Rusizi na Kigali habonetse abantu 8 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 26 Kamena 2020 yatangaje ko mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rusizi hagaragaye abantu 8 banduye Covid-19 mu bipimo 3763 byafashwe. Mu mujyi wa Kigali habonetse abarwayi 4, muri Rusizi haboneka 4. Abamaze gukira iki cyorezo bageze kuri 398 barimo 13 b’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho […]
Perezida Kagame yayoboye inama ya FPR Inkotanyi (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu yayoboye Inama yaguye ya Komite Nyobozi y’uyu muryango. Ni inama yahuje abanyamuryango bagera kuri 250 bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’Umuryango wa FPR Inkotanyi, bakaba bateraniye ku cyicaro gikuru cyawo, mu nyubako ya Intare […]
Ibya Rayon Sports na Muhadjiri byapfuye ku munota wa nyuma
Ibiganiro byari bimaze igihe bijya mbere hagati ya rutahizamu Muhadjiri Hakizimana na Rayon Sports yamwifuzaga, byapfuye ku munota wa nyuma. Hari hashize igihe kirenga ibyumweru bibiri uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi avugwa muri Rayon Sports, ndetse yemwe amakuru yaramutse kuri uyu wa gatanu yavugaga ko uyu musore ashobora gusinya uyu munsi. Byavugwaga ko Muhadjiri Hakizimana […]
Nyamasheke: Umukobwa wari umaze ibyumweru 2 yarabuze yabonetse mu nzu itabamo abantu yarapfuye
Umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko witwaga Nyirandikubwimana Céline, wo mu Mudugudu wa Musumba, Akagari ka Nyakabingo mu Murenge wa Macuba w’Akarere ka Nyamasheke, wari umaze ibyumweru 2 yarabuze, yasanzwe mu nzu itabamo abantu mu Mudugudu wa Nyarunombe muri aka kagari yarapfiriyemo, bikekwa ko yaba yarahitanywe n’inda barimo bamukuriramo. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umwe mu baturanyi b’iwabo wa […]
Umunyamakuru wa UKWEZI yasobanuye uko Gitifu wo muri Gisagara yamuteze ruswa
Umunyamakuru Nsanzimana Ernest ukorera ikinyamakuru UKWEZI, yavuze ko aheruka gutegwa ruswa na Mukamisha Laetitia uyobora akagari ka Nyabisagara gaherereye mu murenge wa Mukindo w’akarere ka Gisagara, agamije kumuteza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB. Nsanzimana yabwiye BWIZA ko ku wa kane tariki ya 25 Kamena, yari yitabye Ishami rya RIB rikorera mu karere ka Gisagara, kugira ngo […]
Filimi 10 z’ibihe byose ziteye ubwoba kurusha izindi
Mu buzima busanzwe, abantu bakunda kureba filimi usanga baba batifuza kureba izishingiye ku biganiro cyangwa ibikorwa bisanzwe mu buzima babamo. Abenshi baba bifuza filimi z’intambara aho abantu bica abandi babanize, babarashe cyangwa babajombaguye ibyuma, bipfa kuba gusa bidakorerwa ku bantu basanzwe baziranye. Ahanini ibi biba kubera ko ubwenge buba buha ureba filimi ko ibyo areba […]
Ntitumuririre ahubwo buri wese yiririre- Bumwe mu butumwa bwa Denise Nkurunziza

Mu muhango wo gusezera kuri Pierre Nkurunziza uri kubera kuri Stade Ingoma iherereye mu Ntara ya Gitega mu Burundi, umufasha wa nyakwigendera, Denise Bucumi yasabye abawitabiriye kutaririra umugabo we ahubwo buri wese akwiriye kwiririra kugira ngo azagire iherezo ryiza. Uyu mugore yishimiye ko umugabo we yarangije urugendo rwo mu Isi neza, Ati: “Turashimira ko yarangije […]
Igitutu cy’ababyeyi cyatumye umukobwa yishyingira nta mugabo
Umukobwa w’Umugande w’imyaka 32 y’amavuko, Lulu Jemimah yakoze ubukwe nta mugabo nyuma y’igitutu ababyeyi be bari bamaze igihe bamushyiraho, bamubaza impamvu adashaka umugabo. Ubukwe bw’uyu mukobwa bwabaye mu 2018 yabushoyemo amafaranga 2.64 y’amadolari y’Amerika. Aya mafaranga ni ayamugejeje aho yakoreye ubukwe, ababwitabiriye biyishyuriye aho bwabereye, ikanzu yo yayikodesherejwe n’inshuti ku munsi w’amavuko, umugati bariye ni […]
Kenya: Polisi yatangaje ko yarashe abaturage batatu
Polisi ya Kenya kuri uyu wa gatanu, yatangaje ko yarashe abantu batatu barapfa ubwo igikundi cy’abamotari bigaragambyaga bamagana itabwa muri yombi rya mugenzi wabo wari wishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Itangazo iyo Polisi yasohoye, rivuga ko yarasiye abo bamotari mu mujyi wa Lessos uri mu Burengerazuba bwa Kenya, nyuma yo guhangana na yo. Polisi ya […]
Kuwa 26 Kamena mu 1916 Gen. Aleksei Brusilov yubuye umugambi wo kugaba igitero ku Budage
Ku munsi nk’uyu ni bwo Aleksei yagabye igitero ku Budage cyafashwe nk’igikomeye mu ntambara y’Isi ya mbere, by’umwihariko kuri Austria-Hangary yari igize uruhande rwa Central Powers. Mu ntambara y’Isi ya mbere impande zari zihanganye rwari urwitwa Triple Entente rwari rurimo ubwami bw’u Burusiya, u Bufaransa n’u Bwongereza, ndetse na Central Powers rwari rugizwe n’U Budage, […]