Justin Bieber yasabiye abagore 2 bamushinje kubafata ku ngufu amande ya miliyoni $20
Icyamamare mu muziki Justin Bieber yasabye ko abagore 2 bamwandagaje bamushinja kubasambanya ko bacibwa amande angana na miliyoni $20 kubera ibirego bihimbanio bamushyizeho. Urukiko kuwa Kane ushize, rwemeje ko ibirego byo gufata ku ngufu Justin Bieber yashinjwaga n’abagore 2 banditse ku nkuta zabo za Twitter bavuga ko yabafashe ku ngufu, ari ibihimbano ndetse nta shingiro […]
Rusizi, Kigali na Rubavu habonetse abantu 20 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 27 Kamena 2020 yatangaje ko mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rusizi na Rubavu hagaragaye abantu 20 banduye Covid-19 mu bipimo 4702 byafashwe. Mu mujyi wa Kigali habonetse abarwayi 2, muri Rusizi haboneka 15, muri Rubavu haboneka 3. Abamaze gukira iki cyorezo bageze kuri 413 barimo 15 b’uyu […]
Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ku gitero cyagabwe mu Rwanda
Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ku gitero abitwaje intwaro bataramenyekana baraye bagabye mu karere ka Nyaruguru, cyemeza ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba ibirindiro by’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranye na bwo. Mu ma saa sita yo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu ni bwo abitwaje intwaro babarirwa mu ijana bagabye igitero ku birindiro by’ingabo […]
RDC: Minisitiri w’Ubutabera yatawe muri yombi
Polisi ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yataye muri yombi Minisitiri w’Intebe wungirije Ushinzwe Ubutabera, Celestin Tunda Ya Kasende kuri uyu wa 27 Kamena 2020. Mbere y’uko Minisitiri Tunda atabwa muri yombi, yabanje gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi mu gitondo cy’uyu munsi. Ubwo abapolisi bamusangaga mu rugo bagiye kumuta muri yombi, amakuru ava muri RDC […]
Umugabo yishe umwana we w’imyaka 17 amuziza gukundana n’umusore
Polisi ya Kenya ikorera mu gace ka Migori mu burengerazuba bw’igihugu yataye muri yombi umugabo wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye, nyuma yo guhondagura umwana we w’umukobwa w’imyaka 17 bikamuviramo urupfu, amuziza ko yamubonanye n’umuhungu. Polisi ivuga ko uyu mugabo witwa Abidha Rabet, wayoboraga ikigo cy’amashuri cya St. Juliane Ugari Mixed Secondary School, yasanze umwana we […]
Abagabye igitero i Nyaruguru bari bitwaje bimwe mu bikoresho by’igisirikare cy’u Burundi
Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyatangaje mu bikoresho cyafashe abitwaje intwaro baraye bagabye igitero mu karere ka Nyaruguru bari bafite harimo bimwe biriho ibirango by’igisirikare cy’u Burundi. Mu ma saa sita yo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu ni bwo abitwaje intwaro babarirwa mu ijana bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri mu murenge […]
Ruhango : Covid-19 yakomye mu nkokora ibikorwa by’abafatanyabikorwa
Icyorezo cya covid-19 cyatumye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Ruhango basanzwe bishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza batagera ku ntego bari biyemeje yo kubishyurira kuko aho bakuraga amafaranga batayaboneye igihe ,abandi bakaba barayasabye abaterankunga yabo akaba ataraboneka. Bahati Yusufu uhagarariye compassion international mu turere twa Ruhango na Nyanza , avuga ko covid-19 yabakomye mu nkokora […]
Abaturage b’i Nyaruguru bamenye bamwe mu bagabye igitero-Ubuhamya n’amafoto

Mu masaa sita y’ijoro rya tariki ya 26 Kamena 2020 rishyira iya 27 Kamena ni bwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro baturutse mu Burundi bashatse kugaba igitero mu mudugudu w’icyitegererezo Yanza uherereye mu Kagari ka Uwumusebeya, mu Murenge wa Ruheru w’Akarere ka Nyaruguru nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RDF, Lt. Col. Innocent Munyengango mu itangazo rigenewe […]
Ishimwe rya Denise Nkurunziza nyuma yo gushyingura umugabo we wari perezida
Denise Bucumi Nkurunziza, umufasha wa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi, yashimiye ababaye hafi umuryango we mu bihe bikomeye wari umazemo ibyumweru birenga bibiri, barimo na Perezida mushya w’u Burundi, Gen. Maj Evariste Ndayishimiye. Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’u Burundi kuva muri 2005 yapfuye ku wa 08 Kamena uyu mwaka aguye mu bitaro bya […]
Perezida Kagame yiyemeje guhagurukira abayobozi bo mu butabera
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko yiyemeje guhagurukira abayobozi bo mu butabera kuko aribo bakomeje guha urwaho abakora ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu ubutabera ntibubaryoze ibyaha baba bakoze. Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena, ubwo yari ayoboye inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku […]