Ingabo z’u Burundi ziravugwaho kwifashisha imitwe ya Mai Mai mu kwivuna umwanzi
Ingabo z’u Burundi ziravugwaho kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai mu guhangana n’uwa Red Tabara urwanya ubutegetsi bw’iwabo washinze ibirindiro muri Uvira na Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. SOS Media yatangaje ko yageze muri Fizi na Uvira,iganira na bamwe mu barwanyi b’iyi mitwe yo muri RDC. […]
Rusizi-Rubavu: Abarwayi 11 muri Rusizi batumye na Rubavu ishyirwa mu kato
Nyuma y’uko akarere ka Rusizi kagaragayemo abarwayi ba coronavirus 11,Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye kuwa 02 Kamena yanzuye ko aka karere ndetse n’aka Rubavu bishyizwe mu kato, nta ngendo ziva cyangwa zijya muri utu turere twombi zemewe. Ibi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr Mpunga Tharicise yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na […]
U Rwanda na gereza ya Covid 19
#GumaMuRugo ubeho, niwiha kumangamanga urapfa. Hari ababifashe nka gereza, kubera kumara igihe badakora ibisanzwe muri gahunda zabo za buri munsi. Nyamara imbere ya Covid19 itaragira umuti n’urukingo, kubahiriza kirazira ni rwo rukingo rwa mbere. Ku ngoma ye, mu kinyejana cya 17, umuhanga w’umufaransa Blaise Pascal yarabivuze arabizira ! « Ibyago byose by’abantu biva ku kutamenya […]
Covid-19 : Nihashimwe Imana na Perezida Kagame
Akanyamuneza ni kose ku bamotari bakorera hirya no hino mu gihugu, bishimira icyemezo Guverinoma y’u Rwanda yafashe cyo gukomorera moto zitwara abagenzi kongera gukora nyuma y’iminsi 74 nta mu motari utwara umugenzi. Mu ijoro ryakeye ni bwo Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafashe umwanzuro uvuga ko moto […]
Raporo ya WPR yagaragaje ko ibihugu by’Afurika byiganjemo umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika-Urutonde
Raporo yashyizwe hanze na World Population Review igaragaza ko 86.3% by’urubyiruko ku isi rufite nibura imyaka 15 ruba ruzi gusoma no kwandika. Muri aba 90% ni ab’igitsina gabo bafite imyaka 15 kuzamura naho ab’igitsina gore bakaba ari 82.7% ni mu gihe ibihugu byateye imbere usanga 99.2% by’urubyiruko rufite imyaka nk’iyi baba bazi gusoma no kwandika. […]
Tanzania: Umujura yasinziriye mu modoka agiye kuyisahura nyuma yo kwiba mu nzu [Amafoto]

Mu gihugu cya Tanzania, umujura witwa Suleiman Dauda uzwi ku izina rya Kiboko, yinjiye mu nzu y’umunyamakuru wa ITV, Farouk Karim mu mpera z’icyumweru gishize yiba imyambaro n’inkweto arangije yinjira mu modoka na yo agiye kuyibamo bimwe mu bikoresho biza kurangira ibitotsi bimufatiyemo araryama. Mu kiganiro yagiranye na The Guardian Digital, Farouk yavuze ko nta […]
Tariki ya 03 Kamena: Ibihangange byaravutse – ibyaranze uyu munsi mu mateka
Ku isi yose hari ibintu bitandukanye byabaye ku munsi nk’uyu haba ku bantu babaye ibyamamare no ku bihugu. Hari kuwa 03 Kamena 1940 u Budage bwateye igisasu mu bufaransa mu mujyi wa Paris gihitana abaturage b’abasivile harimo n’abanyeshuri. Ku munsi nk’uyu kandi hari 1943 ubwo mu ntambara y’isi ya kabiri ubwo indege z’abanazi ziri hagati […]
Leta ya Tanzania ivuga ko nta mpunzi y’umurundi izongera kwakira ahubwo ko n’abo ifite bazabacyura
Leta ya Tanzania yavuze ko impunzi z’abarundi itazongera kuzemerera guhungira muri Tanzania, inasonanura neza ko izagirana ibiganiro n’igihugu cy’u Burundi ndetse n’amashyirahamwe agenga impunzi ku isi bakiga ku buryo bwakoreshwa mu gucyura impunzi z’abarundi zikiri muri Tanzania. Ibi byagarutsweho na Guverineri w’intara ya Kigoma Emmanuel Maganga mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho yavugaga ku ngamba Tanzania […]
Uganda yangiye impunzi z’Abanyekongo zirenga 10,000 kwinjira ku butaka bwayo
Uganda yanze ko impunzi z’abanye Congo zirenga 10,000 zinjira ku butaka bwayo. Ibi byabaye kuva aho imirwano y’amoko abiri yatangiraga kubera mu Majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Daily Monitor ivuga ko imirwano yatangiye tariki ya 24 Gicurasi uyu mwaka, ikaba iri gushyamiranya abaturage bo mu bwoko bw’Aba Luru n’Aba Lendu baturuka mu bice […]
Floyd Mayweather yemeye kuzishyura ibizagenda mu ishyingurwa rya George Floyd
Icyamamare mu mikino w’iteramakofe Floyd Mayweather, yiyemeje kuzishyura buri kimwe cyose kigendanye n’ishyingurwa ndetse n’ikiriyo nya George Floyd uherutse kwitaba Imana yishwe n’umupolisi w’umuzungu muri Minnesota ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa Mayweather Promotions Leonard Ellerbe, wavuze ko ibizasabwa byose mu muhango wo guherekeza George Floyd azabitanga nk’inkunga ye […]