Kwibohora26: Incyuro na guverinoma itonesha mu mpamvu zatumye urugamba rutangizwa

Zimwe mu mpamvu nyamukuru zatumye ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda zirimo incyuro z’abanyamahanga ndetse no guca Guverinoma yasumbanyaga Abanyarwanda, itsikamira bamwe igatonesha abandi. Uru rugamba rwamaze imyaka 4 kuko rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990 rurangira tariki 4 Nyakanga 1994 ari na bwo hanahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kiganiro Lt(Rtd) […]

Ethiopia ishinja Misiri gutera inkunga imyigaragambyo imaze kugwamo abarenga 80

Leta ya Ethiopia yongeye kwikoma igihugu cya Misiri ivuga ko ari cyo kiri inyuma y’imyigaragambyo imaze igihe iyogoza iki gihugu. Inkuru ya Daily nation ivuga ko Misiri iri yafashije abigaragambya guteza akavuyo mu migi itandukanye ya Ethiopia, ibintu byatumbye ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bifunga imiryango. Ethiopia ubusanzwe imaze igihe kinini idacana uwaka n’igihugu cya Misiri. Aya […]

Kwibohora 26: Umutekano w’u Rwanda wasaguriwe n’amahanga

Imyaka 26 irashize u Rwanda rwibohoye, nyuma y’urugamba rutoroshye Ingabo zari iza RPA (Rwanda Patriotic Army) zarwanye ziharanira kubohoza igihugu cyahezaga igice kimwe cy’abaturage bacyo. Ni urugamba rwabaye umusingi w’ukongera kwiyubaka bundi bushya mu nzego zitandukanye z’igihugu, uhereye mu buzima, uburezi, ubutabera, umutekano, imibereho myiza y’abaturage n’izindi nyinshi. Urwego rw’umutekano by’umwihariko ruri mu zashyizwemo imbaraga […]

Urupfu rwa ba Perezida babiri ba USA ku itariki nk’iyi mu 1826

Thomas Jefferson na John Adams bombi bayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bapfuye ku munsi umwe, ukwezi kumwe n’umwaka umwe w’1826. Amasaha atanu yonyine ni yo ari hagati y’urupfu rwa Perezida Jefferson n’urwa Thomas Adams. Thomas Jefferson na John Adams ni bamwe mu baperezida bari baragize uruhare mu mpinduramatwara y’Amerika (American Revolution), aho bahagaze bemye bakigobotora […]

Byinshi ku rugamba rwo kubohora igihugu n’icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwafashe

U Rwanda rwahuye n’ingaruka zikomeye zikomoka ku bukoloni. Zimwe muri zo ni nk’aho abakoloni bumvishije Abanyarwanda ko batandukanye hashingiwe ku moko. Abakoloni bagabanije Abanyarwanda mo amakoko atatu, ashingiye ku byo batunze indeshyo n’ibindi. Ayo moko twavuga, nk’Abatutsi , Abahutu n’Abatwa. Ibi byakomeye mu gihe Ababiligi bakolonije u Rwanda kuva mu mwaka1918 kugeza mu 1958. Aha […]

Uko Abajenosideri babeshye Abafaransa ngo babafashe kwigobotora Inkotanyi

Ku matariki ya 03 na 4 Nyakanga 1994, FPR-Inkotanyi yigaruriye Imijyi ya Butare na Kigali itsinze burundu ingabo za Leta y’ abicanyi. Agenda ya Minisitiri Edouard Karemera igaragaza ko ku wa 01 Nyakanga 1994 inama ya Guverinoma y’Abatabazi yateranye iyobowe na Minisitiri w’lntebe Jean Kambanda, igasuzuma imiterere y’ibibazo bari bafite. Muri byo, icyo batinzeho ni […]

Ibikorwa by’ingenzi byaranze imyidagaduro mu mezi 6 ashize

Umwaka w’2020 waratunguranye cyane uwugereranyije n’uko abantu bari bawiteze mu myaka yawubanjirije. Gutungurana kwawo gushingiye ku cyorezo cya Coronavirus cyadutse mu Bushinwa mu ntangiriro zawo bikarangira gisakaye ku Isi yose. Hafashwe ingamba zo guhangana nacyo zirimo no guhagarika ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi, harimo n’imyidagaduro ari nayo tugiye kugarukaho. Bikiri mu ntangiriro z’uyu mwaka ibikorwa […]

Menya uburenganzira 28 ugomba nk’Umunyarwanda

Mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26, ni byiza ko buri wese amenya ubu burenganzira 28 agomba. Nk’uko itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015 ribigaragaza, mu mutwe wa IV, umunyarwanda afite uburenganzira bukurikikita: 1.Uburenganzira bwo kubaho: Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho. Ntawe ushobora kuvutswa […]