Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020, umunyapolitiki akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yasabiye abakora umwuga w’ubwarimu ko bashyirirwaho isoko ryihariye bahahiraho ndetse bakanongezwa umushahara kuko uwo baherutse kongezwa ntacyo wigeze uzamura ku bushobozi bwabo. Dr Frank Habineza yabisabye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite ubwo […]
Rwanda: Hagaragaye abantu 16 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 12 Kamena 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 16 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 1584 byafashwe. Abakize iki cyorezo bageze kuri 321 barimo 8 b’uyu munsi. Abarwayi bashya bagaragaye muri Rusizi, abandi ni Abanyarwanda batashye. Bashyizwe mu kato n’abo bahuye bakurikiranwe. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri […]
Pierre Nkurunziza yapfuye ICC imugera amajanja
Urupfu rwa Perezida Nkurunziza rusa n’urumugobotoye inkiko nka ICC zari zirekereje nyuma y’uko mu mwaka wa 2017, Leta y’u Burundi yivanye mu bihugu bigize uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha nyamara rwo rugatangaza ko ibyo ntacyo bihindura ku mwanzuro rwafashe wo gukora iperereza ry’ibyaha byakozwe icyo gihugu kikiri mu banyamuryango. Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye amaze imyaka 15 […]
U Bufaransa bwatanze uburenganzira bwo kureba mu inyandiko za François Mitterand zivuga ku Rwanda
Ubutabera bwo mu Bufaransa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena, bwemereye umushakashatsi François Graner kugera mu bubiko burimo inyandiko zivuga ku Rwanda za François Mitterrand wayoboraga icyo gihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena, ni bwo ubusabe bwa François Graner wari umaze imyaka itanu asaba kwemererwa […]
Burundi: Hanzuwe ko nta Perezida w’inzibacyuho ukenewe
Urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga mu gihugu cy’u Burundi, rwemeje ko nta Perezida w’inzibacyuho ukenewe wo gusimbura Pierre Nkurunziza uheruka kwitaba Imana, mu gihe igihugu gifite Perezida uheruka gutorwa. Ni amakuru amaze gutangazwa na Amb. Willy Nyamitwe wahoze ari umujyanama wa Perezida Nkurunziza, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ni nyuma y’uko abagize Guverinoma […]
Abasirikare babiri ba RDF bafunzwe bazira guhohotera abaturage b’i Bugesera
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangaje ko hari abasirikare babiri bacyo bafunzwe kuva ku wa gatatatu tariki ya 10 Kamena, kubera imyitwarire mibi bagaragaje imbere y’abaturage bo mu mudugudu wa Rugarama, mu kagari ka Nyamata, mu murenge wa Nyamata w’akarere ka Bugesera. Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere ari bwo bariya basirikare babiri […]
Uruhare rwa Nyiramasuhuko Pauline mu ishyirwa mu bikorwa rya “Auto-defense civile” i Butare avuka
Mu gihe Guverinoma y’abicanyi yarimo itsindwa ku rugamba, yakoze uko ishoboye kugira ngo yihutishe ubwicanyi mu turere yagenzuraga, uugira ngo bigerweho vuba, Jean Kambanda yashinze buri mu Minisitiri akarere yagombaga gukurikirana akagenzura ko Abatutsi batsembwa nkuko byari byarateguwe. Guverinoma y’abicanyi yakajije ingamba zo gutsemba Abatutsi ishyiraho za komite zari zishinzwe ubwo bwicanyi, bihereye mu guhisha […]
Mu mafoto: Ibitaramo 10 byitabiriwe n’abantu benshi mu mateka y’Isi

Kuva kera mu mateka imibereho ya muntu ku isi yagiye irangwa no kwidagadura nka kimwe mu bice bigize ubuzima bwa muntu. Mu bihugu bitandukanye byo ku isi hagiye habera ibitaramo by’imyidagaduro, bimwe muri byo bikaba byarasigaye mu mitwe y’abantu bitewe n’imbaga y’abantu babyitabiriye n’uburyo byabasusurukije. Ibi ni ibitaramo 10 byabayeho mu mateka y’isi bigahuruza imbaga […]
Abadipolomate n’abaganga baravuga ko perezida Nkurunziza yaba yarishwe na Covid-19
Guverinoma y’u Burundi tariki ya 9 Kamena 2020 yatangaje ko Pierre Nkurunziza wari Perezida w’iki gihugu yishwe n’indwara y’umutima mu bitaro ya Karuzi tariki ya 8 Kamena. Ni amakuru yakiranwe agahinda ku bantu benshi biganjemo Abarundi bitewe n’uburyo urupfu rwa Nkurunziza w’imyaka 55 y’amavuko rwari rutunguranye. Muri ako gahinda kandi habayeho kwibaza niba koko ari […]
Sudani y’Epfo: Abajenerali 30 bamaze gupfa mu kwezi kumwe
Igihugu cya Sudani y’Epfo mu gihe cy’ukwezi kumwe, kimaze gupfusha abasirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali 30 ndetse n’abandi bayobozi bakomeye barimo uwahoze akuriye ubutabera, umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ndetse n’abarezi bakomeye batandukanye. Nko mu minsi 10 kuva ku wa 13 Gicurasi, abategetsi bakomeye muri iki gihugu barimo na Lt. Gen Nuor […]