Ibyorezo byadutse mu Isi n’uburyo byakumiriwe, Igice cya Gatatu: Third Plague

Amateka agaragaza ko igihugu cy’u Bushinwa cyagiye cyadukamo ibyorezo byinshi kandi bifite ubukana. Si icyorezo cya corona virusi gusa kiri kubangamira abatuye Isi muri iyi minsi, cyahereye muri iki gihugu kuko no mu mwaka w’1855 higeze kwaduka ikindi cyorezo cyiswe Third Plague, ari cyo cyorezo cy’ibiheri cyo mu rwego rwa gatatu. Iki cyorezo cyabanje kugaragara […]

Amerika: Umwirabura wapfuye atsikamiwe ku gakanu n’umupolisi yateje impagarara

Amagana y’Abanyamerika bigabije imihanda, bamagana urupfu rw’umugabo w’umwirabura wishwe n’umupolisi w’umuzungu amutsikamiye ku gikanu, nk’uko bigaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho yafashwe agaragaza uwo mwirabura witwa George Floyd ataka cyane ubwo yari atsikamiwe n’uwo mupolisi, amutakambira amusaba kumuvaho kuko yavugaga ko adashobora ‘guhumeka’. Byabaye ku mugoroba wo ku wa mbere w’iki cyumweru, muri […]

Abunganira mu mategeko Kabuga Félicien barasaba ko yafungurwa by’agateganyo

Abunganira mu mategeko Kabuga Félicien ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , barasaba ubutabera bw’u Bufaransa kuba bumufunguye by’agateganyo bitewe n’intege nke z’ubusaza. Hashize iminsi 8 Urukiko rusabye aba banyamategeko gutanga impamvu zumvikanisha uburenganzira bwa Kabuga nk’uregwa, nyuma yo gusaba ko yakomeza kuburanishirizwa mu Bufaransa, aho gushyikirizwa Urwego rwa IRMCT (International Residual Mechanism […]

Intambara y’agapfukamunwa irakomeje hagati ya Perezida Trump na Joe Biden

Perezida Donald Trump akomeje kutavuga rumwe n’uwahoze ari Visi Perezida Joe Biden ku bijyanye no kwambara agapfukamunwa mu ruhame aho Trump yabyise “Kwigira mwiza bya gipolitiki” naho Biden we yita Perezida Trump “Umusazi” udashaka gushyira mu bikorwa ingingo isi yose yemeranyijweho. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa Kabiri, Trump yasabye umunyamamuru warumubajije ikibazo kubanza gukuramo agapfukamunwa […]

RDC: Umucamanza wari uyoboye urubanza rwa Vital Kamerhe yapfuye

Me Raphaël Yanyi Ovungu wari uyoboye urubanza rw’abarimo Vital Kamerhe wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 rishyira uwa 27 Gicurasi 2020 muri Kinshasa. Vital Kamerhe ufungiwe muri Gereza Nkuru ya Makala muri Kinshasa kuva tariki ya 8 Mata 2020, na bagenzi […]

Kimenyi Yves yabaye umukinnyi wa kane utandukanye na Rayon Sports

Kimenyi Yves wari umaze umwaka umwe ari umuzamu wa Rayon Sports, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri mukeba wayo, Kiyovu Sports. Kimenyi usanzwe ari n’umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, yari asigaje umwaka umwe muri Rayon Sports, dore ko yari yarayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri akiyijyamo mu mpeshyi y’umwaka ushize nyuma yo kwirukanwa na APR FC. Kiyovu Sports […]

Amateka kuri Hip Hop nyarwanda n’ishwana rya Tuff Gang

Itsinda rya Tuff Gang ni itsinda ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda rwatangiye rukora umuziki mu njyana ya Hip Hop rubasha kwigarurira imitima y’abato n’abakuru.Tuff Gang yatangiye gukora umuziki wayo mu mwaka wa 2008, abasore batanu barimo Jay Polly, Bull Dog, Fire Man, Green Person na P Fla bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise “Umunsi w’Imperuka”. Tuff Gang […]

Amerika irashinja Uburusiya kugira uruhare mu makimbirane yugarije Libya

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirashinja Uburusiya Kohereza indenge z’intambara muri Libia ngo zitere inkunga ya gisirikare ingabo za Jeneri Khalifa Haftar, aho bivugwa ko zifite ibirindiro mu burasirazuba bwa Libya. Amerika ishinja Uburusiya ibi nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya Sergey Lavrov kuwa Kabiri abwiye ingabo za Haftar ko Moscow yabahaye ubufasha […]