Young SC ya Haruna yakase myugariro wayo Tsh1,000,000 imuziza gukandagira umukinnyi wa JKT

Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania ikinamo Abanyarwanda babiri, Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick Papy, yamaze gufatira ibihano Lamine Moro ukina mu bwugarizi bwayo imuziza gukubita umugeri Mwinyi Kazimoto ukinira ikipe ya JKT Tanzania. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu Yanga na JKT zari zahuriye mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ya […]

Rwanda: Hagaragaye abantu 3 banduye Covid-19

img-20200617-wa0026.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 17 Kamena 2020 yatangaje ko hagaragaye abandi bantu 3 banduye Covid-19 mu bipimo 2508 byafashwe. Abamaze gukira iki cyorezo bagumye kuri 347 barimo 9 b’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki gihugu ni 638 abantu 290 ni bo bakirwaye. Abishwe nacyo ni babiri barimo umushoferi […]

Nyaruguru: Undi muyobozi mu biro by’Akarere yatawe muri yombi

Umukozi Ushinzwe Ubuzima mu biro by’Akarere ka Nyaruguru, Uzarazi Evode yatawe muri yombi kuri uyu wa 17 Kamena 2020 akurikiranweho ibyaha birimo kwakira ruswa no gutanga cyangwa kwakira indonke. Ni nyuma y’aho na bagenzi be babiri baherutse gutabwa muri yombi. Tariki ya 12 Kamena ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga […]

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya Afurika n’u Bushinwa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, yitabiriye inama idasanzwe y’umugabane wa Afurika n’u Bushinwa yari igamije kureba uko impande zombi zafatanya guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Ni inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yari iyobowe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, uwa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa unayobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe cyo kimwe […]

Amakipe atatu arimo Rayon Sports arashaka myugariro wahoze muri APR FC

Amakipe yo mu kiciro cya mbere hano mu Rwanda arimo AS Kigali, Kiyovu Sports na Rayon Sports, arashaka myugariro Rukundo Denis wanyuze muri APR FC nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ry’iwabo muri Uganda. Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo (ahazwi nko kuri kabiri), kuri ubu akinira ikipe ya Police FC yo mu kiciro cya mbere muri […]

Nyamasheke: Umugabo yapfuye yiyahuye kuko umugore yamwimye 500 RWF yo kujyana mu kabari

Nsanzimana Pascal wo mu Mudugudu wa Bururi, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke bamusanze mu cyumba araramo yiyahuje ikiziriko cy’ihene nyuma y’amakimbirane yari amaze kugirana n’umugore we, aho yamwatse amafaranga y’u Rwanda 500 yo kujyana mu kabari, ntayamuhe. Ngo Nsanzimana w’imyaka 35 y’amavuko yasabye umugore we aya mafaranga, amubwira ko ari […]

Uko inama ya Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari Inyenzi ikajya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa

Ubutwari bw’Abatutsi bo mu Bisesero bumaze kumenyekana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 1994, Abasesero bahanganye n’ibitero by’Interahamwe igihe kirenze amezi abiri kugeza ubwo Inama ya Guverinoma ya KAMBANDA ishyira icyo kibazo ku byagombaga kwigwaho mu nama yo ku wa 17 Kamena 1994. Hafashwe icyemezo cyo koherezayo abasirikare n’umubare munini w’Interahamwe kugira ngo bice […]

Mu bihe by’intambara, abana ni bo bapfa ari benshi kurusha abarwanyi

Muri ibi gihe, 90% y’abantu bahitanwa n’intambara zibera ku Isi ni abaturage b’abasivili. Abenshi muri abo ni abagore n’abana. Ibi bitandukanye n’intambara zo hambere (mu myaka 50 ishize), aho abahitanwaga nazo, abasaga 90% babaga ari abarwanyi cyangwa abafitanye isano nayo ku buryo butaziguye. Nk’uko icyegeranyo cy’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana (Save The Children) cyasohotse mu […]

Burundi: Hari abayobozi bafite ubwoba ko bazicwa n’abambari ba CNDD-FDD

Bamwe mu bayobozi bo ku rwego rw’umurenge wa Nyange-Bushaza uherereye muri Komini ya Kirundo mu Ntara ya Kirundo, bavuga ko bafite impungenge ku mutekano w’ubuzima bwabo, ngo kuko hari abayobozi bo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi bababwira ko bazabica. Abavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo barimo uwitwa Chantal Nahimana na Jean-Bosco Nahiyayezu. […]

Abasirikare 20 b’u Buhinde baguye mu ntambara y’amabuye n’inkoni yabasakiranyije n’ab’u Bushinwa

Leta y’u Buhinde yatangaje ko abasirikare 20 bayo bitabye Imana, nyuma y’intambara y’amabuye n’inkoni yabasakiranyije n’ab’u Bushinwa ahitwa Ladakh, agace gaherereye mu karere ka Kashmir ibihugu byombi bimaze igihe bipfa. Urupfu rwa bariya basirikare b’Abahinde rwaje rukurikira umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’iki gihugu n’Ubushinwa, by’umwihariko mu myaka 45 bikaba ari ubwa mbere ubushyamirane bw’ibihugu […]