Nyuma yo gusinyira akayabo Kimenyi Yves yaba ari kwitegura ubukwe na Miss Muyango

Umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi Kimenyi Yves aritegura gukora ubukwe n’umukobwa bamaze umwaka wose mu munyenga w’urukundo witwa Miss Muyango Claudine wabaye na Nyampinga ubereye amafoto (Miss Photogenic) mu irushanwa rya Nyampinga w’uRwanda 2019. Uyu mukinnyi wari umaze igihe kingana n’umwaka umwe akinira Rayon Sports yatangiye uyu mushinga w’ubukwe nyuma yaho […]
Ibyamamare byatewe agahinda n’urupfu rw’umwirabura wanizwe n’abapolisi
Tariki 25 Gicurasi ni bwo abapolisi bane bo muri Leta ya Minnesota, mu Mujyi wa Minneapolis ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bafashwe amashusho bahohotera bya kinyamaswa umugabo w’umwirabura witwa George Floyd, bamuniga abasaba imbabazi kugeza ashizemo umwuka. Iri hohoterwa ryakoze ku mutima ibyamamare ku Isi byiganjemo abahanzi bagiye ku mbuga nkoranyambaga zabo, bamagana aka […]
Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID19, ubuzima bwarahagaze mu bintu bitandukanye ndetse biragenda bigera no mu madini n’amatorero . Bityo umuntu akaba yavuga ko hazaba impinduka mu mikorere y’amatorero n’amadini cyane ko abantu benshi babonye umwanya wo kwisuzuma no kumenya igikwiriye. Ubu mu madini hari ibintu byinshi byahagaze bitewe n’uko bimwe byagiraga ingengabihe […]
Musanze: Gitifu wa Cyuve n’abo bareganwa kubera gukubita abaturage, urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze , mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicuransi 2020, rutegetse ko uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, uw’akagari ka Kabeza na ba Dasso babiri bo muri uwo murenge baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bafungwa iminsi 30. Iki cyaha cyagizwemo uruhare n’Umunyamabanga nshingwabikorwa […]
Za leta zirashinjwa kuba imbere mu kutubahiriza uburenganzira bw’abana

Marc Dullaert washinze umuryango wa KidsRights uharanira uburenganzira bw’abana yagaragaje ko leta z’ibihugu ubusanzwe zidategura ingengo y’imari ihagije mu gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana burimo kubaho, kwiga, kubarinda gusama no gushakana bakiri bato, kubarinda imirimo ivunanye n’ibindi. Yagaragaje impungenge zihari mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyateye, aho abona ko amahanga agiye gushora igice kinini […]
Kenya: Perezida Kenyatta yashwanye n’umuhungu we bapfa ko yishe gahunda ya guma mu rugo
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Gicurasi, umwe mu bahungu ba Uhuru Kenyata yarenze ku mabwiriza ya guma mu rugo yigira mu birori i Mombasa bituma ashwana na se. Uhuru Kenyatta avuga ko atashoboye kwihanganira umuhungu we ku bw’imyitwarire ye yo kuva mu rugo kuko ishobora gutuma yandura icyorezo cya Covid 19 , gusa […]
Rubavu: Umurambo w’umugabo watoraguwe mu buvumo
Umurambo w’umugabo witwa Kabeba Cyizihira, wo mu kigero cy’imyaka 76 watoraguwe mu buvumo kuwa 27 Gicuransi 2020 nyuma y’iminsi ibiri aburiwe irengero kuva ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 25 Gicuransi. Ibi byabere mu mudugudu wa Bisesero, akagari ka Kirerema, umurenge wa Kanzenze ho mu karere ka Rubavu bikaba bivugwa ko nyakwigendera yahanutse ari kuva […]
Abasirikare ba Uganda barashe aborozi batatu b’aba Karamojong
Ku wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi, abasirikare ba Uganda barashe aborozi batatu bo mu bwoko bw’aba Karamojong, nyuma y’urufaya rw’amasasu rwasakiranyije impande zombi. Karamajong ni ubwoko bw’abantu bivugwa ko bimukiye muri Uganda mu myaka ya 1600 bavuye muri Ethiopia, bakaba batuye mu ntara ya Karamoja iri mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Uganda. Amateka agaragaza […]