Ni nde ukwiriye kuryozwa iyimurwa ry’abanyeshuri batatsinze?
Umwiherero w’abayobozi bakuru wa 17 wabaye kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2020 wafatiwemo ibyemezo birimo guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze uzwi nka ‘Promotion Automatique’, hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi. Nyuma y’amezi ane, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yagize ati : “Umwarimu uzongera kwimura umunyeshuri utaratsinze neza, azajya abihanirwa.” Iri jambo ryatumye abenshi […]
RDC: Inyeshyamba za ADF zo muri Uganda zishe abasivile 19
Ibitero Inyeshyamba za ADF zagabye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’icyumweru gishize, byaguyemo abantu 19 nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri kiriya gihugu. Mu bishwe harimo abantu icyenda bashimuswe na ziriya nyeshyamba ku wa gatanu w’icyumweru gishize, mbere y’uko imirambo yabo iboneka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ejo ku cyumweru. Ni […]
Abamotari banduye Covid-19 babonetse muri Kigali bateye impungenge -RBC
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko mu barwayi 26 ba Coronavirus babonetse kuri iki Cyumweru harimo abamotari babiri bo mu Mujyi wa Kigali, bakaba bahangayikishije cyane kuko bashobora gukomeza gukwirakwiza iki cyorezo cyari kimaze kugenza gake muri Kigali. Muri rusange abarwayi 26 babonetse kuri iki Cyumweru harimo 18 bagaragaye i Rusizi, […]
Dore igitero gikomeye cyabayeho mu mateka y’isi ku munsi nk’uyu wa 22 Kamena 1941
Hari ku itariki ya 22 Kamena mu 1941 ubwo u Budage bwagabaga igitero karundura ku Burusiya, iki gitero cyiswe “Operation Barbarossa.” Muri iki gitero kugeza ubu gifatwa nk’icya mbere cyabayeho gikomeye mu mateka y’isi, u Budage bwari bufite ingabo zigera kuri miliyoni eshatu, ibifaru by’intambara 3,000, indege 2,500, byose biyobowe na Hitler. Nubwo iki gitero […]
Rwamagana: Abagore bacibwa intege no kuboneza urubyaro umugabo akajya kurushaka ahandi
Gahunda yo kuboneza urubyaro mu karere ka Rwamagana ibangamirwa n’abagabo baca inyuma abagore babo bakajya kubyara hanze. Iyi ngeso ngo ituma abagore bacika intege, bibaza ko abagabo bagiye gushaka icyo badafite. Mu mirenge ya Musha, Fumbwe, Muhazi n’ahandi mu karere ka Rwamagana, hagaragara abana bavutse mu buryo bunyuranije n’amategeko. Abatuye muri iyo mirenge ndetse n’ubuyobozi […]
Ruhango: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basabwe kwitanga mu kubaka ibyumba by’amashuri

Mu murenge wa Bweramana mu kagari ka Murama ku ishuri rya GS Murama niho habereye umuganda udasanzwe wo gusiza no gucukura umusingi wateguwe n’ abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kubaka ibyumba by’amashuri hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubucucike n’icy’ingendo abana bakora mu kujya no kuva ku ishuri. Ubusanzwe iki kigo cy’amashuri cyari […]
Espagne: Zahinduye imirishyo hagati ya FC Barcelona na Real Madrid
Ikipe ya Real Madrid yaraye ifashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona ya Espagne, nyuma yo kujya gutsinda bigoranye cyane ikipe ya Real Sociedad ibitego 2-1. Hari mu mukino w’umunsi wa 30 wa La Liga iyi kipe yasabwaga gutsinda, nyuma y’uko ku wa gatandatu w’icyumweru gishize FC Barcelona yari iya mbere yananiwe gutsinda Sevilla […]