Rusizi, Rusumo na Kigali habonetse abantu 26 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 21 Kamena 2020 yatangaje ko mu Karere ka Rusizi, ku mupaka wa Rusumo no mu mujyi wa Kigali hagaragaye abantu 26 banduye Covid-19 mu bipimo 3252 byafashwe. Muri Rusizi habonetse abarwayi 18, i Rusumo haboneka 2, na ho muri Kigali haboneka abarwayi 8. Abamaze gukira iki cyorezo bagumye […]
Rusizi: Imfubyi zibana zashyikirijwe amaradiyo azifasha kwiga mu biruhuko
Mu gihe abandi bana bakurikirana amasomo mu biruhuko ku maradiyo no ku mateleviziyo iwabo mu ngo mu rwego rwo gukomeza kwihugura mu masomo basanzwe biga ku mashuri, binajyanye na gahunda yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, imiryango 40 y’imfubyi zibana mu karere ka Rusizi yashyikirijwe amaradiyo 60 n’umuryango Strive Foundation kugira ngo nazo zijye ziyakurikirana nta […]
Kayonza: Umugabo ukekwaho kwica umugore mu 2011 yafashwe yarahinduye amazina
Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, umugabo witwa Mbyayingabo yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kubera amakuru yatanzwe y’uko yishe umugore we agahungira mu murenge wa Kabarondo, akaba yakoreraga ubucuruzi mu isoko rya Kabarondo riri mu Karere ka Kayonza. Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage batuye mu kagari ka Cyabajwa ni uko uyu mugabo Mbyayingabo hashize […]
Sudani y’Epfo yafatiwe ibihano izira kudatanga umusanzu muri AU
Igihugu cya Sudani y’Epfo cyamaze gufatirwa ibihano n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, kizira kuba kimaze imyaka itatu kidatanga umusanzu wacyo muri uyu muryango. Iki gihugu cyo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) cyahanishijwe kutazongera kwitabira inama z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) mu gihe cyose kizaba kitaratanga ibirarane by’umusanzu w’imyaka itatu ungana na $9,191,234.4. […]
Afurika yaba ikwiriye kwicuza ko itagikolonizwa?
Afurika yakolonijwe n’ibihugu by’i Burayi hagati y’imyaka y’1870 n’1970. Kuva icyo gihe kugeza ubu, hari abumva ko ubukoloni bwari bukwiye gukomeza kuri uyu mugabane ufatwa nk’insina ngufi bitewe n’ubushobozi buke ibihugu byawo bifite mu bukungu. Turifashisha inyandiko ya Boris Johnson wahoze ari umwanditsi w’ikinyamakuru The Spectators mu 2002. Uyu musaza ni Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza […]
Ku munsi nk’uyu mu 1813: Menya uko byagendekeye ingabo z’u Bufaransa muri Espagne
Hari ku munsi nk’uyu ubwo uruhande rw’ingabo z’ibihugu nk’u Bwongereza, Portugal, na Espagne zari ziyobowe n’Umwongereza, Gen. Arthur Wellesley zakubise inshuro Abafaransa ahitwa Victoria muri Espagne bishyira akadomo ku ntambara yiswe Peninsular War. Nyuma y’uko umwami w’u Bufaransa, Napoleon Bonaparte yaherukaga gutera Portugal yahise akurikizaho Espagne kuko yari yarihaye intego yo kuzenguruka Uburayi bwose. Iki […]
Coronavirus ikomeje gushinga imizi mu bihugu bya EAC
Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gushinga imizi muri bimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aho ku munsi w’ejo gusa abageze ku 185 habonetse mu bihugu bitatu gusa. Mu bihugu bikomeje kugaragaramo umubare munini w’abanduye covid-19 harimo Kenya aho ku munsi w’ejo gusa hagaragaye abanduye 104 mu bipimo 2,820 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura bose […]
Burundi: Igikombe cya shampiyona cyabonye nyiracyo
Ikipe ya Le Messager Ngozi yo mu gihugu cy’u Burundi, yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona y’iki gihugu ku ncuro ya kabiri mu mateka yayo, nyuma yo kunyagira Inter Star ibitego 3-0. Hari mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’ikiciro cya mu Burundi ibura umunsi umwe w’imikino igasozwa. Ibitego bya Olivier Bayizere ku munota wa […]