Rusizi yabonetsemo abandi bantu 13 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 4 Kamena 2020 yatangaje mu Karere ka Rusizi habonetsemo abandi bantu 13 banduye icyorezo cya Covi-19 mu bipimo 1369 byafashwe. Abakize iki cyorezo bageze kuri 280 barimo 9 b’uyu munsi. Abarwayi banduye bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa. Akarere ka Rusizi kugarijwe n’iki cyorezo muri uku kwezi […]
Gen. Evariste Ndayishimiye yemejwe burundu nka Perezida w’u Burundi
Urukiko rurengera iremezo ry’itegeko nshinga mu Burundi, rwemeje Général Major Ndayishimiye Evariste nka Perezida mushya w’iki gihugu, nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 20 Gicurasi. Uru rukiko kandi rwanemeje ko ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Evariste Ndayishimiye ari ryo ryatsinze amatora y’abagize inteko ishinga amategeko, ndetse n’ay’abayobozi b’amakomini agize u Burundi. Ibyavuye mu […]
Huye: Padiri n’abo yasezeranyaga batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza ya Covid-19
None tariki ya 04 Kamena , mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Rusatira kuri paruwasi ya Kiruhura , hari abantu batawe muri yombi barimo umukwe n’umugeni ndetse n’umupadiri wabasezeranyaga kubera kurenga ku mabwiriza ya Covid19. Bivugwa ko umuhungu witwa SIBOMANA Pascal yari yarasezeranye mu murenge mbere y’uko Coronavirus igera mu Rwanda , imaze kuhagera […]
Rusizi: Abaturage bari bazindukiye mu mirimo mu mujyi bawukuwemo shishi itabona
Saa yine z’igitondo zo kuri uyu wa kane tariki 4 Kamena 2020 ni bwo abari mu mujyi wa Rusizi mu mirimo itandukanye irimo n’ubucuruzi bagiye kubona bakabona abapolisi benshi bawugezemo bababwira kuwuvamo byihuse, bidatinze hakoreshwa n’indangururamajwi babwirwa kwihutira kuwuvamo, bamwe batangira gukeka ko intandaro ari umukarani Imbangukiragutabara yatwaye akekwaho COVID-19. Bamwe bavuze ko uyu mukarani […]
Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda, ishyira umuvuduko mu kwihutisha Jenoside
Ku itariki 4 Kamena 1994, Guverinoma ya KAMBANDA yagaragaje mu nama ya Guverinoma ko ingabo zayo zari hafi gutakaza Umujyi wa Gitarama nyuma y’ifatwa rya Kabgayi. Mu nama ya ba Minisitiri be yabaye uwo munsi ndetse n’izakurikiyeho hemejwe ibikorwa byo kongera intwaro mu nterahamwe, gukaza ubugenzuzi bw’uburyo amabwiriza ya auto-défense civile akorwa no gukomeza gushakisha […]
Musanze: Umugabo yishe mugenzi we amushinja kuryamana n’umugore we
Mu murenge wa Muko ho mu karere ka Musanze,umugabo witwa Bernard Habimana wari usanzwe ari umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake(Youth Volunteers) yishwe atemaguwe mu gaco yatezwe ari gutaha ku mugoroba wo kuwa 03 Kamena 2020. Ibi byabereye mu mudugudu wa Kabere,akagari ka Coko,mu murenge wa Muko aho Habimana w’imyaka 33 y’amavuko yari atuye na Nyirazaninka bashakanye. […]
Umuyobozi Mukuru mu gisirikare cy’Amerika yabwiye Perezida Trump ko nta ngabo bateze kohereza mu mihanda
Umunyambanga wa leta muri Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mark Esper yavuguruje Perezida Donald Trump ku mwanzuro yari yafashe wo gushyira abasirikare mu muhanda ngo bahagarike abakomeje kwigaragambya nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe n’abapolisi bo muri Leta ya Minnesota. Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press kivuga ko mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu nyubako […]
Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ubujurire bw’u Burundi ku itorwa rya Martin Ngoga
Urukiko rw’umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC J-Court), rwatesheje agaciro ubujurire bwa Leta y’u Burundi bw’uko umuyobozi w’inteko y’uyu muryango, Martin Ngoga, yatowe mu buryo budakurikije amategeko. Mu mwaka ushize, Leta y’u Burundi yari yatanze ikirego muri ruriya rukiko, ivuga ko mu Kuboza kwa 2017, Umunyarwanda Martin Ngoga yatorewe kuyobora inteko ya EALA, nyamara abahagarariye […]
Gen. Muhoozi yifuza ko Perezida Kagame na Museveni bakubakirwa ibibumbano nk’intwari

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa 4 Kamena 2020, yatangaje icyifuzo cye cyo kubakira abarimo Perezida Kagame ibibumbano mu mijyi itandukanye y’u Rwanda na Uganda. Gen. Muhoozi yifashishije urubuga rwa Twitter, yavuze ku butwari bwa se, Gen. Museveni, se wabo Gen. Salim Saleh, Gen. Fred Rwigema na Gen. Paul […]
Habaye inama ihuza u Rwanda na Uganda-Amafoto

Aka kanya hari kuba ibiganiro bya Komisiyo igizwe n’abaminisitiri n’abanyamabanga ba leta z’u Rwanda na Uganda ishinzwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda yo ku wa 21 Kanama 2019, agamije kuzahura umubano w’ibi bihugu byombi. Iyi komisiyo igizwe n’amatsinda abiri; rimwe rituruka mu Rwanda rihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr.Vincent Biruta, irituruka muri Uganda […]