Ibigomba gukorwa muri Kiliziya kugira ngo amasengesho akomorerwe-Musenyeri Rukamba

Mu itangazo ryo kuri uyu wa 22 Kamena 2020,ryashyizweho umukono n’umushumba wa Diyoseze ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba yatangaje ko abagomba kujya mu misa bagomba kwibaruza mbere ndetse abagize korali bakaba babiri n’umucuranzi, nk’ingamba zimwe zakwibandwaho mu gihe ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byaba bidohoreye insengero n’amatorero kongera guterana. Muri […]

Uganda: Bobi Wine yashinje Museveni gufata Abagande nk’ibicucu

Umudepite Robert Kyagukanyi uzwi cyane nka Bobi Wine yamaganye gahunda ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Uganda y’uko hakwifashishwa ikoranabuhanga mu bikorwa birebana n’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, avuga ko Perezida Museveni ari we uri inyuma yayo. Kuri uyu wa mbere uyu munya Politiki ukuriye ihuriro […]

Mu turere tune na Kigali habonetse abantu 59 banduye Covid-19

img-20200622-wa0018.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 22 Kamena 2020 yatangaje ko mu turere tune no mu mujyi wa Kigali hagaragaye abantu 59 banduye Covid-19 mu bipimo 2287 byafashwe. Mu karere ka Kirehe habonetse abarwayi 33, muri Rusizi ni 12, Nyamasheke ni 4, Rubavu ni 3 naho mu mujyi wa Kigali ni 7. Abamaze gukira […]

Imyitwarire ya Sunny itumye atandukana n’umukunzi we bari hafi kurushinga

screenshot_20200622-200755_1592849326720.jpg

Nyuma y’amashusho y’urukozasoni umuhanzikazi Sunny Dorcas yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, umukunzi we Sibomana Emmanuel wamenyekanye mu ikinamico ‘Urunana’ nka Patrick yahisemo gutandukana na we. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Ukwezi TV, Sibomana yavuze ko yababajwe cyane n’igikorwa cy’urukozasoni uwari umukunzi we yakoze kugeza ubwo yambaye ubusa imbere y’imbaga y’abamukurikira. Yagize ati: “Ibyo Sunny […]

Miliyari 1275.9 frw z’inkunga n’inguzanyo by’amahanga mu bigize ingengo y’Imari ya 2020/2021

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa 22 Kamena 2020 yatangarije imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ko mu ngengo y’imari igihugu kizakoresha mu mwaka wa 2020/2021 hazaba harimo miliyari 492.5 z’inkunga z’amahanga naho miliyari 783.4 zikaba inguzanyo, igiteranyo cyayo kingana na miliyari 1275.9 frw Muri rusange ingengo y’imari ya 2020/2021 izaba ingana na […]

Nyarugenge: Imihango yo gufata irembo, gusaba no gukwa yahagaritswe

Nyuma y’ubugenzuzi bugamije kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bwakozwe ejo,hafashwe ingamba zitandukanye zirimo n’o guhagarika imihango yo gufata irembo, gusaba no gukwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus. Ubu bugenzuzi bwakozwe n’amatsinda 4 yageze mu duce dutandukanye tugize Umujyi wa Kigali, bukurikirwa n’inama yayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, […]

Rubavu: Umuyobozi washinjwaga ruswa y’igitsina yafunguwe nyuma yo kugaragara ko yabeshyewe

Ntahomvukiye Theoneste uhagarariye umuryango wa RPF Inkotanyi mu Murenge wa Cyanzarwe w’Akarere ka Rubavu wari waratawe muri yombi akurikiranweho ruswa y’amafaranga n’iy’igitsina, ku wa 19 Kamena 2020 yarafunguwe nyuma y’aho urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rusanze yarabeshyewe. Ubwo yatabwaga muri yombi byavuzwe ko yafatiwe mu cyuho mu murenge wa Rubavu, akagari ka Byahi amaze kwakira ruswa […]

Itangizwa rya ‘OperasiyoTurquoise’ y’Abafaransa bari baje gutabara ingabo za guverinoma y’abicanyi

Kuva muri Mata 1994, FPR yiyemeje kurwanya Jenoside, irwana inkundura na Guverinoma y abicanyi, bituma irokora ubuzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bagiye kwicwa. Mu gihe cya Jenoside, abasirikare ba Guverinoma y’abicanyi barimo batsindwa ku rugamba, bitabazaga buri gihe igihugu cy’Ubufaransa kugira ngo kibafashe. Guverinoma y’abicanyi yabonaga operasiyo Turquoise nk’igisubizo kubyo yifuzaga, n’Ubufaransa bukayibonamo uburyo bwo […]

Ibi ni byo ubuzwa gukorera umugore wawe n’ubwo waba umukunda cyane

Wowe n’umugore wawe murakundana cyane ndetse wumva wakora igishoboka cyose kugira ngo umushimishe. Gusa ibi bikurikira ntugerageza kubikora kugira ngo yishime: Gukora icyaha ku bwe Ukunda umugore wawe? Wifuza kumuha ikintu cyamushimisha ariko ukaba udafite ubushobozi bwo kukibona? Ntabwo ibyiza ari uko wajya kucyiba cyangwa kwiba amafaranga yo kukigura. Niba agukunda by’ukuri, azamenya ko ari […]

Minisitiri Ndagijimana arageza ku Nteko ishinga amategeko Ingengo y’Imari ya 2020/2021

Kuri uyu Mbere tariki 22 Kamena 2020, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda (MINECOFIN) yatangaje ko iramurika ku mugaragaro ingengo y’imari igihugu kizakoresha mu mwaka wa 2020-2021. Ni igikorwa kiraza kubera mu nteko ishinga amategeko ku isaaha ya saa Cyenda zuzuye (3h00’), aho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ariwe uraza kuba amurikira abadepite n’abasenateri umushinga […]