Huye: Umugabo yishwe akuwemo ururimi

Mu gitondo cyo kuri uyu kabiri, umugabo witwa Ndimurwango bakundaga kwita Cobori yasanzwe yiciwe mu gishanga gihuza Akagari ka Mpare n’aka Gitwa bwo mu Murenge wa Tumba w’Akarere ka Huye. Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko ejo kuwa Mbere yiriwe mu rugo akaza kuhava nimugoroba ariko bagategereza ko agaruka bagaheba. Ndimurwango wishwe yari ari mu kigero […]

Uruhare rwa Operasiyo Turquoise mu gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu nkambi ya Nyarushishi

Abasirikare b’Abafaransa bageze i Nyarushishi tariki ya 23 Kamena 1994. Byavugwaga ko Operasiyo Turquoise yari ije cyane cyane gutabara abantu bari barahungiye mu nkambi ya Nyarushishi. Ariko ubuhamya bw’impunzi n’ubwa bamwe mu Nterahamwe zakoreye muri ako gace buvuga ko ahubwo Abatutsi bakomeje kwicwa n’Interahamwe, kandi ko abasirikare b’Abafaransa bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa b’impunzi bavugaga […]

Burundi: Gen. Bunyoni atorewe kuba Minisitiri w’Intebe

Gen. Guillaume Bunyoni

Inteko ishinga amategeko y’u Burundi kuri uyu wa 23 Kamena 2020 imaze gutorera Gen. Alain Guillaume Bunyoni kuba Minisitiri w’Intebe. Ni nyuma y’aho Perezida mushya w’iki gihugu, Rtd. Maj. Gen. Evariste Ndayishimiye yari yaramutanze nk’ugomba kujya kuri uyu mwanya, icyari gisigaye gusa ari itora ry’inteko. Abadepite 92 ni bo bemeje ko Gen. Bunyoni aba Minisitiri […]

Umukobwa w’umutinganyi yishe umugore we amuhora kumusanga aryamanye n’umugabo

Umukobwa w’umutinganyi witwa Spicy Vee ubarizwa muri leta ya Delta muri Nigeria yishe ateye icyuma umugore we Vivian ubwo yari amaze kumufatira mu cyuho aryamanye n’umugabo. Amakuru aturuka ku rubuga rwa Insta Blog avuga ko Spicy yishe Vivian atewe impungenge n’uko ashobora kumena ibanga ry’uko yaryamanye n’umugabo. Nyuma y’iminsi itatu Vivian yishwe, tariki ya 15 […]

Ku itariki ya 23 Kamena 930 ni bwo inteko nshingamategeko ya mbere ku isi yashinzwe

Inteko nshinagamategeko y’igihugu cya Iceland izwi nka Althingi/Athing ni yo ikuze kurusha izindi zose ku isi, aho yashinzwe muri 930. Iyi nteko yashingiwe ahitwa Þingvellir, hari muri kilometero 45 mu burasirazuba bw’icyabaye umurwa mukuru wa Iceland ubu, Reykjavík. Iyi nteko ya Iceland no mu 1262 ubwo iki gihugu cyihuzaga na Norway yagumye ifite icyicaro muri […]

Kigali: Hari abaturage bafite impungenge z’uko ‘Guma mu Rugo’ yasubizwaho

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bafite impungenge z’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata intera, bakaba batekereza ko Leta ishobora gusubizaho gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’uko imibare y’abandura yongeye kuzamuka haba mu Mujyi wa Kigali no mu ntara. Kuri uyu wa Mbere nibwo bwa mbere mu Rwanda habonetse abarwayi benshi kuva iki […]

Kugaragaza ubwambure, imwe mu ntwaro ikomeje gukoreshwa mu gushaka ubwamamare

Bumwe mu buryo busigaye bukoreshwa cyane cyane n’abahanzi cyangwa abanyamideli muri iyi minsi, ni ukugaragariza abakunzi babo cyangwa ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ibice by’ibanga byabo. Ubu buryo bunafatwa nk’iterambere rimwe na rimwe, bwabanje kugaragara ku migabane nka America, Uburayi, Aziya . Bwatangiye no kugenda bwinjira muri Afurika biturutse ku gutira imico byakorwaga cyane cyane n’abakora […]

Byinshi kuri Zinedine Zidane kuri iyi tariki wujuje imyaka 48 y’amavuko

Ku itariki nk’iyi mu myaka 48 ishize, ni bwo Umufaransa Zinedine Zidane wabaye igihangange muri ruhago mbere yo gukomereza ubuzima mu mu mwuga w’ubutoza. Kuri ubu ni umutoza w’ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, ikipe uyu mugabo wakinnye umupira ku rwego rwo hejuru akomeje kubakira ibigwi bikomeye. Ubuzima bwa Zinedine Zidane Zidane […]

Kicukiro: Nyuma y’amezi 3 apfushije umugabo, ibitaro byamuhaye umurambo warangiritse

Mu mudugudu wa Nyenyeri, akagari ka Bwerankori, mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro, haravugwa inkuru ya Kakure Esperance wapfushije umugabo we Twizerimana Faustin mu kwezi kwa Gatatu, ibitaro bya CHUK bikamwima umurambo akaba awuhawe hashize amezi atatu arenga. Twizerimana yapfuye kuwa 27 Werurwe 2020 nyuma y’iminsi yaramaze arwariye mu bitaro bya CHUK, […]

Dr Léon Mugesera yasabye ko ibyaha ashinjwa abihanagurwaho

Dr Léon Mugesera wahamijwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye Urukiko rw’Ubujurire kumuhanaguraho ibyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru, ngo kuko ibyo rwashingiyeho rumuhanisha igifungo cya burundu ari ibinyoma abatangabuhamya bigishijwe. Ku wa mbere tariki 22 Kamena 2020, ni bwo iburanisha ku bujurire bwa Dr Mugesera ryari ryakomeje, hasobanurwa byimbitse inenge Mugesera yabonye mu batangabuhamya […]