigali bitangaza ko ibiza by’imvura byagiye byibasira bimwe mu bice byazo hamwe n’icyorezo cya Covid-19 byabangamiye imikoreshereze y’ingengo y’imari zari zagenewe mu mwaka wa 2019-2020 bigatuma idakoreshwa nk’uko byari byitezwe. Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kabiri aho abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali bamurikiraga abadepite bagize komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu […]
Burundi:Kiliziya Gatulika yemeza ko habayeho ubujura bw’amajwi mu matora
Kiliziya Gatulika ihagarariwe n’Inama nkuru y’Abepisikopi mu gihugu cy’u Burundi (CECAB) ivuga ko amatora ya Perezida aheruka yaranzwe n’inenge zirimo iyibwa ry’amajwi zituma ibyayavuyemo bidashobora kwizerwa ngo bifatwe nk’ukuri. Iyi nama ibi yabigaragaje mu itangazo yaraye isohoye ejo ku wa 26 Gicurasi 2020 aho aba bepisikopi b’i Burundi bavuga ko bohereje indorerezi 2,716 mu makomine […]
Rusizi: Haravugwa ubujura bw’amafaranga muri sitasiyo ya Lisansi ya SP
Umupompisite witwa Ntezimana Maradona ukorera Sitasiyo ya Lisansi ya SP iri mu mujyi wa Rusizi ahahoze Gare mbere y’uko hubakwa inshya, afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe akurikiranyweho ubujura bw’amafaranga y’u Rwanda arenga 1,000,000. Nk’uko amakuru agera kuri Bwiza.com abivuga, ngo mu masaa sita y’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya […]
Nkurunziza Jean Paul wari umuvugizi wa Rayon Sports yeguye
Kuri uyu wa gatatu Nkurunziza Jean Paul wari umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, yeguye ku mirimo ye mu gihe muri iyi kipe havugwamo uruhuri rw’ibibazo. Inkuru y’ubwegure bwa Nkurunziza yemejwe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports, mu kiganiro na Fun Club. Yagize ati”Ni byo Jean Paul yeguye ku mirimo ye. Yabivuze ariko ubuyobozi ntacyo bwari […]