U Rwanda rugiye gusubukura kwakira indege zigwa ku bibuga byarwo

U Rwanda rwatangaje ko guhera ku wa 1 Kanama 2020, ibibuga by’indege bizongera guha ikaze indege zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange ariko amabwiriza y’ingenzi yo kwirinda coronavirus agakomeza kubahirizwa. Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2020, hanzuwe ko mu rwego rwo kurinda abagenzi, abakora mu ndege […]

Kigali na Rusizi habonetse abantu 11 banduye Covid-19

ecgqtq4xsai61q1.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 4 Nyakanga 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 11 banduye Covid-19 mu bipimo 3414 byafashwe. Muri Kigali habonetse 8, muri Rusizi haboneka 3. Abamaze gukira iki cyorezo bagumye kuri 523 barimo 11 b’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki gihugu ni 1092 abakirwaye ni 566. Abamaze […]

Abadepite ba EALA basabiye u Burundi na Sudani y’Epfo kwirukanwa muri EAC

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EALA, yasabiye ibihugu by’u Burundi na Sudani y’Epfo kwirukanwa mu Muryango wa EAC kubera ko bimaze imyaka byaranze gutanga umusanzu wabyo. Mu nama y’Inteko Rusange yabaye tariki ya 29 Kamena 2020, abadepite bagize iyi Nteko bagaragaje ikibazo cyo kuba mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba harimo ikibazo cy’amikoro make […]

Esipanye: Umunyapolitiki yagaragaye mu nama ya ‘video conference’ yoga yambaye ubusa buriburi

Umugabo w’umunyapolitiki mu gihugu cya Esipanye, Bernardo Bustillo yagaragaye mu mashusho yoga ubwo hakorwaga inama mu buryo bw’amashusho, yahuzaga abayobozi, abanyamakuru n’abaturage. Mu nama yari yatangiye saa mbiri z’igitondo ubwo yari igeze ku isaha yayo ya gatanu, Bernardo usanzwe ari Umunyamabanga wihariye w’ishyaka “Spanish Socialist Workers” yibutse ko atabona umwanya wo koga no kugera ku […]

Rusizi: Abari bamaze imyaka myinshi badafite aho bagurishiriza umusaruro bahawe isoko rya kijyambere

Abaturage b’Akagari ka Mataba mu Murenge wa Nkungu w’Akarere ka Rusizi, baburaga aho bagurishiriza umusaruro wabo, kuri uyu wa 3 Nyakanga 2020 bashyikirijwe isoko rya kijyambere . Iri soko ry’ibiribwa,abaturage bari bamaze imyaka myinshi barisaba kuko na bamwe muri bo bageragezaga kugura umusaruro ngo bawucuruze bawugurishirizaga mu muhanda, aho bahoraga bahanganye n’imvura n’izuba uko bisimburana […]

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya EAC bavuga ko badaheruka umushahara

Abakozi b’Inteko Ishingamategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EALA, bababajwe cyane n’uko badaheruka umushahara, nyamara ibihugu bigize uyu muryango byaratangiye undi mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021. Mu mafaranga EALA itaraha abakozi bayo harimo imishahara yo kuva mu kwezi kwa Werurwe nk’uko Daily monitor ibitangaza. Abdikadir Aden, umudepite uhagarariye Kenya muri EALA, avuga ko Leta z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika […]

Kirehe: Polisi yarashe impunzi ebyiri z’Abarundi zirapfa

Polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe, mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu yarashe impunzi ebyiri z’Abarundi zinjizaga magendu y’ibiyobyabwenge mu Rwanda irazica. Byabaye saa cyenda n’ice za mu gitondo ubwo abarashwe bageragezaga kwinjira mu Rwanda banyuze mu ruzi rw’Akagera. Polisi y’igihugu ibinyujije kuri Twitter yemeje ayo makuru agira iti: […]

Perezida Kagame yabwiye abakozi ba Leta ko bazajya babazwa ibyo bakoze

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yibukije abakozi bo mu nzego za Leta kuzirikana ko bakorera Abanyarwanda bose, abasaba kugaragaza ibyo bakora byaba ngombwa bakanabibazwa. Ni ibikubiye mu butumwa Umukuru w’Igihugu yageneye Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga, umunsi ngarukamwaka u Rwanda rwizihizagaho imyaka 26 rumaze rwibohoye. Umuhango wo kwizihiza uyu […]

Intambwe imaze guterwa mu Bumwe n’Ubwiyunge mu myaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye

Kuva mu myaka y’1990 kugeza 1994, ubwo ingabo zahoze ari iza RPA zari ziri mu rugamba rwo kubohora igihugu no gushaka guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, igihugu cyari mu icuraburindi, Abanyarwanda baracitsemo ibice bitewe n’ubutegetsi bubi bwari bushyize imbere itonesha n’ivanguramoko. Tariki ya 7 Nyakanga 1994 ubwo RPA yari imaze kubohora igihugu ku buryo budasubirwaho, rwari […]

Malawi: Umunyamategeko uri inyuma yo gutesha agaciro amatora ya Perezida, yanze kuba Minisitiri

Umunyamategeko wo muri Malawi wagize uruhare runini mu gutesha agaciro amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Gicurasi 2019, Mordecai Msiska yanze umwanya wa Minisitiri w’Ubutabera yahawe na Perezida mushya, Lazarus Chakwera. Peter Mutharika wari Perezida wa Malawi ni we wari watsinze ayo matora, ku majwi 38%, akurikirwa na Lazarus Chakwera wagize 35% naho Saulos Chilima agira […]