Rubavu: Ushinzwe amashuri yisumbuye, Gitifu w’Umurenge n’abandi 2 bahagaritswe igihe kitazwi

Nturano Eustache wari umukozi ushinzwe amashuri yisumbuye na TVET mu Karere ka Rubavu, Ugirabino Elisaphan wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Ngirabatware Etienne wari ushinzwe imibereho myiza muri Mudende na Dushimimana Diogene wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyundo muri Mudende bahagaritswe kuri izi inshingano mu gihe kitazwi bitewe n’amakosa bakurikiranweho. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije […]
Abakozi b’uruganda rw’amata rwa ‘Haji’ bose bavuye mu kato, rwongera gufungura
Abakozi 29 b’uruganda rwa ‘Haji’ rutunganyiriza amata mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ndetse na nyirarwo, Havugimana Saidi bavuye mu kato ka Covid-19 kuri uyu wa 8 Kamena 2020. Nyir’uruganda (Entreprise) Havugimana uzwi nka ‘Haji’ yatangarije bwiza.com ko koko bavuye mu kato, muri site y’ishuri ry’ubumenyi rya Nyanza, ESN (Ecôle des Sciences de […]
Rusizi yabonetsemo abandi bantu 12 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 8 Kamena 2020 yatangaje mu Karere ka Rusizi hagaragaye abantu 12 banduye icyorezo cya Covi-19 mu bipimo 1928 byafashwe. Abakize iki cyorezo bageze kuri 297 barimo 7 b’uyu munsi. Abarwayi banduye bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwe. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki gihugu ni […]
Uganda yasabye u Rwanda kutihutira guhitana ubuzima bw’abantu
Leta y’u Rwanda kuri uyu wa mbere, yashyikirije iya Uganda umurambo wa Sydney Muhereza, umuturage wayo uheruka kurasirwa mu murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, isabwa kutihutira guhitana ubuzima bw’abantu. Ku wa mbere w’icyumweru gishize ni bwo abashinzwe umutekano b’u Rwanda barashe Muhereza ukomoka ahitwa Kahogo ho mu karere ka Kabale, nyuma yo kwinjiza […]
Musanze: Umukobwa wakubiswe na ba gitifu na DASSO yagerageje kwiyahuza ‘Tiyoda’

Umukobwa witwa Nyirangaruye Uwineza Clarisse ubarizwa mu Mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze wakubiswe na Sebashotsi Jean Paul wari Gitifu w’uyu murenge, Tuyisabimana Jean Léonidas wari uw’aka Kagari ndetse na ba DASSO babiri: Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain yagerageje kwiyahuza imiti yica udukoko irimo Thiodan (Tiyoda) Imana […]
Icyiciro cya mbere cy’Abanyarwanda bari bafungiwe muri Uganda cyageze mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere icyiciro cya mbere kigizwe n’Abanyarwanda 29 muri 130 Uganda iherutse gutangaza ko igiye gufungura cyageze mu Rwanda kinyuze ku mupaka wa Kagitumba. Umwanzuro wo gufungura Abanyarwanda bamaze igihe bafungiwe muri Uganda watangajwe ku itariki 04 Kamena 2020 mu nama yahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda zishinzwe gusuzuma ishyirwa […]
Platini yasohoye indirimbo ininura abakobwa barutisha urukundo ibya Mirenge
Umuhanzi Nemeye Platini [P] wahoze mu tsinda ry’umuziki rya Dream Boys, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Veronika” yumvikanamo kuninura abakobwa bakunda abagabo bafite ifaranga bagasiga ababahaye urukundo ruzima Iyi ndirimbo yise Veronika yumvikanamo inkuru y’umusore wabenzwe n’ubumukobwa bakundanaga agasanga umugabo ufite amafaranga, ariko akaza kumuhinduka, bikarangira abuze epfo na ruguru. Mu bitekerezo abamaze kureba […]
Rusizi: Hari abamotari bafashwe n’ihungabana bakimara kumva ko kujya mu muhanda bihagaze

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu karere ka Rusizi burabatabariza buvuga ko bafite imibereho mibi cyane isa n’idakurikiranirwa hafi n’ubuyobozi kuko n’imfashanyo y’ibiribwa itabageraho, ubwo bari biteze gusubira mu muhanda ku wa 1 Kamena bakabwirwa ko bidashoboka kubera ubwandu bushya bwagaragaye muri aka karere bamwe muri bo bafashwe n’ihungabana rikomeye. Mu kiganiro na Bwiza.com, umuyobozi w’iri […]
Ruhango: Umugabo w’imyaka 60 yapfiriye mu kabari
Amakuru agera kuri bwiza.com, nay’urupfu rw’umugabo w’imyaka 67 witwa Munyankindi Leopard , wo mu karere ka Ruhango , mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Buhoro, mu mudugudu wa Nyangandika , wapfiriye mu kabari mu saha ya Saa tatu z’ijoro ubwo yari agiye gufata icyo kunywa. Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’akarere mu kiganiro yagiranye na […]
Menya ibikorwa 10 byo gucana inyuma abashakanye bakora batabizi
Igihe cyose abashakanye baba bumva ko buri wese yakwiharira undi nta kindi cyangwa undi muntu ku ruhande amubangikanyije na we, ibizwi nko gucana inyuma. Gucana inyuma ku bashakanye bizwi ko bibaho iyo umugabo akundanye cyangwa akaryamana n’undi mugore cyangwa umugore akaryamana n’undi mugabo batashakanye. N’ubwo iki gisobanuro ari cyo gifatwa nk’ihame ariko hari ibindi bikorwa […]